Logo

Versions: English| Français


Amakuru
 
Umunsi wa 5: URUHARE RW’AMADINI N’AMATORERO MU KURANDURA RUSWA
Kuri uyu munsi tariki ya 05 Ukuboza2017, ni umunsi wa Gatanu w’Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu gihugu. Nyuma y’ibikorwa binyuranye byagiye biba mu iki cyumweru uyu munsi ni umunsi wahariwe abanyamadini n’abanyamatorero akorera mu Rwanda. Uretse insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: Uruhare rwawe ni ingenzi mu kurandura ruswa, kuri uyu munsi wahariwe abanyamadini insanganyamatsiko y’umunsi yagiraga iti: Uruhare rw’Amatorero n’amadini ni (...)  Ibikurikira..
 
Umuvunyi Mukuru yitabiriye inama ya APNAC-Rwanda
Abayobozi barimo n’Umuvunyi Mukuru Kuri uyu wa wa kabiri tariki 05.12.2017, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko habereye inama nyunguranabitekerezo kuri ruswa. Iyi nama yahuje APNAC-RWANDA (African Parliamentarians’s Network Against Corruption) yitabiriwe n’Umuvunyi Mukuru. Iyi nama yitabiriwe kandi n’abandi bayobozi banyuranye bo mu nzego z’ubutabera yari igamije kungurana ibitekerezo ku ngamba zigamije kurwanya ruswa. Ibaye muri uku kwezi (...)  Ibikurikira..
 
Umunsi wa 4: INZEGO Z’UBUTABERA MU GUKUMIRA NO KURWANYA RUSWA
Mu bikorwa binyuranye biri kuba mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu Rwanda, uyu munsi tariki ya 04 Ukuboza 2017, ni umunsi wa kane w’icyumweru. Uyu munsi wateguwe ku bufatanye na Polisi y’Igihugu wabereye ku cyicaro cya Polisi y’Igihugu ku Kacyiru ahahuriye inzego zinyuranye za leta ndetse na sosiyete sivili. Insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira iti: INZEGO Z’UBUTABERA MU GUKUMIRA NO KURWANYA RUSWA. Mu nzego ziri kuganira ku ngamba zo (...)  Ibikurikira..
 
UMUNSI WA 3 W’ICYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA WABAYE UWA SIPORO RUSANGE YO KURANDURA RUSWA
Kuri iki cyumweru tariki ya 03 Ukuboza 2017, ni umunsi wa 3 w’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu gihugu. Muri gahunda y’iki cyumweru Ubutumwa bwo kurandura ruswa mu banyarwanda bwatanzwe binyuze muri Siporo ihuza imbaga y’abatuye Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo. Ubutumwa bw’uyu munsi bwatanzwe n’Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, aho yasabye abari bitabiriye iyi siporo kurangwa n’umuco wo (...)  Ibikurikira..
 
UMUNSI WA KABIRI W’ICYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA WAHARIWE IKIGANIRO KURI TELEVISIYO NA RADIO ZINYURANYE
Abayobozi bari muri studio ya RTV aho batanga ikiganiro ku kurwanya ruswa Kuva tariki ya 01 kugeza tariki ya 09 Ukuboza ni icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa. Umunsi wa kabiri w’iki cyumweru wahariwe kuganira n’abanyarwanda bose binyuze mu itangazamakuru. Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije n’izindi nzego rwatanze ikiganiro binyuuze kuri Televisiyo y’ u Rwanda n’andi maradio yigenga yumvikana mu gihugu hose arimo Flash Fm, Umucyo Radio na Radio (...)  Ibikurikira..
 
