Logo

Versions: English| Français


Abagize Itsinda ry’Ishyirahamwe Rishinzwe Kurwanya Ibyaha by’Iyezandonke mu Bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo basuye Urwego rw’Umuvunyi
 


Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi( iburyo),Simon AGWAL KAJURA, uyoboye itsinda rya ESAAMLG(ibumoso)

Abagize Itsinda ry’Ishyirahamwe rishinzwe kurwanya ibyaha by’Iyezandonke mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo rizwi nka The Eastern and Southern Africa Anti Money Laundering Group( ESAAMLG) basuye Urwego rw’Umuvunyi mu rwego rwo kurebera hamwe aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro y’Urugaga rwitwa Financial Action Task Force(FATF).

Muri Rusange abagize iri Tsinda bashimye uburyo bakiriwe mu Rwanda n’inzego zitandukanye zagiye zibakira zikabagaragariza imikoranire yazo mu buryo bwo kurwanya ibyaha by’ikwirakwiza ry’amafaranga mu buryo butemewe.

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi wakiriye iri Tsinda yavuze ko u Rwanda rukorana bya hafi n’inzego zitandukanye mu guhashya ibyaha by’iyezandonke. Zimwe muri izo nzego yagarutseho harimo ESAAMLG ubwayo, Interpol, ndetse n’Ubushinjacyaha n’Ubugenzacyaha mu rwego rwo guhashya bene ibi byaha by’iyezandonke.

Simon AGWAL KAJURA, wari uyoboye iri tsinda yavuze ko bakiriwe neza mu Rwanda kandi ko bagiye bakorana inama n’abayobozi batandukanye mu nzego zitandukanye kuva ku itariki ya 6 kugeza tariki ya 7 Kanama 2019 mu rwego rwo gusuzuma aho u Rwanda rugeze mu kurwanya ibyaha by’iyezandonke.

Ubusanzwe iri Shyirahamwe Rishinzwe Kurwanya Ibyaha by’Iyezandonke mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo ESAAMLG, yagiyeho muri 1999 I Arusha muri Tanzaniya kugira ngo ihashye bene ibi byaha nkuko byari byarasabwe na FATF.

FATF mubyo ijyaho yasabaga ibihugu harimo no gushyiraho za FIU (Financial Investigation Unit) kugira ngo zige zikurikirana ibyaha by’iyezandonke.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Nyamasheke: Umuvunyi Mukuru yakemuye ibibazo by’akarengane gashingiye ku bushoreke
 + Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda Madamu Jenny Ohlsson yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na APNAC –RWANDA
 +  Kigali: Itsinda ry’Abanyatogo ryaje kwigira k’u Rwanda uburyo buhamye bwo kurwanya Ruswa
 + Nyamagabe: ABATURAGE BARASABWA KUNYURWA N’IMYANZURO IFATWA KU BIBAZO BYABO
 + Ibyifuzo byo gusubirishamo imanza ibyinshi nta karengane karimo – Umuvunyi Mukuru Murekezi
 + Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 + Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 +  Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri