Logo

Versions: English| Français


Abayobozi n’Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bashyikirije Inyandiko z’Imenyekanishamutungo Biro ya Sena
 


Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi Bungirije hamwe n’Umunyamabanga Uhoraho ku Rwego rw’Umuvunyi mu muhango wo gutanga Inyandiko z’Imyenyekanishamutungo muri Sena y’u Rwanda

Kuri uyu Wambere tariki 29 Kamena 2020, Biro ya Sena y’u Rwanda yayoboye Umuhango wo kwakira Inyandiko z’Imenyekanishamutungo y’Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi Bungirije n’iy’abandi bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi, Watangiye saa tanu za mugitondo (11h00) wayobowe na Perezida wa Sena.

Perezida wa Sena, Nyakubahwa Dr. IYAMUREMYE Augustin yashimye Urwego rw’Umuvunyi ku nshingano zikomeye rufite zirimo n’izo kwakira imitungo y’Abayobozi n’abandi bagenwa n’itegeko maze avuga ko kuba abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bitabiriye iki gikorwa cyo kumenyekanisha Imitungo kuri Biro ya Sena gishimangira ihame na Politike y’Imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo kubazwa ibyo abayobozi bakora kandi mu mucyo.Yanibukije uburyo Biro ya Sena igenzura imitungo y’abayobozi n’abandi bakozi ku Rwego rw’Umuvunyi bamenyekanishije Umutungo.


Perezida wa Sena na ba Visi Perezida ba Sena mu muhango wo Kwakira Inyandiko z’Imenyekanishamutungo z’Abayobozi n’Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi

Ati “Mu kugenzura imitungo Nyakuri y’Umuvunyi Mukuru , iy”Abavunyi Bungirije n’iy’Abandi bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi baba bagomba kugaragaza imitungo yabo maze biro ya Sena ikagenzura ukuri kuri izo nyandiko n’aho uwo mutungo waturutse. Biro kandi ishobora kwifashisha izindi nzego za Leta zibifitiye ububasha kugira ngo hakurikiranwe ibibazo bishingiye ku Imenyekanisha ry’umutungo.”


Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi n’Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa, Mukama Abbas

Naho Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi we yashimye Biro ya Sena maze avuga ko iki ari igikorwa cy’ingenzi bakoze aboneraho gusaba n’abataramenyekanisha imitungo yabo babikora hakiri kare kuko hari ibihano biteganyijwe ku batubahiriza ibyo amategeko ateganya. Yibukije ko abamenyekanisha umutungo bagomba kuba biteguye ko imitungo yabo izagenzurwa.

Ati ibyiza ni uko Umuyobozi yakwibwiriza akamenyekanisha umutungo we agendeye ku murongo wa Politike y’igihugu, akibwiriza gukora icyiza, akibwiriza kwitwara neza, akibwiriza kumenyekanisha umutungo we, kandi akaba yiteguye yuko umutungo yamenyekanishije ugomba kugenzurwa akagira ibyo abazwa kuri uwo mutungo. Yaba atasobanura neza inkomoko y’uwo mutungo akabibazwa.”
Umuvunyi Mukuru yahamagariye abantu bandikisha imitungo ku bandi kubireka kuko ari igikorwa kigayitse, kandi abafatwa bibagiraho ingaruka zikomeye.

Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya AKarengane Madamu Yankulije Odette n’Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi

Muri uyu mwaka wa 2020, abagomba kumenyekanisha imitungo yabo mu gihugu ni ibihumbi 13. Tariki ya nyuma yo kumenyekanisha imitungo ikaba ari 30 Kamena 2020.

Abagize Biro ya Sena bose bitabiriye uyu muhango barimo, Nyakubahwa Dr. IYAMUREMYE Augustin, Perezida wa Sena, Nyakubahwa MYIRASAFARI Espèrance, Visi Perezida na MUKABARAMBA Alvéra, Visi Perezida wa Sena.
Naho abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bari bitabiriye uyu muhango barimo Bwana Anastase Murekezi, Umuvunyi Mukuru, Madamu Yankulije Odette, Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane, Bwana MUKAMA Abbas, Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa hamwe n’Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi, Bwana MBARUBUKEYE Xavier.
Muri uyu muhango kandi witabiriwe na Bwana CYITATIRE Sosthene, Umunyamabanga Mukuru wa Sena.

ABAMENYEKANISHA UMUTUNGO NIBA NDE?

Kwakira, kubika no gukurikirana buri mwaka amakuru agaragaza imitungo nyakuri y’abayobozi b’igihugu kuva ku rwego rwo hejuru kugera ku rwo hasi n’abandi bakozi bateganywa n’Itegeko nayo ni indi nshingano nyamukuru Urwego rw’Umuvunyi rufite yiyongera ku zindi.
Muri iyi nyandiko turagaruka cyane kuri iyi nshingano ijyanye no kwakira, kubika no gukurikirana buri mwaka amakuru agaragaza imitungo nyakuri y’abayobozi b’igihugu n’abandi bakozi itegeko rigena.
Hashingiwe ku mugereka w’itegeko nimero 76/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego Rw’Umuvunyi:
Abayobozi n’abakozi bagaragariza umutungo wabo Urwego rw’Umuvunyi ni aba bakurikira:
 Abayobozi bagengwa n’itegeko ngenga n° 61/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta,(ingingo ya 3, 1°),
 Ba ofisiye bakuru mu Ngabo z’Urwanda no muri Polisi y’u Rwanda, abacamanza, abashinjacyaha n’abagenzacyaha batabarirwa mu bayobozi bavuzwe mu gace ka 1°
 Abakozi bo mu myanya ikurikira:
a. Abakozi bari ku mwanya w’ubuyobozi (Directors and Heads of services) mu nzego za Leta, iz’ibigo byayo, ibigo Leta ifitemo imigabane n’imishinga ya Leta
b. Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge
c. Abakira, abacunga n’abagenzura imari n’umutungo wa Leta
d. Abakozi bari mu tunama dutanga amasoko mu nzego za Leta, mu bigo byayo, mu bigo Leta ifitemo imigabane no mu mishanga ya Leta
e. Abashinzwe imisoro n’amahoro
f. Abashinzwe imicungire y’ubutaka
g. Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakora mu mashami yarwo ashinzwe kurwanya ruswa, kurwanya akarengane, kugenzura imyitwarire y’abayobozi no kugenzura imitungo
h. Abayobozi b’ibigo by’amashuli yisumbuye ya Leta n’abacunga imari n’umutungo muri ibyo bigo
i. Ba Noteri ba Leta
j. Abandi bakozi bagenwa n’Urwego bakoreramo
Itegeko ngenga n° 61/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta, ingingo ya 3 isobanura abayobozi bavugwa n’iri tegeko:
1° Umuyobozi: umuntu ukorera Leta wo mu rwego Nshingamategeko, Nyubahirizategeko cyangwa mu Bucamanza n’izindi nzego zizishamikiyeho, ushinzwe ku rwego rw’umurimo kuyobora abandi no gufata ibyemezo bigira ingaruka ku rwego rw’Igihugu, urwa serivisi, urw’ ikigo cyangwa ku murimo ashinzwe;
2° Abayobozi b’Ikirenga: Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe;
3° Abayobozi Bakuru: abagize Guverinoma, abagize Inteko Ishinga Amategeko, Abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga n’abandi bashyirwaho n’Iteka rya Perezida n’abashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe kugeza ku Muyobozi Mukuru n’abandi bari ku rwego rumwe na we;
Kumenyekanisha umutungo ku bayobozi bose bavuzwe ni igikorwa kiba buri mwaka kandi kigakorwa mu buryo bw’ibanga kuko inyandiko igaragaza umutungo w’umuntu ibikwa mu ibanga ku buryo ibikubiyemo bimenywa gusa na bene zo n’abashinzwe kuzakira.
Abibaza aho Urwego rw’Umuvunyi bo bamenyekanisha imitungo yabo, Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi babiri bungirije n’abandi bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi nkuko bateganywa n’itegeko, bamenyekanisha imitungo yabo mu Biro bya Sena.
Ingingo ya 19 y’itegeko ngenga n°61/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’Abayobozi mu nzego za Leta ivuga ibi bikurikira:
Umuyobozi wese ategetswe kumenyesha Urwego rw’Umuvunyi umutungo afite mu gihugu cyangwa mu mahanga.
Inyandiko igaragaza umutungo nyakuri ishyikirizwa Urwego rw’Umuvunyi bitarenze tariki ya 30 Kamena ya buri mwaka ku bantu basanzwe mu kazi n’igihe bavuye mu mirimo yabo mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15).
Ku bantu bagitangira imirimo y’ubuyobozi, inyandiko ya mbere igaragaza imitungo yabo ishyikirizwa Urwego rw’Umuvunyi mu gihe cy’ukwezi kumwe batangiye imirimo.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Dr. Ron Adam, ambasaderi wa Leta ya Isiraheli yashimye imikorere y’ Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda
 + Ngororero: Umuvunyi Mukuru yavuze ko bari gukora ubuvugizi ku kibazo cy’ ababerewemo imyenda y’ingurane
 +  Abagize Urwego rw’Ubutabera bagaragaje ibyuho bya Ruswa n’Ingamba zo kuyirwanya
 + Ku nshuro ya Mbere Urwego rw’Umuvunyi rwahembye abanyamakuru bahize abandi mu gukora inkuru zicukumbuye kuri Ruswa n’Akarengane.
 + Abayobozi mu nzego za Leta baravuga ko Kwigisha Itegeko ryerekeye kubona amakuru ari Ingenzi kandi rikwiye kwigishwa ibyiciro byose
 + URWEGO RW’UMUVUNYI RWASUYE AKARERE KA BURERA MU BUKANGURAMBAGA BWO GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE
 + Umuvunyi Mukuru wa Kenya yasuye Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda
 + Umuvunyi Mukuru wa Togo yanyuzwe na Politiki u Rwanda rwimakaje yo Kurwanya Ruswa hagenzurwa Imitungo y’Abayobozi yamenyekanishijwe.
 + Nyamasheke: Umuvunyi Mukuru yakemuye ibibazo by’akarengane gashingiye ku bushoreke
 + Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda Madamu Jenny Ohlsson yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Abagize Itsinda ry’Ishyirahamwe Rishinzwe Kurwanya Ibyaha by’Iyezandonke mu Bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na APNAC –RWANDA
 +  Kigali: Itsinda ry’Abanyatogo ryaje kwigira k’u Rwanda uburyo buhamye bwo kurwanya Ruswa
 + Nyamagabe: ABATURAGE BARASABWA KUNYURWA N’IMYANZURO IFATWA KU BIBAZO BYABO
 + Ibyifuzo byo gusubirishamo imanza ibyinshi nta karengane karimo – Umuvunyi Mukuru Murekezi
 + Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 + Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 +  Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri