Logo

Versions: English| Français


Ishami rishinzwe imenyekanishamutungo
 

Iri shami ryakira kandi rikagenzura inyandiko z’imenyekanishamutungo w’abayobozi b’Igihugu mu nzego zose, ab’ibigo bya Leta n’abacunga umutungo wa Leta, n’abandi bakozi ba Leta bafite aho bahurira n’umutungo wa Leta hagamijwe gukumira no kurwanya ruswa mu butegetsi bwite bwa Leta, mu bigo bya Leta n’ibigo Leta ifitemo imigabane.

Buri mwaka iri shami rigeza ku barebwa n’iki gikorwa cy’imenyekanishamutungo ubutumwa bunyuze mu ikoranabuhanga bukubiyemo ibibazo bitandukanye basabwa gusubiza kugirango bagaragaze umutungo wabo. Ibi bikaba bikorwa bitarenze tariki ya 30, ukwezi kwa Kamena buri mwaka.

Ibigize inyandiko imenyekanisha umutungo:

• Umwirondoro w’ugaragaza umutungo ;
• Irangamimerere, uwo bashakanye n’uburyo bacunga umutungo wabo ;
• Imitungo ifatika n’idafatika n’inkomoko yayo ;
• Imitungo bwite y’uwo bashakanye mu gihe batavanze umutungo, iy’abana
babo cyangwa iy’abo barera batarageza ku myaka cumi n’umunani (18).

Nyuma yo kwakira inyandiko z’imenyekanishamutungo hakurikiraho igikorwa cy’igenzura ry’ibyagaragajwemo kugira ngo harebwe niba koko ari ukuri.

Hagenzurwa ibi bikurikira:

• Amazu yo guturamo, ay’ubucuruzi n’ay’inganda ;
• Ubutaka muri rusange ;
• Amatungo ;
• Imodoka ;
• Amafaranga ari mu mabanki n’ahandi;
• Imigabane mu ma sosiyeti,
• Ubuzima bwite bw’abamenyekanisha umutungo.

Iri shami ryakira kandi rikanagenzura imitungo y’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda bitarenze tariki ya 30, ukwezi kwa Nzeri buri mwaka.