UMUNSI WA MBERE W’ICYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA WAHARIWE ABANA BATO. UKU NIKO BYARI BYIFASHE HIRYA NO HINOMU GIHUGU
Umuvunyi Mukuru n’abandibayobozindetse n’abana Uyu munsi tariki ya mbere Ukuboza 2017, Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kizarangira tariki ya 09 Ukuboza 2017. Uyu munsi wa mbere w’Icyumweru wagenewe kwigisha abana kwanga no kurwanya ruswa, Gukurana indangagaciro yo kwanga ikibi. Insanganyamatsiko y’uyu munsi tariki ya 01 Ukuboza, umunsi wagenewe abana iragira iti: ’’ BANA MUHARANIRE KUBA INYANGAMUGAYO, MWANGA (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye ubutumire bwa Sena bwari bugamije kurushaho gusobanura raporo y’umwaka wa 2016-2017
Mu cyumba cya Sena Kuwa gatatu- 29 Ukwakira 2017 Uyu munsi Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye ubutumire bwa komisiyo ya Sena y’u Rwanda y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage. Ubu butumire Sena yabugejeje ku Umuvunyi Mukuru mu rwego rwo gusobanura raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2016-2017. Mu byaganiriweho hagarutswe ku ngamba u Rwanda rwafashe zo kurwanya ruswa n’akarengane n’uruhare izi ngamba zagize (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na MIGEPROF n’abanyarwanda bose kwamagana Ihohoterwa rikorerwa Abagore n’Abakobwa
Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Ugushyingo 2017 guhera isaa Munani z’amanywa, Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na MIGEPROF ndetse n’abandi baturarwanda baratangiza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa Abagore n’abakobwa. Iri hohoterwa ahanini rinajyana na ruswa ishingiye ku gitsina Urwego rw’Umuvunyi rurirwanya rwivuye inyuma kuko ari akarengane gakomeye gakorerwa Abagore n’abakobwa. Iyi minsi 16 izatangirana na tariki 24 Ugushyingo igeze tariki (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi mu gikorwa cyo kurwanya no gukumira akarengane mu karere ka Rubavu guhera tariki 21 UKUBOZA
Abakozi n’abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi guhera ku tariki ya 21 kugeza kuya 23 Ugushyingo bazaba bari muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu Karere ka Rubavu. Ku buryo burambuye mwasoma iri tangazo rigaragaza imirenge iyi gahunda izaberamo AMAFOTO Umuvunyi Mukuru ari kumwe na Governor w’Uburengerazuba Umuyobozi w’ingabo nawe yari ahari Mayor w’akarere ka Rubavu Mushya Umujyanama w’Umuvunyi Mukuru nawe yari ahari (...)  Ibikurikira..
 
Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu yasuye Urwego rw’Umuvunyi
Umuvunyi Mukuru, Umuvunyi Wungirije, Minisitiri n’abandi bayobozi Kuri uyu wa kane tariki 16 Ugushyingo 2017, Minisitiri muri Peresidansi ya Repubulika y’u Rwanda Madame Judith UWIZEYE yasuye Urwego rw’Umuvunyi. Uru ruzinduko rwabaye muri gahunda y’akazi rwari rugamije ibiganiro hagati y’ ibiri by’Umukuru w’Igihugu n’Urwegorw’Umuvunyi. Mu byaganiriweho harimo Imikorere n’ububasha by’Urwego, Ibyo Urwego rw’Umuvunyi rumaze kugeraho ndetse n’ingufu (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
Buri mwaka Urwego rw’Umuvunyi rwifatanya n’amahanga kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa uba ku itariki ya 9 Ukuboza. Uwo munsi wemejwe n’Icyemezo n°58/4 cy’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yateranye kw’itarikiya 31 Ukwakira 2003 i Merida mu Gihugu cya Mexique. Ku ruhande rw’u Rwanda Urwego rw’Umuvunyi rutegura icyumweru ngarukamwaka cyahariwe kurwanya ruswa gitangirana n’ukwezi k’Ukuboza kigasozwa ku umunsi Mpuzamahanga (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwasobanuriye Komisiyo politiki y’Inteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu Umushinga w’ibibazo byagaragaye muri raporo ya 2016-2017
kuri uyu wa 30 Ukwakira 2017, Urwego rw’Umuvunyi rwagejeje ubusobanuro kuri komisiyo ya politiki , Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu. Ubu busobanuro bwatanzwe hagendewe ku Umushinga w’ibibazo byagaragaye ubwo iyi komisiyo yasuzumaga raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’ibikorwa byarwo byo kuva muri Nyakanga 2017 kugeza muri kamena 2018. Umuvunyi Mukuru Hon.Anastase Murekezi ari kumwe (...)  Ibikurikira..
 
HUYE: Umuvunyi Mukuru yasabye Urubyiruko kurwanya ruswa abakuru bagatungurwa
Kuri uyu wa 29 Ukwakira 2017 mu Karere ka Huye,Umuvunyi Mukuru yifatanyije n’urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo barebera hamwe uko bafatanya mu gukumira ruswa no kuyirandura, igikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘ rubyiruko ni inshingano yacu kurwanya ruswa’. Urubyiruko rwitegura guhaguruka ku nzu mbyerabyombi ahatangirijwe urugendo Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwamagana ruswa rwatangiriye mu Mujyi wa Huye rusorezwa (...)  Ibikurikira..
 
Umuvunyi Mukuru Yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko Raporo y’ibikorwa y’Umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2017-2018
Umuvunyi Mukuru Hon. Anastase Murekezi asobanura raporo Umuvunyi Mukuru Hon. Anastase Murekezi, kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukwakira 2017, yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko (Imitwe yombi) Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2017-2018. Hon.MAKUZA Anastase (Perezida wa Sena) na Hon. MUKABALISA Donathille (Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko) Iby’ingenzi byavuzwe muri (...)  Ibikurikira..
 
Amashyirahamwe yo kurwanya ruswa akomeje gutanga umusaruro
Ku kibuga cya Polisi i Rwamagana, ahabereye iki gikorwa Urwego rw’Umuvunyi ruri mu bikorwa by’ubukangurambaga mu ntara zose z’igihugu binyuze mu mashyirahamwe yo kurwanya ruswa. Amashyirahamwe yo kurwanya ruswa ni imwe mu ngamba zashyizweho zifashishwa mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse no kwigisha abaturarwanda. Ubukangurambaga bw’uyu mwaka wa 2017, bufite insanganyamatsiko igira iti: Rubyiruko ni inshingano yacu kurwanya ruswa. (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rukomeje kurwanya ruswa ku bufatanye n’itangazamakuru
Umuvunyi Wungirije mu kiganiro ari kumwe n’abanyamakuru (Jean Paul& Fille) Mu busanzwe Urwego rw’Umuvunyi rufite ingamba nyinshi n’inzira z’ubukangurambaga mu gusobanura ububi bwa ruswa. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatatu tariki 11.10.2017, Urwego rw’Umuvunyi rwakoze ikiganiro kigamije gusobanurira abaturarwanda serivisi zitangwa n’Urwego rw’Umuvunyi ndetse no gusobanura ruswa byimbitse. Iki kiganiro cyakozwe n’Umuvunyi wungirije (...)  Ibikurikira..
 
Igihugu cya Mali cyirifuza kwigira ku u Rwanda uburyo bwo kurwanya ruswa binyuze ku Urwego rw’Umuvunyi
Itsinda ryo muri Mali riri kumwe n’Abavunyi Itsinda ryaturutse mu gihugu cya Mali mu kigo cy’igihugu gishinzwe gukumira no kurwanya igwizatunga (kwigwizaho imitungo) ryasuye Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo kurwigiraho. Iri tsinda riyobowe na MOUMOUNI GUINDO ryatangiye uru rugendoshuri rigamije kumenya politiki y’u Rwanda yo kurwanya ruswa. Abavunyi baganira n’itsinda By’umwihariko mu Urwego rw’Umuvunyi bafuzaga gusobanukirwa ingamba (...)  Ibikurikira..
 
Umuvunyi Mukuru ucyuye igihe yakoze ihererekanyabubasha n’Umuvunyi Mukuru mushya
Kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nzeli 2017, mu masaha y’umugoroba ni bwo ku cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi habaye ihererekanyabubasha hagati y’Umuvunyi mukuru Mushya Hon.MUREKEZI Anastase na mugenzi we Hon. CYANZAYIRE Aloysie nk’Umuvunyi mukuru ucyuye igihe. Amaze guhabwa inshingano zo kuba Umuvunyi Mukuru, mbere yo gutangira imirimo mishya Hon.MUREKEZI Anastase, yabanje kwemezwa na Sena y’u Rwanda no kurahirira imbere y’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na Basel Institute hahuguwe abakozi ba PSF ku ukwirinda ruswa
Abari mu mahugurwa Kuri uyu wa Kabiri tariki 12.09.2017, Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye na BASEL Institute of Governance ruri guhugura abakozi b’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda. Aya mahugurwa yabereye kuri Lemigo Hotel ari guhabwa abakozi baturutse mu turere twose tw’u Rwanda aho buri karere kahagarariwe n’Umuntu umwe. mu byagarutsweho harimo icyitwa ishimwe benshi bafata nk’aho ari umuco kuruta kubona iri shimwe mu ndorerwamo ya ruswa. kuri iki (...)  Ibikurikira..
 
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena yemeje Anastase MUREKEZI, nk’Umuvunyi Mukuru akazatangira imirimo mu minsi ya vuba
Anastase MUREKEZI, Umuvunyi Mukuru Kuri uyu wa kane tariki ya 07 Nzeli 2017, Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena yemeje Anastase MUREKEZI nk’Umuvunyi Mukuru. UKO UMUVUNYI MUKURUN’ABAVUNYI BUNGIRIJE BASHYIRWAHO Kuri buri mwanya w’abagize Inama y’Abavunyi, Guverinoma ishyikiriza Sena amazina y’umukandida wumvikanyweho mu Nama y’Abaminisitiri kugira ngo imwemeze. Abemejwe bashyirwaho n’iteka rya Perezida. MANDA Umuvunyi Mukuru afite manda (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwasohoye icyegeranyo cya mbere cy’imyanzuro rwafashe
Urwego rw’Umuvunyi rwasohoye icyegeranyo cya mbere kigamije kumenyekanisha imwe mu myanzuro yafashwe n’Urwego rw’Umuvunyi ku bibazo bitandukanye rwashyikirijwe. Iki cyegeranyo cyerekana ishusho kandi kigatanga amakuru ku mikorere y’Urwego rw’Umuvunyi ku nshingano zo gukemura ibibazo by’abaturage. Mwakanda hano niba mwifuza gusoma icyegeranyo  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi mu gutanga umusanzu warwo mu itegurwa ry’ igenamigambi ry’imyaka 7 rizakoreshwa mu butabera
Abayobozi batangiza igikorwa Kuva tariki 24 kugeza tariki 25 kuri Lemigo Hotel, habereye gahunda y’itegurwa no kunoza igenamigambi inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera zizagenderaho mu gihe cy’imyaka 7. Urwego rw’umuvunyi rufatanije n’izindi nzego zifite ubutabera mu nshingano bahuriye mu gikorwa cyo kunoza iri genamigambirimaze iminsi ritegurwa n’ikipe ya tekiniki. Nk’uko byagaragaye hari byinshi byagiye bihindurwa, byuzuzwa mu rwego rwo (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rurashimira abakoze neza Imenyekanishamutungo mu mwaka wa 2017
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imenyekanishamutungo MWISENEZA Jeanne d’Arc,Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imenyekanishamutungo ku Rwego rw’Umuvunyi yashimiye abakoze imenyekanishamutungo neza mu mwaka wa 2017. Ibi yabivugiye mu kiganiro yakoreye muri Studio ya Radio Isango Star 91.5 FM kuri uyu wa kane tariki 24/08/2017. Madame MWISENEZA Jeanne d’Arc, yasobanuye uko imenyekanishamutungo rikorwa, abarebwa n’iki gikorwa,impamvu rikorwa, ndetse (...)  Ibikurikira..
 
GUSUBIRISHAMO KU MPAMVU Z’AKARENGANE URUBANZA RWACIWE KU RWEGO RWA NYUMA
1. Intangiriro Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo kubaka Igihugu kigendera ku mategeko nk’uko yabyiyemeje , yashyizeho inzego zinyuranye ziyifasha kugera kuri iyo ntego. Ni muri urwo rwego Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo yaryo ya 139 ryashyizeho Urwego rw’Umuvunyi. Mu byo urwo rwego rushinzwe harimo: Gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo mu nzego za Leta n’izigenga. (...)  Ibikurikira..
 
Uwari wiyitiriye Urwego rw’Umuvunyi yakatiwe n’urukiko imyaka 10
Kuri uyu wa mbere tariki 07.08.2017 mu rukiko rwisumbuye rwa NGOMA, NDUWIMANA André waregwaga ibyaha birimo kwiyitirira Urwego rw’Umuvunyi yakatiwe n’urukiko igihano cy’imyaka 10 n’igice ndetse n’ihazabu ya 5,000,000 y’amafaranga y’u Rwanda. Ibyaha yari akurikiranyweho n’ubushinjacyaha NDUWIMANA Andre yabikoreye mu ntara y’Uburasirazuba yose ariko cyane cyane ku turere twa Kayonza na Gatsibo. Isomwa ry’uru rubanza ryatangiye umucamanza asoma (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi muri Studio ya Radio 10 mu kiganiro kuri Ruswa
GASHUMBA Jeanne Pauline, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira Ruswa mu Urwego rw’Umuvunyi Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 07/08/2017, GASHUMBA Jeanne Pauline,Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira Ruswa yatanze ikiganiro muri Radio 10 ku ugukumira Ruswa ndetse no ku kibazo cy’abantu biyitirira inzego za Leta harimo n’Urwego rw’Umuvunyi. Mu byagarutsweho muri iki kiganiro, harimo Ruswa muri Rusange,Ikigero cya Ruswa mu Rwanda (...)  Ibikurikira..
 
Itsinda ryaturutse muri OIF ryasuye Urwego rw’Umuvunyi
Umunyamabanga Uhoraho ari kumwe n’abashyitsi Itsinda ryaturutse mu umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie) ryasuye urwego rw’Umuvunyi kuri uyu wa Kane tariki 03/08/2017. Aba bashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye ariko bakaba bahuriye muri OIF bageze ku Urwego rw’umuvunyi aho babonanye n’abayobozi ndetse bakagirana ibiganiro. mu byibanzweho harimo, kubasobanurira byimbitse (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi mu Ndorerezi z’amatora y’Umukuru w’igihugu 2017
Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’umuvunyi aganira n’abakozi mbere yo kwerekeza mu nshingano bahawe Mu gihe ku itariki ya 03 n’iya 04 z’uku kwezi kwa Munani 2017 hari igikorwa cy’amatora y’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Komisiyo y’igihugu y’amatora y’Amatora yahaye uburenganzira Urwego rw’Umuvunyi kuba bamwe mu ndorerezi z’amatora y’umukuru w’Igihugu. Ubusanzwe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iba ifite inshingano zo gutumira indorerezi mu matora yaba (...)  Ibikurikira..
 
Muhanga: Undi muntu ukekwaho Ruswa yafashwe
Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2017, undi muntu ukekwaho Ruswa yafatiwe mu karere ka Muhanga intara y’amajyepfo akaba yarafashwe na Polisi ku bufatanye n’Urwegorw’Umuvunyi. Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, yatse umuturage ufite mwene wabo ufunzwe amafaranga 100,000 frw, kugirango azamutangire Ruswa ku mushinjacyaha akunde amufungurire mwene wabo. Uyu mugabo akaba yaraguwe gitumo yakira ibihumbi icumi bya kabiri, na cyane ko yari yabanje kwakira (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’umuvunyi rwakiriye itsinda ryaturutse muri somalia mu rugendoshuri rw’iminsi itanu
Dahir Mohamed Ismail, TENDAI Chabvuta na Abdirahman Ali Gureye Ni bo bagize itsinda ryaturutse mu kigo cyo muri Somaliya gishinzwe imiyoborere myiza no kurwanya Ruswa (Puntland state of Somalia Good Governance and Anti-Corruption Bureau) baje kwigira ku mikorere y’Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda zarwo zo kurwanya Ruswa. Bavuga ko kuba barahise mo kuza mu u Rwanda ari ukubera ko ari igihugu kimaze gutera intambwe ikomeye mu rugamba rwo (...)  Ibikurikira..
 
“Gukunda igihugu tukagikorera ntabwo ari amahitamo ahubwo ni inshingano”: Umuvunyi mukuru.
Kuri uyu wa 05 Nyakanga 2017, I Kigali muri Lemigo Hotel, habereye ikiganiro cy’umunsi umwe kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Honorable Bernadette KANZAYIRE atanga ikiganiro Iki kiganiro cyahuje abakozi 70 bari kumwe n’Abavunyi bakiyobowemo na Honorable KANZAYIRE Bernadette wahoze ari umuvunyi wungirije ushizwe gukumira no kurwanya akarengane hamwe na Pastor Canon Antoine RUTAYISIRE. Muri iki kiganiro ingingo nyamukuru zagarutsweho ni (...)  Ibikurikira..
 
Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane Yankulije Odette yarahiriye kuzuza inshingano ze
Umuvunyi wungirije arahirira inshingano yahawe Madame Yankulije Odette yarahiriye imbere y’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko azuzuza inshingano ze nk’Umuvunyi wungirije, mu muhango wabereye mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2017. Umuvunyi wungirije yijeje abanyarwanda kuzashyira imbaraga mu gukumira akarengane harwanywa aho gaturuka hose aho gutegereza ko kavuka ngo kabone (...)  Ibikurikira..
 
