Logo

Versions: English| Français


Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 

Kigali ku wa 30 Ugushyingo 2015: Mu rwego wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa, U Rwanda,guhera mu mwaka wa 2006 rutegura icyumweru ngarukamwaka cyahariwe kurwanya ruswa gisozwa ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa tariki ya 9 Ukuboza.Uyu mwaka icyo cyumweru cyatangiye tariki ya 29 Ugushyingo 2015 n’insanganyamatsiko igira iti " Sigasira iterambere ry’Igihugu cyawe wamagana ruswa.

Icyumweru cyatangijwe n’Ikiganiro ku maradiyo yigenga 17 n’insanganyamatsiko igira iti "Uruhare rw’umuturage mu gukumira ruswa muri gahunda za Leta zigamije iterambere ry’umuturage». Ikiganiro cyari kigamije guhamagarira abaturarwanda gukumira ruswa muri gahunda za Leta batunga agatoki aho babonye icyuho cya ruswa mu gushyira mu bikorwa izo gahunda. " Buri wese akwiye kumva ko ari inshingano ye gutanga amakuru kuri ruswa mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta kuko ari abagenerwabikorwa." Umuvunyi Mukuru yabitangaje mu kiganiro.

Urwego rw’Umuvunyi rwateguye ibiganiro n’inzego zitandukanye mu ntara enye. Tariki ya 1 Ukuboza 2015 bizabera mu Ntara y’Iburengerazuba, Tariki ya kabiri Ukuboza ni mu Ntara y’Amajyepfo , tariki ya 4 Ukuboza ni mu Ntara y’Amajyaruguru n’aho mu Ntara y’Iburasirazuba ni Tariki ya 7 Ukuboza. Ibiganiro bizahuza abahagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Abagore, Abikorera n’Abayobozi b’Inama Ngishwanama y’Akarere yo kurwanya ruswa n’akarengane.

Tariki ya 3 Ukuboza 2015 kuri Nobleza Hotel hazaba umunsi w’Abikorera wo kurwanya ruswa. Uyu munsi wateguwe bitewe n’uruhare runini rw’Abikorera bagomba kugira mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa.

Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kizasozwa ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa kuri Serena Hotel. Muri uwo muhango hazahembwa amashyirahamwe 3 yo kurwanya ruswa yakoze ibikorwa by’Indashyikirwa n’Inama Ngishwanama z’Akarere zo kurwanya ruswa n’akarengane.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Umuvunyi Mukuru Yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko Raporo y’ibikorwa y’Umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2017-2018
 + Amashyirahamwe yo kurwanya ruswa akomeje gutanga umusaruro
 + Urwego rw’Umuvunyi rukomeje kurwanya ruswa ku bufatanye n’itangazamakuru
 + Igihugu cya Mali cyirifuza kwigira ku u Rwanda uburyo bwo kurwanya ruswa binyuze ku Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru ucyuye igihe yakoze ihererekanyabubasha n’Umuvunyi Mukuru mushya
 + Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na Basel Institute hahuguwe abakozi ba PSF ku ukwirinda ruswa
 + Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena yemeje Anastase MUREKEZI, nk’Umuvunyi Mukuru akazatangira imirimo mu minsi ya vuba
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasohoye icyegeranyo cya mbere cy’imyanzuro rwafashe
 + Urwego rw’Umuvunyi mu gutanga umusanzu warwo mu itegurwa ry’ igenamigambi ry’imyaka 7 rizakoreshwa mu butabera
 + Urwego rw’Umuvunyi rurashimira abakoze neza Imenyekanishamutungo mu mwaka wa 2017
 + GUSUBIRISHAMO KU MPAMVU Z’AKARENGANE URUBANZA RWACIWE KU RWEGO RWA NYUMA
 + Uwari wiyitiriye Urwego rw’Umuvunyi yakatiwe n’urukiko imyaka 10
 + Urwego rw’Umuvunyi muri Studio ya Radio 10 mu kiganiro kuri Ruswa
 + Itsinda ryaturutse muri OIF ryasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi mu Ndorerezi z’amatora y’Umukuru w’igihugu 2017
 + Muhanga: Undi muntu ukekwaho Ruswa yafashwe
 + Urwego rw’umuvunyi rwakiriye itsinda ryaturutse muri somalia mu rugendoshuri rw’iminsi itanu
 + “Gukunda igihugu tukagikorera ntabwo ari amahitamo ahubwo ni inshingano”: Umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane Yankulije Odette yarahiriye kuzuza inshingano ze
 + “GUKUNDA IGIHUGU TUKAGIKORERA NTABWO ARI AMAHITAMO AHUBWO NI INSHINGANO” Madame umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Mukuru yashimiye umukozi wabaye Indashyikirwa mu mwaka wa 2015-2016
 + Sena yemeje Madamu Yankulije Odette na Bwana Musangabatware Clément nk’Abavunyi Bungirije
 + "Ubushake bwa Politiki ni bwo bukenewe kugira ngo ruswa irwanywe kandi mu Rwanda burahari" Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana
 + Urwego rw’umuvunyi rwibutse abazize Jenoside ku rwibutso rwa Murambi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye amarushanwa y’imikino
 + Itsinda riturutse mu Kigo cyo kurwanya ruswa rya Zanzibar ryasuye u Rwanda
 + Hakemuwe ibibazo by’akarengane 7764 muri gahunda yo kwakira ibibazo mu turere
 + Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 5315 bijyanye no gusubirishamo imanza kuva mu mwaka wa 2012
 + Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru wijihijwe ku nshuro ya mbere kw’isi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu Karere ka Gisagara tariki ya 28 na 29 Nzeri 2016
 + Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Sierra Leone yashimye u Rwanda
 + Urwego rw’Umuvunyi rwifatanije n’abafatanyabikorwa mu Kwezi kw’Imiyoborere Myiza
 + “ U Rwanda rwatweretse ko intwaro nyayo yo guhashya ruswa ari ubushake bwa Politiki.”Mr Sematha Mohlalefi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye ubukangurambaga kuri ruswa mu Gihugu
 + AS Kigali yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umupira ryo kurwanya ruswa
 + Minisitiri w’ubucuruzi wa Niger yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane mu Karere ka Ngoma
 + 2013, umwaka mushya, umwaka w’ibikorwa byinshi” umuvunyi mukuru
 + Inteko ishingamateka y’igihugu cy’u burundi yasuye urwego rw’umuvunyi
 +  Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika
 + Icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka nyamagabe
 + Urwego rw’umuvunyi rwahuguye abanyamakuru 60