Logo

Versions: English| Français


GUSUBIRISHAMO KU MPAMVU Z’AKARENGANE URUBANZA RWACIWE KU RWEGO RWA NYUMA
 

1. Intangiriro

Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo kubaka Igihugu kigendera ku mategeko nk’uko yabyiyemeje , yashyizeho inzego zinyuranye ziyifasha kugera kuri iyo ntego. Ni muri urwo rwego Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo yaryo ya 139 ryashyizeho Urwego rw’Umuvunyi. Mu byo urwo rwego rushinzwe harimo: Gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo mu nzego za Leta n’izigenga.

Mu kurwanya akarengane hakoreshwa uburyo bwinshi cyane ko n’akarengane kagaragara mu buryo butandukanye. Iyi nyandiko irasobanura uburyo bukoreshwa mu kurwanya akarengane kagaragaye mu manza zamaze kuba itegeko. Ubwo buryo bukaba bwitwa: Gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma.

2. Gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma; umwihariko mwiza w’u Rwanda

U Rwanda ni Igihugu buri gihe kigerageza kwishakamo ibisubizo ku bibazo byose rubona bibangamiye abaturage. Ni muri urwo rwego rwatekereje ndetse rugashyiraho Inkiko Gacaca zatanze umusaruro ushimishije mu gukurikirana no kuburanisha imanza zerekeye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, mu gihe amahanga yumvaga ko ubutabera bugomba gutangwa n’inkiko zisanzwe gusa. Urundi rugero ni ishyirwaho rya Komite z’Abunzi zifasha abaturage gukemura amakimbirane bitabaye ngombwa ko bajya mu nkiko, gahunda ya Girinka Munyarwanda, Umuganda rusange, etc....

Ni muri urwo rwego hatekerejwe n’uburyo bwo gukemura akarengane kagaragara mu manza zaciwe ku rwego rwa nyuma/ zamaze kuba itegeko. Ubusanzwe iyo inzira zo kujurira, zaba izisanzwe n’izidasanzwe zitagishoboka, urubanza ruba itegeko. Kongera kuruburanisha ntibiba bigishoboka kabone n’ubwo rwaba rugaragaramo akarengane. U Rwanda rwasanze ubwo butaba ari ubutabera, rushyiraho inzira imanza nk’izo zajya zongera kuburanishwamo.

3. Urwego rufite ububasha bwo gusaba gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma

Mu nyungu z’ubutabera, Itegeko Ngenga N° 03/2012/OL ryo kuwa 13/06/2012 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga mu ngingo yaryo ya 79 ndetse n’Itegeko N° 76/2013 ryo ku wa 11/9/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi ingingo ya 15, aha ububasha Urwego rw’Umuvunyi bwo gusaba Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma no gusubiramo urubanza rwaciwe n’inkiko zisanzwe, inkiko z’ubucuruzi cyangwa iza gisirikare ku rwego rwa nyuma mu gihe hakigaragaramo akarengane.

4. Impamvu zituma habaho gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma

Ingingo ya 81 y’Itegeko ryerekeye Urukiko rw’Ikirenga ryavuzwe haruguru iteganya ko urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma rushobora gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane zikurikira:

1° iyo hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ruswa, ikimenyane cyangwa icyenewabo, byagize ingaruka ku mikirize y’urubanza bikaba bitarigeze bimenywa n’uwatsinzwe mu gihe cy’iburana;

2° iyo mu icibwa ry’urubanza hirengagijwe amategeko n’ibimenyetso bigaragarira buri wese;

3° iyo urubanza rudashobora kurangizwa ukurikije imikirize yarwo.

Birumvikana ko urubanza rwose umuntu yatsinzwe atemerewe gusaba ko rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane ahubwo iryo saba rikorwa ku mpamvu nke zifite umwihariko umaze kugaragazwa haruguru. Gusaba ko urubanza rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane ntibyemewe kandi ku muntu wari ufite ubundi buryo bwo kwiyambaza izindi nzira z’ubujurire zisanzwe n’izidasanzwe ariko ntabikore mu gihe giteganyijwe n’amategeko.

5. Inzira yo gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma

Nk’uko byasobanuwe haruguru, Urwego rw’Umuvunyi ni rwo rwahawe ububasha bwo gusaba ko urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane. Icyakora, Urwego rw’Umuvunyi ntabwo rubisaba rubyibwirije ahubwo rubisaba ku busabe bw’umuturage cyangwa imiryango/inzego bifite ubuzima gatozi baburanye imanza bagatsindwa kandi bakaba babona zirimo akarengane gakabije gashingiye ku mpamvu zagaragajwe haruguru (1° - 3°).

Ingingo ya 79 y’Itegeko Ngenga ryerekeye Urukiko rw’Ikirenga ryavuzwe haruguru iteganya ko Iyo kuva aho urubanza ruciriwe burundu habonetse ibimenyetso bigaragaza akarengane kavuzwe haruguru mu duce 1° - 3°, abari ababuranyi muri urwo rubanza bashobora kubimenyesha Urwego rw’Umuvunyi. Iyo Urwego rw’Umuvunyi rusanze uburyo urubanza rwaciwe nta karengane karimo, rubimenyesha uwatanze ikirego.

Iyo Urwego rw’Umuvunyi rusanze uburyo urubanza rwaciwe birimo akarengane rwandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rumusaba ko urubanza rwakongera kuburanishwa. Rumushyikiriza raporo ikubiyemo imiterere y’icyo kibazo n’ibimenyetso bigaragaza ako karengane. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga afata icyemezo ashingiye kuri raporo ikorwa n’Ubugenzuzi Bukuru bw’Inkiko.

Ingingo ya 80 y’iryo tegeko ikomeza isobanura ko iyo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asuzumye raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Inkiko akemeza ko urubanza rwongera kuburanishwa, yoherereza dosiye Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga kugira ngo ayandike mu bitabo byabugenewe, akanagena kandi n’itariki y’iburanisha n’inteko y’abacamanza bazaruburanisha. Iyo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asanze urubanza rutazongera kuburanishwa abimenyesha Urwego rw’Umuvunyi.

Inteko iburanisha bene izo manza iba igizwe nibura n’abacamanza batatu (3) ndetse iyo urubanza rusabirwa gusubirwamo rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga, inteko iburanisha igomba kuba igizwe nibura n’abacamanza batanu (5) batarimo abari baruciye .

Iyi nzira ikoreshwa mu gusuzuma ubusabe bw’umuturage ugaragaza akarengane mu rubanza ituma habaho gushishoza guhagije kugirango Urukiko rw’Ikirenga rufate umwanzuro wo gusubiramo urubanza rurimo akarengane koko.

6. Umusaruro

Ubu buryo bwo gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma, bugaragaza umusaruro ushimishije mu bijyanye no kurenganura abantu.

Urugero:

-  Hari nk’ahagaragaye ko umucamanza yahanishije umuntu igihano kitemewe n’amategeko ;
-  Hari aho umucamaza yaciye urubanza ku kintu cyaciweho urundi rubanza rwabaye itegeko;
-  Hari aho urubanza rwaciwe ruha umuntu inzu iri ku butaka, kandi ubutaka rubuha undi muburanyi, nyamara nta watungira inzu ku butaka bw’undi.

Ubu buryo bwo gusubirishamo imanza zigaragaramo akarengane n’ubwo ari inzira ndende ni uburyo butanga igisubizo kirambye kuko iyo hagaragaye akarengane Urukiko rw’Ikirenga ruragakosora kandi rugatanga icyerekezo mu gukemura ibibazo bisa n’ibyari byateje ako karengane.

Ubu buryo butuma kandi abacamanza bigengesera, bakitwararika guca imanza zizira amakemwa kandi bakanigira ku byemezo by’urukiko rw’Ikirenga mu gutunganya neza inshingano zabo.Ubu buryo bushimangira imikoranire myiza n’ubwuzuzanye by’inzego cyane cyane Urukiko rw’Ikirenga n’Urwego rw’Umuvunyi mu gutanga ubutabera.

7. Umwanzuro

Nk’uko bimaze gusobanurwa uburyo bwo gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane imanza zaciwe ku rwego rwa nyuma, ni igisubizo ku karengane kagaragara mu manza zamaze kuba itegeko ariko zigaragaramo akarengane.

Mu gukoresha ububasha bwahawe Urukiko rw’Ikirenga n’Urwego rw’Umuvunyi ku bijyanye no gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane, izi nzego zombi ziruzuzanya ku buryo nta rwego rubangamira urundi cyangwa ngo rwinjire mu nshingano z’urundi, cyane ko Ubutegetsi bw’Ubucamanza ari Urwego rwigenga. Urwego rw’Umuvunyi ntirutegeka ngo urubanza rusubirwemo ahubwo rurabisaba. Ubusabe bushobora kwemerwa cyangwa ntibwemerwe nk’uko twabibonye haruguru. Urwego rw’Umuvunyi ni umuyoboro abaturage banyuzamo ibibazo byabo kuko Urukiko rutiregera nk’uko amategeko abiteganya kandi bikaba bitakorwa n’umuturage kuko inzira z’ubujurire ziba zararangiye

Nk’uko byasobanuwe mu ntangiro, ubwuzuzanye hagati y’Urukiko rw’Ikirenga n’Urwego rw’Umuvunyi bukorwa mu nyungu z’ubutabera mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku karengane kaba kagaragajwe n’abaturage.

