Logo

Versions: English| Français


ISHAMI RISHINZWE GUSUBIRISHAMO IMANZA NO KURANGIZA IMANZA
 

Hashingiwe ku ngingo ya 15 y’Itegeko nº 76/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi, ivuga ko: “Mu nyungu z’ ubutabera, Urwego rufite ububasha bwo gusaba Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma no gusubiramo urubanza rwaciwe n’inkiko zisanzwe, inkiko z’ubucuruzi cyangwa iza gisirikare ku rwego rwa nyuma, mu gihe hakigaragaramo akarengane".
Iryo suzuma n’isubiramo bikorwa hakurikijwe ibiteganywa mu Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko

Hashingiwe kandi ku ngingo ya 55 y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko hari impamvu zituma habaho gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane.

Urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma rushobora gusubirwamo ku mpamvu
z’akarengane kubera imwe mu mpamvu zikurikira:

1° iyo hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ruswa, ikimenyane cyangwa icyenewabo,byagize ingaruka ku mikirize y’urubanza bikaba bitarigeze bimenywa n’uwatsinzwe mu gihe cy’iburana;
2° iyo mu icibwa ry’urubanza hirengagijwe amategeko cyangwa ibimenyetso
bigaragarira buri wese;
3° iyo urubanza rudashobora kurangizwa hakurikije imikirize yarwo.

Icyakora, umuburanyi wari ufite uburenganzira bwo kwiyambaza izindi nzira
z’ubujurire zisanzwe n’izidasanzwe ariko ntabikore mu gihe giteganyijwe n’amategeko ntiyemerewe gusaba ko urubanza yatsinzwe rusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane, keretse akarengane kabonywe n’Ubugenzuzi Bukuru bw’Inkiko.

Ingingo ya 56 yo iteganya Igihe ntarengwa cyo gusaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane Ushaka ko urubanza rwe rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, abisaba urwego rubishinzwe mu nyandiko ikubiyemo impamvu ashingiraho mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi
yamenyesherejwe imikirize yarwo.

Icyakora, iyo ari ugusubirishamo urubanza kubera impamvu iteganyijwe mu gace ka 3 k’ingingo ya 55 y’iri tegeko, igihe kivugwa muri iyi ngingo gishobora gutangira kubarwa guhera igihe byagaragaye ko urwo rubanza rudashobora kurangizwa byemejwe n’inyandiko y’umuhesha w’inkiko.

Icyakora, umuburanyi wari ufite uburenganzira bwo kwiyambaza izindi nzira z’ubujurire zisanzwe n’izidasanzwe ariko ntabikore mu gihe giteganyijwe n’amategeko ntiyemerewe gusaba ko urubanza yatsinzwe rusubirishwamo hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo zivugwa muri iki cyiciro”.

Imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca ntizishobora gusabirwa gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane hashingiwe kuri iyi ngingo.

ITEGEKO MWARISANGA HANO ====>