“GUKUNDA IGIHUGU TUKAGIKORERA NTABWO ARI AMAHITAMO AHUBWO NI INSHINGANO” Madame umuvunyi mukuru.
Ibi umuvunyi mukuru yabivugiye mu kiganiro abakozi bose b’Urwego rw’umuvunyi bagize kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuri uyu wa 05 Nyakanga 2017 I Kigali. Iki kiganiro abakozi basaga 60 bakorera muri iki kigo bakiyobowemo na Honorable KANZAYIRE Bernadette wahoze ari umuvunyi wungirije hamwe na Pastor Canon Antoine Rutayisire. kkkkkkk Muri iki kiganiro ingingo nyamukuru zagarutsweho ni eshatu: KWIBOHORA NO KWISHAKAMO IBISUBIZO (...)  Ibikurikira..
 
Umuvunyi Mukuru yashimiye umukozi wabaye Indashyikirwa mu mwaka wa 2015-2016
02/05/2017: Tariki ya 1 Gicurasi isi yose yizihiza umunsi mpuzampahanga w’umurimo, mu Rwanda uwo munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti " Duteze Imbere Umurimo utanga umusaruro, Dushyigikira ba Rwiyemezamirimo mu Rubyiruko. Urwego rw’Umuvunyi kimwe n’ibindi bigo bya Leta byizihije uwo munsi hanahembwa n’umukozi wabaye indashyikirwa mu mwaka wa 2015-2016. Mw’ijambo rye Umuvunyi Mukuru Madamu Cyanzayire Aloysie yashimiye abakozi (...)  Ibikurikira..
 
Sena yemeje Madamu Yankulije Odette na Bwana Musangabatware Clément nk’Abavunyi Bungirije
28/04/2017:Nk’uko biteganywa n’itegeko no76/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena inshingano n’ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi Inama y’Abavunyi igizwe n’ Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi bungirije, kuri buri mwanya w’abagize Inama y’Abavunyi, Guverinoma ishyikiriza Sena amazina y’umukandida wumvikanyweho mu Nama y’Abaminisitiri kugira ngo imwemeze. Ni muri urwo rwego Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 05/04/2017 yashyizeho abavunyi babiri (...)  Ibikurikira..
 
"Ubushake bwa Politiki ni bwo bukenewe kugira ngo ruswa irwanywe kandi mu Rwanda burahari" Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana
18/04/2017: Guhera tariki ya 17 kugera tariki ya 20 Mata 2017, Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana, igihugu cya mbere mu kurwanya ruswa muri Afurika, Madamu Rose Seretse n’itsinda ryari rimuherekeje ryakoze urugendo shuri mu Rwanda mu rwego rwo kwigira ku Rwanda ku bijyanye no kumenyekanisha umutungo mu gihe iki Gihugu giteganya gushyiraho itegeko ryo kumenyekanisha umutungo ku bayobozi n’abandi bakozi ba Leta bafite aho (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’umuvunyi rwibutse abazize Jenoside ku rwibutso rwa Murambi
Tariki ya 12 Mata 2017, Urwego rw’ umuvunyi rwitabiriye umuhango wo kwibuka ku Rwego rw’Igihugu Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ku rwibutso rwa Murambi ruherereye mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyamagabe. Nyakubahwa Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi wari umushyitsi mukuru yatangiye yihanganisha bikomeye abarokotse Jenoside abasaba kuba intwari, biyemeza kubaho ndetse no kugendera mu cyerekezo gishya. Yakomeje avuga ko ibikorwa byo (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye amarushanwa y’imikino
  Ibikurikira..
 
Itsinda riturutse mu Kigo cyo kurwanya ruswa rya Zanzibar ryasuye u Rwanda
  Ibikurikira..
 
