Logo

Versions: English| Français


Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 

Madame KAMANA Majune Noella hamwe na Bwana GASHEMA Janvier , ni bo barahiye kuri uyu wa 13 Nyakanga 2017, izi ndahiro bakaba bazikoreye imbere y’Umuvunyi mukuru, Abavunyi bungirije, Umunyamabanga uhoraho ndetse n’abayobozi b’amashami mu Rwego rw’umuvunyi.


Madame KAMANA Majune Noella arahirira kuzakora neza imirimo ye

Bitandukanye na benshi mu bakozi ba Leta, abakozi bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi, barahira indahiro isanzwe y’abakozi ba Leta hanyuma mu gihe nta rindi rahira riteganywa n’itegeko bibangamiye, mbere yo gutangira imirimo, abakozi b’Urwego bashinzwe kwakira no kugenzura imenyekanishamutungo ry’abayobozi bakuru mu nzego za Leta, abakozi n’imitwe ya politiki, barahirira imbere y‟Umuvunyi Mukuru indi ndahiro ya kabiri.


Bwana GASHEMA Janvier arahirira kuzakora neza imirimo ye

Aba bakozi bombi nabo bakaba bakoze indahiro ya kabiri nyuma yo kurahira indahiro isanzwe y’abakozi ba Leta.

Urwego rw’Umuvunyi rwifurije ikaze aba bakozi bashyashya baje basanga bagenzi babo mu mirimo.