Logo

Versions: English| Français


Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 

Ku wa 19 Gicurasi 2017, Mu mwaka wa 2013, U Rwanda rwabaye igihugu cya cumi na rimwe muri Afurika gushyiraho itegeko ryo kubona amakuru. Inshingano zishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko ryahawe Urwego rw’Umuvunyi. Nk’uko byatangajwe na Bwana Kajangana Aimé tariki ya 18 Gicurasi 2017, mu mahugurwa y’umunsi umwe yo guhugura abashinzwe itangazamakuru mu bigo bya Leta n’ibyigenga kw’itegeko ro kubona amakuru yagize ati " Kuva itegeko ryo kubona amakuru ryajyaho, tumaze kwakira ibirego 20, 17 muri ibyo ni ibyabanyamakuru."

Bwana Jean Aime KAJANGANA, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imyitwarire y’abayobozi akaba anafite mu nshingano ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko ryo kubona amakuru mu kiganiro yatanze kijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryerekeye kubona amakuru, yavuze ko Urwego rw’Umuvunyi rwahawe uburenganzira bwo gukurikirana iryo tegeko. Yakomeje avuga ko kandi iryo tegeko rireba inzego za Leta zose n’izikorera ndetse ritashyiriweho abanyamakuru gusa nk’uko hari ababitekerezo uko ahubwo rireba n’abaturage mu kubafasha kubona amakuru bifuza mu nzego zitandukanye.

Bwana Kajangana yavuze ko uretse Itegeko ryo kubona amakuru hari andi mateka atandatu afasha mw’ishyirwa mu bikorwa by’iryo tegeko harimo irivuga ku bijyanye n’ikiguzi cy’amakuru atangwa, irisobanura igihe cyo gutanga amakuru, irivuga ku bwoko bw’amakuru ashobora gutanga n’adatangwa.

Umuyobozi w’urwego rw’imiyoborere mu Rwanda Bwana Anastase Shyaka yashimiye abitabiriye inama avuga ko kubona amakuru ari ngombwa, kandi ko iyo umuntu yimwe amakuru yari afiteho uburenganzira aba arenganyijwe.Yashimye intambwe imaze kugerwaho anasaba abashinzwe gutanga amakuru mu nzego zitandukanye kuzibera abaranga beza kubaza gusaba amakuru abasaba gukora nk’abikorera, yagize ati " tugomba kubaka icyizere, iyo kibuze umuntu arahomba, ahari ubushake haba n’ubushobozi."

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu kigo cy’imiyoborere myiza Bwana Gerald Mbanda mu kiganiro yatanze ku mpinduka zabaye ndetse n’ibimaze kugerwaho mu itangazamakuru . Bwana Gerald Mbanda yatangiye avuga ko bateguye ibi biganiro kugira ngo harebwe neza uko amakuru atangwa , avuga ko mbere byari bigoranye kubona amakuru ku bigo bimwe na bimwe ariko ko itegeko ryo kubona amakuru ryatumye byoroha.

Bwana Emmanuel Mugisha ukuriye urwego rw’abanyamakuru bigenzura(RMC) nawe watanze ikiganiro yavuze ku mikorere y’urwo rwego, imikoranire n’itangazamakuru n’uburyo bakemura ibibazo

Bwana KANGWAGYE Justus, umukozi ku rwego rw’igihugu rw’imiyoborere yatanze ikiganiro kuri gahunda "Nkuwikorera" y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere myiza yo gushishikariza abaturarwanda gutanga serivisi nziza ndetse asaba n’abashinzwe itangazamakuru mu bigo bitandukanye ubufatanye muri iyo gahunda.

Alice Rutaremara wari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuvugizi bwa Leta yasobanuriye abitabiriye ayo mahugurwa uko kumenyekanisha amakuru bigomba gukorwa mu bigo bitandukanye n’uburyo bwo gukora gahunda yo kumenyekanisha amakuru mu gihe runaka (communication strategy).

Ayo mahugurwa yateguwe n’ Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Urwego rw’Umuvunyi, Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura.