Logo

Versions: English| Français


HUYE: Umuvunyi Mukuru yasabye Urubyiruko kurwanya ruswa abakuru bagatungurwa
 


Kuri uyu wa 29 Ukwakira 2017 mu Karere ka Huye,Umuvunyi Mukuru yifatanyije n’urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo barebera hamwe uko bafatanya mu gukumira ruswa no kuyirandura, igikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘ rubyiruko ni inshingano yacu kurwanya ruswa’.


Urubyiruko rwitegura guhaguruka ku nzu mbyerabyombi ahatangirijwe urugendo

Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwamagana ruswa rwatangiriye mu Mujyi wa Huye rusorezwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ahatangiwe ubutumwa bugamije kurandura ruswa n’igisa nayo.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye biganjemo urubyiruko, yabasabye kuba ikibatsi gishya kirandura ruswa abakuru bagatungurwa.

Yagize ati “Rubyiruko mufite imbaraga na morali byo kuba mwakwamagana ruswa ku buryo bwumvikana ahubwo abarya ruswa bakuru bagatungurwa, bagatungurwa n’ikibatsi gishya kirwanya ruswa giturutse mu rubyiruko. Nimukomeza kugira ikibatsi kirwanya ruswa abavandimwe banyu bazababoneraho urugero rwiza, ababyeyi banyu nabo bazumva neza ko umuco turi kubaka dukura ku bakurambere bacu utagomba gushingira kuri ruswa”.

Murekezi yakomeje asaba ko kurwanya ruswa bigomba gukorwa mu bufatanye kuko ntawayirwanya wenyine ngo abishobore, asaba urubyiruko gukomeza gukorera mu matsinda abizeza ko Leta y’u Rwanda n’Urwego rw’Umuvunyi bazakomeza kubashyikira.

Umuvunyi Mukuru aganiriza Urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo

Bamwe mu rubyiruko biga mu mashuri yisumbuye yo mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’abo muri Kaminuza bakinnye imikino igaragaza amoko ya ruswa, bavuga imivugo ndetse baririmba n’indirimbo ziyamagana bagaraza ko igihari kandi izwi, by’umwihariko berekana ko biyemeje kuyirwanya igacika burundu.

Urubyiruko rwifuje ko rwashyigikirwa, amakinamico n’ibindi bikorwa bakora byo kurwanya ruswa bikajya bitambuka kuri radiyo bigasangizwa abanyarwanda.

Immaculée Ishimwe wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ati“Muri Club dukora ibikorwa byinshi bigamije kurwanya ruswa ariko twifuza ko badushyigikira bikajya binyuzwa kuri radiyo abanyarwanda bakabimenya kuko biba bifite inyigisho nyinshi, kandi hirya no hino ruswa iracyahari”.

Umuvunyi Mukuru yemereye urubyiruko ko hagiye kurebwa uburyo ikinamico yabo yajya inyuzwa kuri radiyo kandi hari kwigwa n’uko hajya hatambutswa ibiganiro bihoraho bigamije kurwanya ruswa bikanyuzwa kuri radiyo na televiziyo.

U Rwanda ruherutse gushyirwa ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kurwanya ruswa nyuma ya Botswana naho ku rwego rw’Isi ruza ku mwanya wa 50. Intego ni uko ruswa icika burundu mu gihugu.

Ibikorwa byo kurwanya ruswa n’akarengane biri kubera hirya no hino mu turere tw’igihugu, by’umwihariko hibandwa ku rubyiruko rwo Rwanda rw’ejo hazaza.

Urubyiruko ruri mu rugendo

Basesekara kuri stade ya Kaminuza i Ruhande

Umuvunyi Mukuru aramutsa urubyiruko

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, MURESHYANKWANO Marie Rose
aramutsa urubyiruko


Umuyobozi w’Ingaboaramutsa urubyiruko


Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza, Christine, aramutsa urubyiruko

Umuvunyi Mukuru yari kumwe n’Umufasha we muri iki gikorwa

Umwe mu mikino yakinwe kuri ruswa

Abayobozi bishimiye imikino yakinwe kuri ruswa

Igikorwa cy’Umunsi gisozwa


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Urwego rw’Umuvunyi mu gikorwa cyo kurwanya no gukumira akarengane mu karere ka Rubavu guhera tariki 21 UKUBOZA
 + Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasobanuriye Komisiyo politiki y’Inteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu Umushinga w’ibibazo byagaragaye muri raporo ya 2016-2017
 + Umuvunyi Mukuru Yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko Raporo y’ibikorwa y’Umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2017-2018
 + Amashyirahamwe yo kurwanya ruswa akomeje gutanga umusaruro
 + Urwego rw’Umuvunyi rukomeje kurwanya ruswa ku bufatanye n’itangazamakuru
 + Igihugu cya Mali cyirifuza kwigira ku u Rwanda uburyo bwo kurwanya ruswa binyuze ku Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru ucyuye igihe yakoze ihererekanyabubasha n’Umuvunyi Mukuru mushya
 + Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na Basel Institute hahuguwe abakozi ba PSF ku ukwirinda ruswa
 + Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena yemeje Anastase MUREKEZI, nk’Umuvunyi Mukuru akazatangira imirimo mu minsi ya vuba
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasohoye icyegeranyo cya mbere cy’imyanzuro rwafashe
 + Urwego rw’Umuvunyi mu gutanga umusanzu warwo mu itegurwa ry’ igenamigambi ry’imyaka 7 rizakoreshwa mu butabera
 + Urwego rw’Umuvunyi rurashimira abakoze neza Imenyekanishamutungo mu mwaka wa 2017
 + GUSUBIRISHAMO KU MPAMVU Z’AKARENGANE URUBANZA RWACIWE KU RWEGO RWA NYUMA
 + Uwari wiyitiriye Urwego rw’Umuvunyi yakatiwe n’urukiko imyaka 10
 + Urwego rw’Umuvunyi muri Studio ya Radio 10 mu kiganiro kuri Ruswa
 + Itsinda ryaturutse muri OIF ryasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi mu Ndorerezi z’amatora y’Umukuru w’igihugu 2017
 + Muhanga: Undi muntu ukekwaho Ruswa yafashwe
 + Urwego rw’umuvunyi rwakiriye itsinda ryaturutse muri somalia mu rugendoshuri rw’iminsi itanu
 + “Gukunda igihugu tukagikorera ntabwo ari amahitamo ahubwo ni inshingano”: Umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane Yankulije Odette yarahiriye kuzuza inshingano ze
 + “GUKUNDA IGIHUGU TUKAGIKORERA NTABWO ARI AMAHITAMO AHUBWO NI INSHINGANO” Madame umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Mukuru yashimiye umukozi wabaye Indashyikirwa mu mwaka wa 2015-2016
 + Sena yemeje Madamu Yankulije Odette na Bwana Musangabatware Clément nk’Abavunyi Bungirije
 + "Ubushake bwa Politiki ni bwo bukenewe kugira ngo ruswa irwanywe kandi mu Rwanda burahari" Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana
 + Urwego rw’umuvunyi rwibutse abazize Jenoside ku rwibutso rwa Murambi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye amarushanwa y’imikino
 + Itsinda riturutse mu Kigo cyo kurwanya ruswa rya Zanzibar ryasuye u Rwanda
 + Hakemuwe ibibazo by’akarengane 7764 muri gahunda yo kwakira ibibazo mu turere
 + Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 5315 bijyanye no gusubirishamo imanza kuva mu mwaka wa 2012
 + Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru wijihijwe ku nshuro ya mbere kw’isi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu Karere ka Gisagara tariki ya 28 na 29 Nzeri 2016
 + Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Sierra Leone yashimye u Rwanda
 + Urwego rw’Umuvunyi rwifatanije n’abafatanyabikorwa mu Kwezi kw’Imiyoborere Myiza
 + “ U Rwanda rwatweretse ko intwaro nyayo yo guhashya ruswa ari ubushake bwa Politiki.”Mr Sematha Mohlalefi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye ubukangurambaga kuri ruswa mu Gihugu
 + Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + AS Kigali yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umupira ryo kurwanya ruswa
 + Minisitiri w’ubucuruzi wa Niger yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane mu Karere ka Ngoma
 + 2013, umwaka mushya, umwaka w’ibikorwa byinshi” umuvunyi mukuru
 + Inteko ishingamateka y’igihugu cy’u burundi yasuye urwego rw’umuvunyi
 +  Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika
 + Icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka nyamagabe
 + Urwego rw’umuvunyi rwahuguye abanyamakuru 60