Logo

Versions: English| Français


Igihugu cya Mali cyirifuza kwigira ku u Rwanda uburyo bwo kurwanya ruswa binyuze ku Urwego rw’Umuvunyi
 


Itsinda ryo muri Mali riri kumwe n’Abavunyi

Itsinda ryaturutse mu gihugu cya Mali mu kigo cy’igihugu gishinzwe gukumira no kurwanya igwizatunga (kwigwizaho imitungo) ryasuye Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo kurwigiraho. Iri tsinda riyobowe na MOUMOUNI GUINDO ryatangiye uru rugendoshuri rigamije kumenya politiki y’u Rwanda yo kurwanya ruswa.


Abavunyi baganira n’itsinda

By’umwihariko mu Urwego rw’Umuvunyi bafuzaga gusobanukirwa ingamba zashyizweho zigamije kurwanya ruswa, uburyo imenyekanishamutungo rikorwa, uburyo Urwego rw’Umuvunyi rukorana n’izindi nzego za leta n’izigenga ndetse n’imikorere y’igihugu muri gahunda yo kurwanya ruswa muri rusange.

Umuyobozi w’iri tsinda yavuze ko Igihugu cya Mali cyifuje kuza kwigira ku u Rwanda kuko u Rwanda ruri ku umwanya mwiza mu bihugu bihanganye na ruswa, Yagize ati: Igihugu cya Mali kirifuza kuza mu bihugu bya mbere bitarangwa mo ruswa cyangwa se iri ku kigero cyo hasi nko mu Rwanda, Urwego rw’Umuvunyi rero ni urwego rukora cyane turabizi, twaje kurwigiraho kandi ibyo dukeneye ngo twubake igihugu cyacu birahari.
Uretse gusura Urwego rw’Umuvunyi, iri tsinda ryafashijwe gutembera mu bindi bigo bikorana bya hafi n’Urwego rw’Umuvunyi mu urwego rwo gusobanukirwa uburyo habaho ubufatanye mu kurwanya icyaha cya ruswa n’icyo kwigwizaho imitungo. Mu nzego za leta zasuwe harimo:
Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya leta, ubushinjacyaha bukuru, ibiro by’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, polisi y’igihugu. Banasuye kandi Urwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi mu urwego rwo gusobanukirwa neza amahano yagwiriye u Rwanda ndetse banaganira na Transparency International Rwanda aho basobanuriwe imikorere myiza irangwa hagati ya Sosiyete Sivile n’inzego za leta mu kurwanya ruswa.


Itsinda rimaze kuganirizwa ku mikorere y’Urwego rw’Umuvunyi


Itsinda ryasuye Polisi y’Igihugu


Itsinda ryasuye Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta


Itsinda ryasuye Ubushinjacyaha bukuru


Itsinda ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi


Itsinda ryasuyeTransparency International Rwanda

Itsinda ryasuye Inama nkuru y’Itangazamakuru

Iri tsinda ryasuye u Rwanda riturutse mu gihugu cya Mali rigizwe n’abantu 4 barimo Uyoboye ikigo baturutse mo, umupolisi mukuru umwe, umuyobozi wo mu rukiko rw’ikirenga ndetse n’uwahoze ayobora iki kigo.

MOUMOUNI GUINDO, President of Office central de lutte contre l’enrichissement illicite au Mali
Mr Abdoulaye SOW, representative of Supreme court of Mali
Mr. Djibril Kane, membre de l’Office
Mr. Mohamed Ali AWAISSOUN, Commissaire divisionnaire de Police judiciaire et membre de l’Office
Iri tsinda ryasoje urugendoshuri ryakoreraga mu u Rwanda kuri uyu wa kane, ryatangaje ko ryungutse byinshi kandi byiza. Banongeye ho ko imfashanyigisho bahawe n’urwego rw’umuvunyi bazazikoresha kandi zikabagirira umumaro.
Iri tsinda ryageze mu Rwanda tariki ya 22 Nzeli rivuye mu birwa bya Maurice risoza uru rugendoshuri tariki 28 Nzeri 2017. rikaba ryaravuye mu u Rwanda risabye ko habaho ubufatanye buhoraho hagati y’u Rwanda n’igihugu cyabo cya Mali by’umwihariko ariko no hagati y’Urwego rw’Umuvunyi na Office central du lutte contre l’enrichissement Illicite


Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi ari kumwe na
Président wa Office central contre l’enrichissement Illicite, MOUMOUNI GUINDO


