18/04/2017: Guhera tariki ya 17 kugera tariki ya 20 Mata 2017, Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana, igihugu cya mbere mu kurwanya ruswa muri Afurika, Madamu Rose Seretse n’itsinda ryari rimuherekeje ryakoze urugendo shuri mu Rwanda mu rwego rwo kwigira ku Rwanda ku bijyanye no kumenyekanisha umutungo mu gihe iki Gihugu giteganya gushyiraho itegeko ryo kumenyekanisha umutungo ku bayobozi n’abandi bakozi ba Leta bafite aho bahurira no gucunga umutungo wa Leta .

Umuvunyi Mukuru aganira n’Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana
Madamu Rose Seretse yashimye intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu kurwanya ruswa ni ubufatanye buhari bw’inzego zifite mu nshingano kurwanya ruswa, sosiyete sivile ndetse n’abikorera ku giti cyabo. Mw’ijambo ya" Kugira ngo urugamba rwo kurwanya ruswa rushoboke hakenewe ubushake bwa Politiki kandi mu Rwanda rurahari natwe ni byo byadufashije. "

Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana yunamira abazize Jenoside
Umunyamabanga Uhoraho, Mbarubukeye Xavier asobanurira itsinda ryaturutse muri Botswana imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi n’urugamba rwo kurwanya ruswa mu Rwanda yagize ati " u Rwanda rwahisemo gushyira hamwe imbaraga nk’abarwanya ruswa kuko tutabikoze abarya ruswa nibo bashyira imbaraga hamwe."
Asoza uruzinduko rwe mu Rwanda, Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana yatangaje ko bigiye byinshi mu Rwanda bizabafasha gukora itegeko ryo kumenyekanisha umutungo nka bumwe mu buryo bwo gukumira no kurwanya ruswa.