Logo

Versions: English| Français


Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 

Tariki ya 2 Ukuboza 2015: Urwego rw’Umuvunyi rwateguye ibiganiro n’abafatanyabikorwa bigamije kungurana ibitekerezo mu kurwanya ruswa ku rwego rw’Intara. Ibyo biganiro byateguwe mu rwego rw’Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyatangiye tariki ya 09 Ukuboza 2015 kikazasozwa ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa ku nsanganyamatsiko igira iti “ Sigasira ubukungu bw’Igihugu cyawe wamagana ruswa.”

Ikiganiro cyayobowe n’Umunyamabanga Uhoraho mu Rwego rw’Umuvunyi Bwana Mbarubukeye Xavier cyahuje abahagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Abagore, Abikorera n’Abayobozi b’Inama Ngishwanama y’Akarere yo kurwanya ruswa n’akarengane.

Atangiza ibiganiro Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Bwana Munyantwari Alphonse yagize ati: “ Intambwe ya mbere mu kurwanya ruswa ni ukwiyemeza nk’abayobozi kuyirwanya twihereyeho n’abandi tuyobora tukabaha icyerekezo. ”

Bwana Mbarubukeye Xavier yahamagariye abitabiriye ibiganiro gukomeza gukangurira abaturage kurwanya ruswa kubera ko kugira ngo ruswa irwanywe bisaba guhuza imbaraga.

Mu gihe cyo gutanga ibitekerezo, umwe mu bitabiriye ibiganiro yifuje ko abahamwe no kunyereza umutungo wa Leta bagombye guhabwa ibihano by’inyongera bagasubizwa aho bakoreye ibyaha bakagira ubufasha batanga ku baturage bahemukiye.

Tariki ya 1 Ukuboza 2015 ibiganiro byabereye mu Ntara y’Iburengerazuba, tariki ya 4 Ukuboza ni mu Ntara y’Amajyaruguru n’aho mu Ntara y’Iburasirazuba ni Tariki ya 7 Ukuboza.

Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyatangijwe tariki ya 29 Ukuboza 2015 hakaba harabaye ibiganiro ku maradiyo 17 yigenga . Insanganyamatsiko yagariweho ikaba yaragira iti « Uruhare rw’umuturage mu gukumira ruswa muri gahunda za Leta zigamije iterambere. »