Logo

Versions: English| Français


“Gukunda igihugu tukagikorera ntabwo ari amahitamo ahubwo ni inshingano”: Umuvunyi mukuru.
 

Kuri uyu wa 05 Nyakanga 2017, I Kigali muri Lemigo Hotel, habereye ikiganiro cy’umunsi umwe kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.


Honorable Bernadette KANZAYIRE atanga ikiganiro

Iki kiganiro cyahuje abakozi 70 bari kumwe n’Abavunyi bakiyobowemo na Honorable KANZAYIRE Bernadette wahoze ari umuvunyi wungirije ushizwe gukumira no kurwanya akarengane hamwe na Pastor Canon Antoine RUTAYISIRE.

Muri iki kiganiro ingingo nyamukuru zagarutsweho ni Ukwibohora no kwishakamo ibisubizo, Imiyoborere iha agaciro umunyarwanda hamwe na Ndi umunyarwanda : icyomoro n’igihango


Pastor Canon Antoine RUTAYISIRE atanga ikiganiro

RUTAYISIRE wagarutse cyane kuri Ndi umunyarwanda nk’icyomoro n’igihango, yasobanuye ko abanyarwanda bakwiye gutekereza maze buri wese akarema mu bitekerezo bye u Rwanda rwiza yumva ashaka, kuko mu gihe hari u Rwanda rwiza ushaka, nta muntu ushobora kuza kukuvangira ngo akuyobore mu nzira mbi itajyanye n’iyo ushaka kunyuramo.

Nk’umushumba yatanze urugero rwa Yesu asaba abigishwa be gukundana kuko ari cyo kizagaragaza ko ari abigishwa be nyakuri. Nawe yasabye abitabiriye iki kiganiro ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange gukundana batishishanya muri byose.
Kugeza ubu gahunda ya Ndi umunyarwanda ni urugendo rugikomeje aho abanyarwanda bifuza kubaka u Rwanda rwiza kurusha n’urwahozeho mbere.


Umuvunyi wungirije MUSANGABATWARE Clement ashimira abatanze ikiganiro


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane Yankulije Odette yarahiriye kuzuza inshingano ze
 + “GUKUNDA IGIHUGU TUKAGIKORERA NTABWO ARI AMAHITAMO AHUBWO NI INSHINGANO” Madame umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Mukuru yashimiye umukozi wabaye Indashyikirwa mu mwaka wa 2015-2016
 + Sena yemeje Madamu Yankulije Odette na Bwana Musangabatware Clément nk’Abavunyi Bungirije
 + "Ubushake bwa Politiki ni bwo bukenewe kugira ngo ruswa irwanywe kandi mu Rwanda burahari" Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana
 + Urwego rw’umuvunyi rwibutse abazize Jenoside ku rwibutso rwa Murambi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye amarushanwa y’imikino
 + Itsinda riturutse mu Kigo cyo kurwanya ruswa rya Zanzibar ryasuye u Rwanda
 + Hakemuwe ibibazo by’akarengane 7764 muri gahunda yo kwakira ibibazo mu turere
 + Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 5315 bijyanye no gusubirishamo imanza kuva mu mwaka wa 2012
 + Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru wijihijwe ku nshuro ya mbere kw’isi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu Karere ka Gisagara tariki ya 28 na 29 Nzeri 2016
 + Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Sierra Leone yashimye u Rwanda
 + Urwego rw’Umuvunyi rwifatanije n’abafatanyabikorwa mu Kwezi kw’Imiyoborere Myiza
 + “ U Rwanda rwatweretse ko intwaro nyayo yo guhashya ruswa ari ubushake bwa Politiki.”Mr Sematha Mohlalefi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye ubukangurambaga kuri ruswa mu Gihugu
 + Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + AS Kigali yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umupira ryo kurwanya ruswa
 + Minisitiri w’ubucuruzi wa Niger yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane mu Karere ka Ngoma
 + 2013, umwaka mushya, umwaka w’ibikorwa byinshi” umuvunyi mukuru
 + Inteko ishingamateka y’igihugu cy’u burundi yasuye urwego rw’umuvunyi
 +  Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika
 + Icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka nyamagabe
 + Urwego rw’umuvunyi rwahuguye abanyamakuru 60