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Umunsi wa 5: URUHARE RW’AMADINI N’AMATORERO MU KURANDURA RUSWA
 + Umuvunyi Mukuru yitabiriye inama ya APNAC-Rwanda
 + Umunsi wa 4: INZEGO Z’UBUTABERA MU GUKUMIRA NO KURWANYA RUSWA
 + UMUNSI WA 3 W’ICYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA WABAYE UWA SIPORO RUSANGE YO KURANDURA RUSWA
 + UMUNSI WA KABIRI W’ICYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA WAHARIWE IKIGANIRO KURI TELEVISIYO NA RADIO ZINYURANYE
 + UMUNSI WA MBERE W’ICYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA WAHARIWE ABANA BATO. UKU NIKO BYARI BYIFASHE HIRYA NO HINOMU GIHUGU
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye ubutumire bwa Sena bwari bugamije kurushaho gusobanura raporo y’umwaka wa 2016-2017
 + Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na MIGEPROF n’abanyarwanda bose kwamagana Ihohoterwa rikorerwa Abagore n’Abakobwa
 + Urwego rw’Umuvunyi mu gikorwa cyo kurwanya no gukumira akarengane mu karere ka Rubavu guhera tariki 21 UKUBOZA
 + Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasobanuriye Komisiyo politiki y’Inteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu Umushinga w’ibibazo byagaragaye muri raporo ya 2016-2017
 + HUYE: Umuvunyi Mukuru yasabye Urubyiruko kurwanya ruswa abakuru bagatungurwa
 + Umuvunyi Mukuru Yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko Raporo y’ibikorwa y’Umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2017-2018
 + Amashyirahamwe yo kurwanya ruswa akomeje gutanga umusaruro
 + Urwego rw’Umuvunyi rukomeje kurwanya ruswa ku bufatanye n’itangazamakuru
 + Umuvunyi Mukuru ucyuye igihe yakoze ihererekanyabubasha n’Umuvunyi Mukuru mushya
 + Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na Basel Institute hahuguwe abakozi ba PSF ku ukwirinda ruswa
 + Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena yemeje Anastase MUREKEZI, nk’Umuvunyi Mukuru akazatangira imirimo mu minsi ya vuba
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasohoye icyegeranyo cya mbere cy’imyanzuro rwafashe
 + Urwego rw’Umuvunyi mu gutanga umusanzu warwo mu itegurwa ry’ igenamigambi ry’imyaka 7 rizakoreshwa mu butabera
 + Urwego rw’Umuvunyi rurashimira abakoze neza Imenyekanishamutungo mu mwaka wa 2017
 + GUSUBIRISHAMO KU MPAMVU Z’AKARENGANE URUBANZA RWACIWE KU RWEGO RWA NYUMA
 + Uwari wiyitiriye Urwego rw’Umuvunyi yakatiwe n’urukiko imyaka 10
 + Urwego rw’Umuvunyi muri Studio ya Radio 10 mu kiganiro kuri Ruswa
 + Itsinda ryaturutse muri OIF ryasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi mu Ndorerezi z’amatora y’Umukuru w’igihugu 2017
 + Muhanga: Undi muntu ukekwaho Ruswa yafashwe
 + Urwego rw’umuvunyi rwakiriye itsinda ryaturutse muri somalia mu rugendoshuri rw’iminsi itanu
 + “Gukunda igihugu tukagikorera ntabwo ari amahitamo ahubwo ni inshingano”: Umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane Yankulije Odette yarahiriye kuzuza inshingano ze
 + “GUKUNDA IGIHUGU TUKAGIKORERA NTABWO ARI AMAHITAMO AHUBWO NI INSHINGANO” Madame umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Mukuru yashimiye umukozi wabaye Indashyikirwa mu mwaka wa 2015-2016
 + Sena yemeje Madamu Yankulije Odette na Bwana Musangabatware Clément nk’Abavunyi Bungirije
 + "Ubushake bwa Politiki ni bwo bukenewe kugira ngo ruswa irwanywe kandi mu Rwanda burahari" Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana
 + Urwego rw’umuvunyi rwibutse abazize Jenoside ku rwibutso rwa Murambi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye amarushanwa y’imikino
 + Itsinda riturutse mu Kigo cyo kurwanya ruswa rya Zanzibar ryasuye u Rwanda
 + Hakemuwe ibibazo by’akarengane 7764 muri gahunda yo kwakira ibibazo mu turere
 + Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 5315 bijyanye no gusubirishamo imanza kuva mu mwaka wa 2012
 + Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru wijihijwe ku nshuro ya mbere kw’isi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu Karere ka Gisagara tariki ya 28 na 29 Nzeri 2016
 + Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Sierra Leone yashimye u Rwanda
 + Urwego rw’Umuvunyi rwifatanije n’abafatanyabikorwa mu Kwezi kw’Imiyoborere Myiza
 + “ U Rwanda rwatweretse ko intwaro nyayo yo guhashya ruswa ari ubushake bwa Politiki.”Mr Sematha Mohlalefi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye ubukangurambaga kuri ruswa mu Gihugu
 + Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + AS Kigali yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umupira ryo kurwanya ruswa
 + Minisitiri w’ubucuruzi wa Niger yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane mu Karere ka Ngoma
 + 2013, umwaka mushya, umwaka w’ibikorwa byinshi” umuvunyi mukuru
 + Inteko ishingamateka y’igihugu cy’u burundi yasuye urwego rw’umuvunyi
 +  Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika
 + Icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka nyamagabe
 + Urwego rw’umuvunyi rwahuguye abanyamakuru 60