
Ku wa mbere tariki ya 6/8/2012, Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye icyumweru cyo kurwanya akarenganye mu Karere ka Nyamagabe. Iyi gahunda ikaba yarafunguwe ku mugaragaro n’Umuvunyi Mukuru w’Umusigire Bwana Augustin NZINDUKIYIMANA mu Murenge wa Gasaka muri ako Karere ka Nyamagabe. Ibi bikaba bijyanye na gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo kwegera abaturage aho batuye kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo by’ibibazo bafite batiriwe bakora ingendo baza ku cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi.
Imirenge igize Akarere ka Nyamagabe, abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakoreyemo akaba ari iyi ikurirkira : Gasaka, Mbazi, Kaduha, Musange, Cyanika, Tare, Kibilizi, Mugano, Nkomane, Musebeya, Mushubi, Kitabi, Kamegeri, Buruhukiro, Kibumbwe, Gatare, na Uwinkingi
Mu gihe cy’iminsi itanu gusa, ni ukuvuga kuva ku itariki ya 6/8/2012 kugeza ku itariki ya 10/8/2012, abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakoreye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyamagabe bakahahurira n’abaturage n’abayobozi b’Imidugudu, Utugari n’Imirenge. Abaturage babanzaga gusobanurirwa inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi mbere y’uko babaza ibibazo byabo.
Mu bibazo byakiriwe muri icyo cyumweru, ibyinshi byagaragayemo ni :
ibibazo bijyanye n’amabakimbirane mu miryango ashingiye ku butaka ;
imanza zitarangizwa ;
imanza zirangizwa ariko abazitsinze ntibahabwe ibyo batsindiye (kwigomeka ku byemezo by’inkiko) ;
ibibazo by’izungura n’itangwa ry’iminani ;
kutishimira imikirize y’imanza bavuga ko habayemo akarengane, n’ibindi.
Byinshi mu ibibazo byabajijwe byabonewe ibisubizo, ibindi bisigirwa ubuyobozi kugira ngo bubishakire ibisubizo kuko bitabaga byaragejejwe ku buyobozi ngo bubifateho umwanzuro.
Ikibazo gikomeye Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ni icy’ abaturage bimutse bahunze ubuyobozi bubi bwo mu myaka ya 1962-1963 bagahungira imbere mu gihugu, ubu bakaba basaba gusubizwa ubutaka basize. Mu gushimangira ubumwe n’ubwiyunge, Urwego rw’Umuvunyi rwasabye ko abatuye muri ayo masambu batasenyerwa ko ahubwo habaho isaranganya ku butaka budatuwe kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’Imirenge bireba bakabikora bubanje kwigisha abaturage ibyiza byo kubana mu mahoro.
Icyo cyumweru kikaba cyarasojwe ku wa 10/8/2012, ubu hakaba hakorwa raporo igaragaza ibibazo byakiriwe n’imyanzuro yafashwe kugira ngo bikemuke, bikazohererezwa Akarere ka Nyamagabe kugira ngo kayishingireho gakemura ibibazo bitahise bikemuka kandi gakurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu cyumweru cyo kurwanya akarengane.