Urwego rw’Umuvunyi


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Umuvunyi Mukuru Yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko Raporo y’ibikorwa y’Umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2017-2018
 + Amashyirahamwe yo kurwanya ruswa akomeje gutanga umusaruro
 + Urwego rw’Umuvunyi rukomeje kurwanya ruswa ku bufatanye n’itangazamakuru
 + Igihugu cya Mali cyirifuza kwigira ku u Rwanda uburyo bwo kurwanya ruswa binyuze ku Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru ucyuye igihe yakoze ihererekanyabubasha n’Umuvunyi Mukuru mushya
 + Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na Basel Institute hahuguwe abakozi ba PSF ku ukwirinda ruswa
 + Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena yemeje Anastase MUREKEZI, nk’Umuvunyi Mukuru akazatangira imirimo mu minsi ya vuba
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasohoye icyegeranyo cya mbere cy’imyanzuro rwafashe
 + Urwego rw’Umuvunyi mu gutanga umusanzu warwo mu itegurwa ry’ igenamigambi ry’imyaka 7 rizakoreshwa mu butabera
 + Urwego rw’Umuvunyi rurashimira abakoze neza Imenyekanishamutungo mu mwaka wa 2017
 + Uwari wiyitiriye Urwego rw’Umuvunyi yakatiwe n’urukiko imyaka 10
 + Urwego rw’Umuvunyi muri Studio ya Radio 10 mu kiganiro kuri Ruswa
 + Itsinda ryaturutse muri OIF ryasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi mu Ndorerezi z’amatora y’Umukuru w’igihugu 2017
 + Muhanga: Undi muntu ukekwaho Ruswa yafashwe
 + Urwego rw’umuvunyi rwakiriye itsinda ryaturutse muri somalia mu rugendoshuri rw’iminsi itanu
 + “Gukunda igihugu tukagikorera ntabwo ari amahitamo ahubwo ni inshingano”: Umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane Yankulije Odette yarahiriye kuzuza inshingano ze
 + “GUKUNDA IGIHUGU TUKAGIKORERA NTABWO ARI AMAHITAMO AHUBWO NI INSHINGANO” Madame umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Mukuru yashimiye umukozi wabaye Indashyikirwa mu mwaka wa 2015-2016
 + Sena yemeje Madamu Yankulije Odette na Bwana Musangabatware Clément nk’Abavunyi Bungirije
 + "Ubushake bwa Politiki ni bwo bukenewe kugira ngo ruswa irwanywe kandi mu Rwanda burahari" Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana
 + Urwego rw’umuvunyi rwibutse abazize Jenoside ku rwibutso rwa Murambi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye amarushanwa y’imikino
 + Itsinda riturutse mu Kigo cyo kurwanya ruswa rya Zanzibar ryasuye u Rwanda
 + Hakemuwe ibibazo by’akarengane 7764 muri gahunda yo kwakira ibibazo mu turere
 + Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 5315 bijyanye no gusubirishamo imanza kuva mu mwaka wa 2012
 + Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru wijihijwe ku nshuro ya mbere kw’isi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu Karere ka Gisagara tariki ya 28 na 29 Nzeri 2016
 + Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Sierra Leone yashimye u Rwanda
 + Urwego rw’Umuvunyi rwifatanije n’abafatanyabikorwa mu Kwezi kw’Imiyoborere Myiza
 + “ U Rwanda rwatweretse ko intwaro nyayo yo guhashya ruswa ari ubushake bwa Politiki.”Mr Sematha Mohlalefi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye ubukangurambaga kuri ruswa mu Gihugu
 + Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + AS Kigali yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umupira ryo kurwanya ruswa
 + Minisitiri w’ubucuruzi wa Niger yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane mu Karere ka Ngoma
 + 2013, umwaka mushya, umwaka w’ibikorwa byinshi” umuvunyi mukuru
 + Inteko ishingamateka y’igihugu cy’u burundi yasuye urwego rw’umuvunyi
 +  Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika
 + Icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka nyamagabe
 + Urwego rw’umuvunyi rwahuguye abanyamakuru 60