Logo

Versions: English| Français


Abagize Urwego rw’Ubutabera bagaragaje ibyuho bya Ruswa n’Ingamba zo kuyirwanya
 

Abagize Urwego rw’Ubutabera bagaragaje ibyuho bya Ruswa n’Ingamba zo kuyirwanya

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo Cyateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi cyahuje inzego z’ubutabera mu Rwanda kuri uyu Wakane tariki 13/02/2020, baganiraga ku byuho bya ruswa n’ingamba zo kuyikemura, mu ijambo ry’ikaze Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yavuze ko ari ingenzi gufatanya mu kurandura ibyuho bya ruswa.


Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yavuze ko ari ingenzi gufatanya mu kurandura ibyuho bya ruswa

Umuvunyi Mukuru yavuze kandi ko iyo ruswa igaragaye mu zindi nzego, ingaruka zayo zigera no mu nzego z’ubutabera ari nazo ziyifataho imyanzuro kugeza ubwo hafashwe icyemezo cya nyuma ndakuka.

Ati “Ubutabera ni inkingi ikomeye cyane mu gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane kuko iyo ubutabera butanzwe neza bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu no kubahiriza uburenganzira bwa muntu maze amahoro agahinda mu gihugu, abantu bose bakanezerwa bagakora bagatera imbere.”

Umuyobozi mukuru mu Rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, ushinzwe kugenza ibyaha, Twagirayezu Jean Marie Vianney, yagaragaje ko gukurikirana abakekwaho ibyaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano nayo hakirimo imbogamizi zituma bidatanga umusaruro ukwiye.

Bimwe mu byuho bya ruswa byakomeje kugarukwaho muri iyi nama harimo kuba itangirwa mu bwiru, kuba bamwe batamenya amakuru, kuba hari abayishinjwa ariko ikaburirwa ibimenyetso, abashaka ko inkiko zifata ibyemezo bibabogamiyeho, abafungurwa by’agateganyo imanza zabo ntizongere gukurikiranwa n’ibindi.


Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnston asoza ikiganiro Nyunguranabitekerezo

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnston yavuze ko ifungurwa ry’agateganyo ku byaha byose amategeko afite uko abiteganya, kandi ubucamanza bufite uburenganzira bwo kubitanga kandi bigakorwa.

Gusa ngo nubwo ku bindi byaha byazaganirwaho igihe cyabyo, igihe haganirwa kuri ruswa Busingye avuga ko ari ngombwa kuvuga ku mbogamizi zigaragaramo aho usanga bamwe bafungurwa bagahita baburirwa irengero cyangwa bikabangamira ubutabera.

Ati “Ntekereza ko akamaro ko gufungurwa by’agateganyo ari ukuvuga ngo taha uzakomeze ukurikirane urubanza rwawe uri hanze, twizere ko utazagira icyo uruhungabanyaho, twizeye ko uzagaruka ukaburana urubanza rwawe.”

Minisitiri Busingye yavuze ko imibare y’Ubushinjacyaha igaragaza ko nibura 80% by’abafungurwa by’agateganyo batajya bagaruka gukurikirana imanza kugeza zirangiye kandi bikaba bimaze igihe byisubiramo.


Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin mu ijambo rye ritangiza ikiganiro nyunguranabitekerezo

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin yasobanuye ko impamvu ziha icyuho ruswa harimo kudahabwa serivisi abantu bakwiye mu nzego zibishinzwe bigatuma bashakisha ubundi buryo bazibonamo kandi kuzihabwa ari uburenganzira bwabo.

Ati “Nta serivisi n’imwe twavuga ko idashobora kubonekamo ruswa cyangwa ibindi byaha bisa nayo. Ni ngombwa rero ko buri rwego rwiyemeza kuziba ibyuho ruswa yakwinjiriramo, tugafata ingamba zihamye zo kuyirwanya.”


Abitabiriye Ikiganiro Nyunguranabitekerezo ku byuho bya ruswa n’ingamba zo kuyirwanya

Dr Nteziryayo yavuze ko inzego zose ziramutse zifatanyije mu gushyira mu bikorwa ingamba guverinoma yashyizeho zo kurwanya no gukumira ruswa mu nzego z’Ubutabera no mu zindi nzego byatuma ruswa icika cyangwa ikagera ku rwego ruto cyane.

Urwego rw’Umuvunyi rukavuga ko mu myanzuro yafatiwe muri ibi biganiro, izashyikirizwa inzego zose buri rwego rugahabwa umwanzuro urureba rukawushyira mu bikorwa. Inama nk’iyi ngiyi ikazajya iba buri mwaka.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Ngororero: Umuvunyi Mukuru yavuze ko bari gukora ubuvugizi ku kibazo cy’ ababerewemo imyenda y’ingurane
 + Ku nshuro ya Mbere Urwego rw’Umuvunyi rwahembye abanyamakuru bahize abandi mu gukora inkuru zicukumbuye kuri Ruswa n’Akarengane.
 + Abayobozi mu nzego za Leta baravuga ko Kwigisha Itegeko ryerekeye kubona amakuru ari Ingenzi kandi rikwiye kwigishwa ibyiciro byose
 + URWEGO RW’UMUVUNYI RWASUYE AKARERE KA BURERA MU BUKANGURAMBAGA BWO GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE
 + Umuvunyi Mukuru wa Kenya yasuye Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda
 + Umuvunyi Mukuru wa Togo yanyuzwe na Politiki u Rwanda rwimakaje yo Kurwanya Ruswa hagenzurwa Imitungo y’Abayobozi yamenyekanishijwe.
 + Nyamasheke: Umuvunyi Mukuru yakemuye ibibazo by’akarengane gashingiye ku bushoreke
 + Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda Madamu Jenny Ohlsson yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Abagize Itsinda ry’Ishyirahamwe Rishinzwe Kurwanya Ibyaha by’Iyezandonke mu Bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na APNAC –RWANDA
 +  Kigali: Itsinda ry’Abanyatogo ryaje kwigira k’u Rwanda uburyo buhamye bwo kurwanya Ruswa
 + Nyamagabe: ABATURAGE BARASABWA KUNYURWA N’IMYANZURO IFATWA KU BIBAZO BYABO
 + Ibyifuzo byo gusubirishamo imanza ibyinshi nta karengane karimo – Umuvunyi Mukuru Murekezi
 + Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 + Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 +  Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri