Logo

Versions: English| Français


Urwego rw’umuvunyi rwahuguye abanyamakuru 60
 

“Abanyamakuru bafite uruhare runini mu gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane.” Ubu butumwa bukaba bwagejejwe ku banyamakuru 60 n’Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Hon. Kanzayire Bernadette mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi tariki ya 16 Kamena 2012.

Afungura ayo mahugurwa ku mugaragaro, Hon. Kanzayire Bernadette yahamagariye abanyamakuru kumenya ko bafite uruhare runini muri gahunda y’Igihugu mu gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane ndetse bagakora umurimo wabo neza batabogamye kuko byateza imbere imiyoborere myiza.

Yakomeje ndetse avuga ko amahugurwa y’abanyamakuru akorwa buri mwaka kugira ngo buri munyamakuru ukorera mu Rwanda asobanukirwe n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi.

Muri ayo mahugurwa bakaba barasobanuriwe imikorere n’inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’ingamba Urwego rw’Umuvunyi rwashyizeho mu gukumira no kurwanya ruswa. Uretse amahugurwa y’abanyamakuru hakaba ndetse harabaye n’amahugurwa y’abayobozi b’amadini ndetse n’ay’urubyiruko rushinzwe ama cyber café ashinzwe kwakira ibibazo by’abaturage mu Turere akabyoherereza Urwego rw’Umuvunyi hakoreshejwe interineti kugira ngo bikemurwe.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + "Ubushake bwa Politiki ni bwo bukenewe kugira ngo ruswa irwanywe kandi mu Rwanda burahari" Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana
 + Urwego rw’umuvunyi rwibutse abazize Jenoside ku rwibutso rwa Murambi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye amarushanwa y’imikino
 + Itsinda riturutse mu Kigo cyo kurwanya ruswa rya Zanzibar ryasuye u Rwanda
 + Hakemuwe ibibazo by’akarengane 7764 muri gahunda yo kwakira ibibazo mu turere
 + Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 5315 bijyanye no gusubirishamo imanza kuva mu mwaka wa 2012
 + Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru wijihijwe ku nshuro ya mbere kw’isi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu Karere ka Gisagara tariki ya 28 na 29 Nzeri 2016
 + Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Sierra Leone yashimye u Rwanda
 + Urwego rw’Umuvunyi rwifatanije n’abafatanyabikorwa mu Kwezi kw’Imiyoborere Myiza
 + “ U Rwanda rwatweretse ko intwaro nyayo yo guhashya ruswa ari ubushake bwa Politiki.”Mr Sematha Mohlalefi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye ubukangurambaga kuri ruswa mu Gihugu
 + Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + AS Kigali yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umupira ryo kurwanya ruswa
 + Minisitiri w’ubucuruzi wa Niger yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane mu Karere ka Ngoma
 + 2013, umwaka mushya, umwaka w’ibikorwa byinshi” umuvunyi mukuru
 + Inteko ishingamateka y’igihugu cy’u burundi yasuye urwego rw’umuvunyi
 +  Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika
 + Icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka nyamagabe