Hakemuwe ibibazo by’akarengane 7764 muri gahunda yo kwakira ibibazo mu turere
Tariki ya 07 Ukwakira 2016: Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda rwo gukemura ibibazo by’akarengane rwakira ibibazo by’akarengane mu turere aho abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bagera mu mirenge igize akarere gateganijwe. Muri iyo gahunda haba ubukangurambaga ku buryo bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa ndetse n’uburyo bwo gutanga amakuru mu gihe hari ahabonetse ruswa cyangwa akarengane. Mu bibazo 11,343 byakiriwe guhera mu mwaka wa 2011, (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 5315 bijyanye no gusubirishamo imanza kuva mu mwaka wa 2012
Mu kwezi kwa Nyakanga 2012, Urwego rw’Umuvunyi rwongerewe inshingano yo gusaba Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma no gusubiramo urubanza rwaciwe n’inkiko zisanzwe, inkiko z’ubucuruzi cyangwa iza gisirikare ku rwego rwa nyuma, mu gihe hakigaragaramo akarengane. Iryo suzuma n’isubiramo bikorwa hakurikijwe ibiteganywa mw’ Itegeko Ngenga rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga, hashingiwe kandi ku ngingo ya 16 y’Itegeko rigena (...)  Ibikurikira..
 
Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru wijihijwe ku nshuro ya mbere kw’isi
Tariki ya 29 Nzeri 2016, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryafashe umwanzuro ko buri mwaka tari ya 28 Nzeri hazajya hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru. Uwo mwanzuro wafashwe tariki ya 17 Ugushyingo 2015 ukaba warashyizwe mu bikorwa tariki ya 29 Nzeri 2016 aho isi yose yizihije uwo munsi. Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 2013 yashyizeho itegeko ryerekeye kubona amakuru, U Rwanda (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu Karere ka Gisagara tariki ya 28 na 29 Nzeri 2016
Kigali ku wa 27 Nzeri 2016: Guhera mu mwaka wa 2011, Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye gahunda y’ubukangurambaga no kwakira ibibazo by’abaturage mu Karere. Muri iyo gahunda abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bagera mu mirenge yose igize akarere.Ni muri urwo rwego tariki ya 28 na 29 Nzeri Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu mirenge yose igize Akarere ka Gisagara. Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane muri gahunda (...)  Ibikurikira..
 
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Sierra Leone yashimye u Rwanda
Kigali ku 23 Nzeri 2016, Uyu Munsi Umuvunyi Mukuru Cyanzayire Aloysie yakiriye Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere y’icyaro Nyakubahwa Moiwo Kaikai hamwe n’itsinda bazanye mu Rwanda guhera tariki ya 19 Nzeri 2016 mu rwego rwo kwigira ku Rwanda gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage no kwiteza imbere mu bijyanye n’ubukungu. Mw’ijambo rye, Nyakubahwa Minisitiri yashimye uburyo U Rwanda rwateye imbere ndetse na Gahunda y’Ubumwe (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwifatanije n’abafatanyabikorwa mu Kwezi kw’Imiyoborere Myiza
Tariki ya 15 Nzeri 2016, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo k’igihugu Gishinzwe Imiyoborere Myiza bifatanije n’abandi bafatanyabikorwa harimo Urwego rw’Umuvunyi bateguye Ukwezi kw’Imiyoborere Myiza guhera tariki ya 14 Nzeri kugera mu mpera z’Ukwakira 2016. Insanganyamatsiko y’uku kwezi iragira iti "Imiyoborere ishingiye ku muturage, inkingi y’ iterambere rirambye. Ukwezi kw’Imiyoborere Myiza kwatangijwe ku mugaragaro ku Rwego rw’Igihugu mu (...)  Ibikurikira..
 
“ U Rwanda rwatweretse ko intwaro nyayo yo guhashya ruswa ari ubushake bwa Politiki.”Mr Sematha Mohlalefi
31/08/2016, Kigali: Itsinda riturutse muri Lesotho mu Kigo gishinzwe gukumira ruswa n’ibyaha bijyanye n’ubukungu riri mu rugendoshuri rw’iminsi ine mu Rwanda. Iryo tsinda riri mu Rwanda guhera tariki ya 28 Kanama 2016 mu rwego rwo kwigira ku ngamba z’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ruswa by’umwihariko mu masoko ya Leta n’uburyo hamenyekanishwa umutungo hifashishijwe ikoranabuhanga. Itsinda ryaturutse Lesotho rigizwe n’abantu batatu riyobowe na (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye ubukangurambaga kuri ruswa mu Gihugu
Kigali, 24 Kanama 2016: Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye gahunda y’iminsi 9 y’ubukangurambanga mu Gihugu mu rwego rwo gukangurira abaturage ububi bwa ruswa. Gahunda y’ubukangurambaga izagera ku bantu 2,052 bo mu byiciro bitandukanye harimo abatwara za moto, abatwara imodoka zitwara abagenzi ,abagize utunama tw’amasoko n’abagenzuzi b’imbere muri za Minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho,abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari na engineers b’imirenge (...)  Ibikurikira..
 
Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
Kigali ku wa 30 Ugushyingo 2015: Mu rwego wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa, U Rwanda,guhera mu mwaka wa 2006 rutegura icyumweru ngarukamwaka cyahariwe kurwanya ruswa gisozwa ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa tariki ya 9 Ukuboza.Uyu mwaka icyo cyumweru cyatangiye tariki ya 29 Ugushyingo 2015 n’insanganyamatsiko igira iti " Sigasira iterambere ry’Igihugu cyawe wamagana ruswa. Icyumweru cyatangijwe (...)  Ibikurikira..
 
AS Kigali yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umupira ryo kurwanya ruswa
  Ibikurikira..
 
Minisitiri w’ubucuruzi wa Niger yasuye Urwego rw’Umuvunyi
  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane mu Karere ka Ngoma
  Ibikurikira..
 
2013, umwaka mushya, umwaka w’ibikorwa byinshi” umuvunyi mukuru
Ku wa gatanu, tariki ya 5 Mutarama 2013, Urwego rw’Umuvunyi rwizihije umwaka mushya , uwo muhango ukaba waratangijwe n’inama yahuje abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi n’Abavunyi , bakaba bararebeye hamwe ibyagezweho muri 2012 banashyiraho ingamba za 2013. Umuvunyi Mukuru, Cyanzayire Aloysie mw’ijambo rye akaba yaribukije abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi gukomeza kurangwa n’ubunyangamugayo ndetse n’ukuri mu kazi kabo ka buri munsi ndetse akaba yaranabashimiye (...)  Ibikurikira..
 
Inteko ishingamateka y’igihugu cy’u burundi yasuye urwego rw’umuvunyi
Intumwa 9 ziturutse mu Nteko Ishinga Amateka y’Igihugu cy’u Burundi ziyobowe na Hon. Bararufise Marcelline ziri mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda. Tariki ya 24 Nzeri 2012 bakaba barasuye Urwego rw’Umuvunyi. Intego y’uru rugendo ikaba ari gusobanukirwa na politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage. Umuvunyi Mukuru w’umusigire Bwana Nzindukiyimana Augustin akaba yarabasobanuriye imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi cyane cyane uburyo rukoresha bwo (...)  Ibikurikira..
 
Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika
Tariki ya 9 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa. Muri uyu mwaka wa 2012, uwo munsi wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti «Guharanira Afurika itarangwamo ruswa». Uwo munsi nibwo hasojwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu Rwanda cyatangiye tariki 05 Ukuboza 2012. U Rwanda rwatoranijwe kubera intambwe rwateye mu gukumira no kurwanya ruswa. Niyo mpamvu, mu bitabiriye ibirori by’uwo (...)  Ibikurikira..
 
Icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka nyamagabe
Ku wa mbere tariki ya 6/8/2012, Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye icyumweru cyo kurwanya akarenganye mu Karere ka Nyamagabe. Iyi gahunda ikaba yarafunguwe ku mugaragaro n’Umuvunyi Mukuru w’Umusigire Bwana Augustin NZINDUKIYIMANA mu Murenge wa Gasaka muri ako Karere ka Nyamagabe. Ibi bikaba bijyanye na gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo kwegera abaturage aho batuye kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo by’ibibazo bafite batiriwe bakora ingendo baza ku (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’umuvunyi rwahuguye abanyamakuru 60
“Abanyamakuru bafite uruhare runini mu gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane.” Ubu butumwa bukaba bwagejejwe ku banyamakuru 60 n’Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Hon. Kanzayire Bernadette mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi tariki ya 16 Kamena 2012. Afungura ayo mahugurwa ku mugaragaro, Hon. Kanzayire Bernadette yahamagariye abanyamakuru kumenya ko bafite uruhare runini muri gahunda y’Igihugu mu (...)  Ibikurikira..