Logo

Versions: English| Français


Ku nshuro ya Mbere Urwego rw’Umuvunyi rwahembye abanyamakuru bahize abandi mu gukora inkuru zicukumbuye kuri Ruswa n’Akarengane.
 


Umuvunyi Wungirije MUSANGABATWARE Clement afungura ibiganiro mpaka byahuje abanyamakuru n’inzego zibakuriye ku ruhare rwabo mu kurwanya ruswa

Mu biganiro mpaka byahuriyemo Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda, kuri Uyu Wagatatu tariki 20 Ugushyingo 2019, abanyamakuru 15 nibo bahembwe n’Urwego rw’Umuvunyi kubera uruhare bagaragaje mu kugaragaza ibyuho bya Ruswa hifashishijwe inkuru bakoze zicukumbuye zigaruka kuri Ruswa n’Akarengane. Ibyo biganiro byibanze cyane ku ruhare rw’Umunyamakuru mu kurwanya ruswa.


Umuvunyi Wungirije ashyikiriza ibihembo umwe mu banyamakuru babaye indashyikirwa

Umuvunyi Wungirije MUSANGABATWARE Clement, yavuze ko mu cyumweru cyo kurwanya ruswa cyatangiye tariki 17 Ugushyingo, bahisemo no gushyiraho umunsi wihariye w’Itangazamakuru mu kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ruswa. Yavuze kandi ko ibihembo byahawe abanyamakuru ari ikiciro cya mbere ko bazategura n’ibindi byiciro uko imyaka izajya iza.

Yasabye abanyamakuru kugira uruhare mu kurwanya ruswa.

Yagize ati“ Abanyamakuru mufite imbaraga zikomeye kuko mukunze kugaragazwa nk’Ubutegetsi bwa kane bivuze ko mufite imbaraga bityo rero tukaba tubasaba ubufatanye bukomeye muri uru rugamba rutoroshye rwo kurwanya ruswa, turashishikariza abanyamakuru kwitabira gukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa kuko zidufasha natwe nk’Urwego rw’Umuvunyi mu gutahura ahari ibyuho bya ruswa.”

Umunyamakuru wahize abandi mu Kiciro cya TV, PALUKU RENE Pedro ukorera TV1 yavuze ko bishimiye ibi bihembo asaba Urwego rw’Umuvunyi gukomeza iki gikorwa kuko ngo kizafasha mu gushishikariza abanyamakuru kwitabira gukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa.


Abagize itsinda ryatangije ikiganiro mpaka cy’abanyamakuru kuri ruswa

Urwego rw’Umuvunyi rwatangije gahunda ihamye yo kugirana amasezerano y’Imikoranire n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda hagamijwe guhanahana amakuru kuri Ruswa, ahashobora kuboneka ibyuho bya ruswa.
Abanyamakuru bahembwe n’Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi.


Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ibi biganiro

Xavier Moroni Uhagarariye Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi(EU) muri ibi biganiro ari kumwe n’UMUNYANA charty umukozi mu ishami rishinzwe kurwanya ruswa ku Rwego rw’Umuvunyi

Ibihembo byatanzwe birimo, camera ya Sonny ifata amashusho ya FK hamwe na Tablet ya Samunsung byahawe ababaye aba mbere mu byiciro byose uko ari 4, Camera ifata amashusho yo mu bwoko bwa Canon, camera ifata amafoto na Recorder zo mu bwoko bwa Zoom H4n.

Ukeneye kumenya icyo bagendeyeho bahitamo abatsinze n’agaciro k’ibihembo byatanzwe wareba hano


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Abayobozi mu nzego za Leta baravuga ko Kwigisha Itegeko ryerekeye kubona amakuru ari Ingenzi kandi rikwiye kwigishwa ibyiciro byose
 + URWEGO RW’UMUVUNYI RWASUYE AKARERE KA BURERA MU BUKANGURAMBAGA BWO GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE
 + Umuvunyi Mukuru wa Kenya yasuye Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda
 + Umuvunyi Mukuru wa Togo yanyuzwe na Politiki u Rwanda rwimakaje yo Kurwanya Ruswa hagenzurwa Imitungo y’Abayobozi yamenyekanishijwe.
 + Nyamasheke: Umuvunyi Mukuru yakemuye ibibazo by’akarengane gashingiye ku bushoreke
 + Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda Madamu Jenny Ohlsson yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Abagize Itsinda ry’Ishyirahamwe Rishinzwe Kurwanya Ibyaha by’Iyezandonke mu Bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na APNAC –RWANDA
 +  Kigali: Itsinda ry’Abanyatogo ryaje kwigira k’u Rwanda uburyo buhamye bwo kurwanya Ruswa
 + Nyamagabe: ABATURAGE BARASABWA KUNYURWA N’IMYANZURO IFATWA KU BIBAZO BYABO
 + Ibyifuzo byo gusubirishamo imanza ibyinshi nta karengane karimo – Umuvunyi Mukuru Murekezi
 + Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 + Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 +  Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri