Logo

Versions: English| Français


Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika
 

Tariki ya 9 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa. Muri uyu mwaka wa 2012, uwo munsi wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti «Guharanira Afurika itarangwamo ruswa». Uwo munsi nibwo hasojwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu Rwanda cyatangiye tariki 05 Ukuboza 2012. U Rwanda rwatoranijwe kubera intambwe rwateye mu gukumira no kurwanya ruswa. Niyo mpamvu, mu bitabiriye ibirori by’uwo munsi, uretse abahagarariye inzego n’ibigo bitandukanye byo mu Rwanda, harimo intumwa ziturutse mu bihugu by’Afurika nka Sudani y’Amajyepfo, Uganda, Afurika y’Epfo, Misiri, Burundi, Senegali na Kenya. Harimo n’abahagarariye Transparency International, Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ubukungu muri Afurika (United Nations Economic Commission for Africa) n’Inama Ngishwanama kuri ruswa y’Afurika yunze ubumwe (African Union Advisory Board on Corruption).

Intambwe u Rwanda rwateye mu gukumira no kurwanya ruswa yagaragajwe n’Umuvunyi Mukuru Madamu CYANZAYIRE Aloysie na Minisitiri w’Ubutabera Bwana KARUGARAMA Tharcisse wari umushyitsi mukuru muri ibyo birori ahagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Ibyakozwe mu rwego rwo guhashya ruswa harimo ishyirwaho ry’inzego zifite ububasha bwo gukurikirana ibyaha bya ruswa, ishyirwaho ry’amategeko n’ingamba bihamye no kuba abaturage bakangurirwa kumenya ububi bwa ruswa no kwitabira ibikorwa byose bigamije kuyihashya.

Nk’uko byavuzwe na Ministiri KARUGARAMA Tharcisse, ibyo bikorwa byose bituma u Rwanda rujya ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba cyangwa rukabarirwa mu bihugu byakataje mu gukumira no kurwanya ruswa muri Afurika yose. Minisitiri akaba yarishimiye ibyagezweho n’inzego n’ibigo byo mu gihugu bifite inshingano yo gukurikirana ibyaha bya ruswa. Ariko ntakwirara kuko urugamba rugikomeza. Umuvunyi Mukuru yagaragaje ko urwo rugamba rugomba imbaraga n’ubufatanye by’inzego za Leta, abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, itangazamakuru, n’amashyirahamwe atandukanye.

abashyitsi baturutse mu bihugu byo hanze bitabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa bashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera muri gahunda yo guhangana n’impamvu ndetse n’ingaruka za ruswa. Bwana Said ADEJUMOBI, Umuyobozi muri Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ubukungu muri Afurika yashimye uko Guverinoma y’u Rwanda yahagurukiye gushishikariza abaturage kugira uruhare mu gukumira no kwamagana ruswa kuko ruswa imunga ubukungu igatera ubukene bugira ingaruka ku mibereho y’abaturage kubera kubura kw’amavuriro, amashuri, amazi meza, imihanda n’ibindi byangombwa bikenewe mu kuzamura imibereho yabo.

Bwana Edward GAMAYA HOSEAH ukuriye Inama Ngishwanama kuri ruswa y’Afurika yunze ubumwe yashimangiye ko mu kurwanya ruswa politiki y’imiyoborere myiza igomba gushyirwa imbere. Inzego zibifitiye ububasha zigomba kugenzura uko ibikorwa byo kurwanya ruswa bishyirwa mu bikorwa kugira ngo bitange umusaruro kandi hakosorwe aho bibaye ngombwa. Ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa hahembwe uturere dutatu twitwaye neza mu marushanwa y’imiyoborere myiza yakoreshejwe n’Urwego rw’Umuvunyi. Utwo turere ni Gisagara, Nyamasheke na Huye. Buri Karere mu tugize Igihugu kagenewe icyemezo cy’ishimwe kuko nta Karere kasigaye inyuma mu kurwanya ruswa.

Kuri uyu munsi hahembwe abanyeshuri batsinze amarushanwa y’ubwanditsi yakoreshejwe na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ubukungu muri Afurika ifatanije n’Inama Ngishwanama kuri ruswa y’Afurika yunze ubumwe. Iryo rushanwa ryari rigenewe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bava mu bihugu byose by’Afurika rikaba ryari rigamije gushishikariza urubyiruko kwerekana umusanzu warwo mu kurwanya ruswa. Inyandiko yabaye iya mbere ni iy’umunyehsuri wo mu gihugu cya Lesotho, iya kabiri ni iy’umunyeshuri wo muri Liberia, iya gatatu ni uy’uwo muri Madagascar.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa: Irushanwa ry’Umupira w’Amaguru
 + Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa: RIB
 + icyumweru cyahariwe Kurwanya Ruswa: Umunsi w’Abagore mu cyumweru cyo kurwanya ruswa
 + icyumweru cyahariwe Kurwanya Ruswa: Umunsi wa Polisi wokurwanya ruswa
 + Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa 2018: Inama ku ngamba za Afurika mu kurwanya ruswa
 + u Rwanda rwatangiye Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Umuvunyi Mukuru muri Guinea yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + AOMA:Inama rusange y’Abayobozi bakuru b’Ihuriro ry’Abavunyi bo muri Afurika
 + Inama rusange ya 6 y’Ihuriro ry’Abavunyi bo muri Afurika : Umunsi wo Gusura Urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi rwa Kigali
 + Inama rusange ya 6 y’Ihuriro ry’Abavunyi bo muri Afurika: Umunsi w’Amahugurwa
 + Amafoto y’ibirori byo kwakira Abavunyi bo muri Afurika bateraniye mu Rwanda
 + i Kigali hateraniye Inama rusange yahuje Abavunyi bose bo muri Afurika
 + Inama y’Abavunyi bo muri Afurika yatangiye
 + u Rwanda rugiye kwakira Inama rusange ya 6 y’Abavunyi bo muri Afurika
 + Umuhango wo gusoza Inama ya 12 ya EAAACA
 + Gala Dinner Photos
 + AMAFOTO Y’INAMA NGARUKAMWAKA YA 12 YA EAAACA
 + Inama ya 4 y’Ihuriro rifasha mu kugaruza umutungo (ARINEA) yateraniye i Kigali
 + Muri uku kwezi k’Ugushyingo u Rwanda rurakira Inteko rusange ya 12 y’Umuryango w’Inzego zishinzwe kurwanya ruswa zo muri Afurika y’Uburasirazuba
 + RAPORO Y’IBIKORWA BY’URWEGO RW’UMUVUNYI UMWAKA WA 2017 - 2018
 + Ikiganiro kuri Televisiyo Umuvunyi Wungirije asobanura itegeko rishya Nomero 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi rwifatanyije n’abatuye Gatsibo mu muganda wakozwe n’inzego zihuriye mu urwego rw’Ubutabera
 + Urwego rw’Umuvunyi rukomeje gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu karere ka Karongi
 + Gahunda yo Gukumira no Kurwanya Akarengane mu karere ka Huye
 + Umuvunyi Mukuru yahaye abadepite ikiganiro ku myitwarire y’Abayobozi ndetse n’ Imenyekanishamutungo
 + ITEGEKO RISHYA RYO KURWANYA RUSWA
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye Inama idasanzwe ya 2018 y’ishyirahamwe ry’ibigo bishinzwe kurwanya ruswa mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba
 + URWEGO RW’UMUVUNYI MU BUFATANYE NA OSIEA MU KURWANYA RUSWA
 + AMBASADERI WA SUWEDE MU RWANDA YASUYE URWEGO RW’UMUVUNYI
 + VIDEWO: UBUKANGURAMBAGA KU UBUTABERA
 + Umuganda Nyakanga 2018: Umuvunyi Wungirije yifatanyije n’abatuye Akarere ka Nyabihu mu Umuganda
 + UBUKANGURAMBAGA KU BUTABERA BUKOMEJE KUBYARA UMUSARURO
 + ABAVUNYI BAKIRIYE INDAHIRO Z’ABAKOZI BASHYASHYA MU URWEGO RW’UMUVUNYI
 + IKIGANIRO KU MUNSI NYAFURIKA WAHARIWE KURWANYA RUSWA
 + Umuvunyi Mukuru wa Afurika Yepfo yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Tariki 11 Nyakanga: u Rwanda rwizihije Umunsi Nyafurika Wahariwe Kurwanya Ruswa
 + ITEGEKO RIGENA UBUBASHA BW’INKIKO RYAHINDUYE IMITANGIRE YA SERIVISI YO GUSUBIRISHAMO IMANZA KU MPAMVU Z’AKARENGANE
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abashinzwe itumanaho mu bigo bya Leta n’ibyigenga ku itegeko ryo kubona amakuru
 + Umuvunyi Mukuru yatangije ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa muri Polisi y’Igihugu
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasinye amasezerano y’Ubufatanye na Transparency International -Rwanda Chapter
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasinye Amasezerano y’Ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere
 + URWEGO RW’UMUVUNYI RWAHUGUYE ABAKORERABUSHAKE BAFASHA ABATURAGE KUBONA SERIVISI MU BURYO BW’IKORANABUHANGA
 + Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi baganiriye n’Ubugenzuzi bw’Inkiko ku Isubirishwamo ry’Imanza
 + Abofisiye bakuru ba Polisi baturutse mu bihugu 8 bya Afurika baje kwigira ku Urwego rw’Umuvunyi
 + Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo
 + Afurika y’epfo yohereje itsinda rigomba kwigira ku u Rwanda
 + Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abatuye i Kibeho kwibuka ku nshuro ya 24
 + Umunsi wa gatanu w’Ibiganiro mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 24: Ikiganiro cyibanze kuri Film zigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
 + Umunsi wa kane w’Ibiganiro mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 24: Ikiganiro cyibanze ku ubudasa bw’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi
 + Umunsi wa gatatu w’Ibiganiro mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 24: Ikiganiro cyibanze ku biranga Jenoside yakorewe Abatutsi n’akamaro ko kubungabunga ibimenyetso byayo
 + Umunsi wa kabiri w’Ibiganiro mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 24: Ikiganiro cyibanze kuri Film: UBUMUNTU
 + Umunsi wa mbere w’Ibiganiro mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 24: Ikiganiro cyibanze ku UMWIHARIKO WA JENOSIDE N’AHO ITANDUKANIRA N’UBUNDI BWICANYI
 + KWIBUKA 24
 + Urwego rw’Umuvunyi: Hakwiye gufatwa ingamba ku makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
 + u Rwanda ruribuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
 + Umuvunyi Mukuru yasabye Abayobozi b’Inzego z’Ibanze bayobora mu Umujyi wa Kigali Gukemura Ibibazo by’Abaturage
 + Gukumira imitungo inyerezwa ikambutswa imipaka ni kimwe mu byo Urwego rw’Umuvunyi rwahagurukiye
 + Umuvunyi Mukuru yahaye Impanuro abayobozi b’inzego z’ibanze
 + ABACUNGAGEREZA BARI GUHABWA AMAHUGURWA YO KURWANYA RUSWA
 + Abanyeshuri biga Amategeko mu gihugu cya Tanzaniya bari kwigira ku u Rwanda uko rukoresha Amategeko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye icyumweru cyo Kurwanya akarengane mu karere ka Rulindo
 + Abayobozi bo muri Burkina Faso Baje kwigira ku u Rwanda muri gahunda yo kubaka inzego za Leta
 + Imyanzuro y’Umwiherero wa 15 w’Abayobozi
 + Itsinda ry’Abanyeshuri biga Amasomo ajyanye n’Uburenganzira bwa Muntu baje Kwigira ku Urwego rw’Umuvunyi
 + Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bitabiriye Umwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’Igihugu
 + u Rwanda rwazamutseho Imyanya 2 ku urwego rw’Isi mu kurwanya ruswa mu mwaka wa 2017
 + Umuvunyi Mukuru yitabiriye inama ya 11 ya EAAACA (Itsinda ry’Inzego nkuru zishinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Uburasirazuba
 + Icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko
 + Mu nkiko ntawahakana ko ruswa ihari – Prof Rugege
 + Ruswa ishingiye ku gitsina iracyagaragara mu bigo bya Leta mu Rwanda - Transparency International Rwanda
 + IBISABWA KUGIRA NGO DOSIYE ISABA GUSUBIRISHAMO URUBANZA KU MPAMVU Z’AKARENGANE YAKIRWE KU RWEGO RW’UMUVUNYI
 + Amateka ya Perezida ashyiraho Abavunyi bungirije yasohotse mu igazeti ya Leta Nº 02 ya tariki 08/01/2018
 + Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi basangiye ubunani bwa 2018
 + Urwego rw’Umuvunyi mu bukangurambaga ku itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + Abashyitsi bibumbiye mu rugaga rw’abagore b’abanyamategeko b’abafaransa basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwiyemeje guhangana n’ibirarane by’ama dosiye asaba gusubirishamo imanza
 + China Global Television Network iri gukora Inkuru ku ngamba z’ u Rwanda mu ukurwanya Ruswa
 + Abaturarwanda 74.3% bishimiye serivisi z’ubutabera muri 2017
 + GAHUNDA YO GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE MU KARERE KA RUHANGO
 + Umunsi wa 9: UMUPIRA W’AMAGURU KU UKURWANYA RUSWA
 + UMUNSI WA 8: Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa 2017
 + UMUNSI WA 7: Uruhare rw’Abikorera mu kurwanya ruswa
 + Umunsi wa 6: Ikiganiro n’abanyamakuru ba siporo
 + Umunsi wa 5: URUHARE RW’AMADINI N’AMATORERO MU KURANDURA RUSWA
 + Umuvunyi Mukuru yitabiriye inama ya APNAC-Rwanda
 + Umunsi wa 4: INZEGO Z’UBUTABERA MU GUKUMIRA NO KURWANYA RUSWA
 + UMUNSI WA 3 W’ICYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA WABAYE UWA SIPORO RUSANGE YO KURANDURA RUSWA
 + UMUNSI WA KABIRI W’ICYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA WAHARIWE IKIGANIRO KURI TELEVISIYO NA RADIO ZINYURANYE
 + UMUNSI WA MBERE W’ICYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA WAHARIWE ABANA BATO. UKU NIKO BYARI BYIFASHE HIRYA NO HINOMU GIHUGU
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye ubutumire bwa Sena bwari bugamije kurushaho gusobanura raporo y’umwaka wa 2016-2017
 + Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na MIGEPROF n’abanyarwanda bose kwamagana Ihohoterwa rikorerwa Abagore n’Abakobwa
 + Urwego rw’Umuvunyi mu gikorwa cyo kurwanya no gukumira akarengane mu karere ka Rubavu guhera tariki 21 UKUBOZA
 + Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasobanuriye Komisiyo politiki y’Inteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu Umushinga w’ibibazo byagaragaye muri raporo ya 2016-2017
 + HUYE: Umuvunyi Mukuru yasabye Urubyiruko kurwanya ruswa abakuru bagatungurwa
 + Umuvunyi Mukuru Yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko Raporo y’ibikorwa y’Umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2017-2018
 + Amashyirahamwe yo kurwanya ruswa akomeje gutanga umusaruro
 + Urwego rw’Umuvunyi rukomeje kurwanya ruswa ku bufatanye n’itangazamakuru
 + Igihugu cya Mali cyirifuza kwigira ku u Rwanda uburyo bwo kurwanya ruswa binyuze ku Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru ucyuye igihe yakoze ihererekanyabubasha n’Umuvunyi Mukuru mushya
 + Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na Basel Institute hahuguwe abakozi ba PSF ku ukwirinda ruswa
 + Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena yemeje Anastase MUREKEZI, nk’Umuvunyi Mukuru akazatangira imirimo mu minsi ya vuba
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasohoye icyegeranyo cya mbere cy’imyanzuro rwafashe
 + Urwego rw’Umuvunyi mu gutanga umusanzu warwo mu itegurwa ry’ igenamigambi ry’imyaka 7 rizakoreshwa mu butabera
 + Urwego rw’Umuvunyi rurashimira abakoze neza Imenyekanishamutungo mu mwaka wa 2017
 + GUSUBIRISHAMO KU MPAMVU Z’AKARENGANE URUBANZA RWACIWE KU RWEGO RWA NYUMA
 + Uwari wiyitiriye Urwego rw’Umuvunyi yakatiwe n’urukiko imyaka 10
 + Urwego rw’Umuvunyi muri Studio ya Radio 10 mu kiganiro kuri Ruswa
 + Itsinda ryaturutse muri OIF ryasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi mu Ndorerezi z’amatora y’Umukuru w’igihugu 2017
 + Muhanga: Undi muntu ukekwaho Ruswa yafashwe
 + Urwego rw’umuvunyi rwakiriye itsinda ryaturutse muri somalia mu rugendoshuri rw’iminsi itanu
 + “Gukunda igihugu tukagikorera ntabwo ari amahitamo ahubwo ni inshingano”: Umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane Yankulije Odette yarahiriye kuzuza inshingano ze
 + “GUKUNDA IGIHUGU TUKAGIKORERA NTABWO ARI AMAHITAMO AHUBWO NI INSHINGANO” Madame umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Mukuru yashimiye umukozi wabaye Indashyikirwa mu mwaka wa 2015-2016
 + Sena yemeje Madamu Yankulije Odette na Bwana Musangabatware Clément nk’Abavunyi Bungirije
 + "Ubushake bwa Politiki ni bwo bukenewe kugira ngo ruswa irwanywe kandi mu Rwanda burahari" Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana
 + Urwego rw’umuvunyi rwibutse abazize Jenoside ku rwibutso rwa Murambi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye amarushanwa y’imikino
 + Itsinda riturutse mu Kigo cyo kurwanya ruswa rya Zanzibar ryasuye u Rwanda
 + Hakemuwe ibibazo by’akarengane 7764 muri gahunda yo kwakira ibibazo mu turere
 + Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 5315 bijyanye no gusubirishamo imanza kuva mu mwaka wa 2012
 + Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru wijihijwe ku nshuro ya mbere kw’isi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu Karere ka Gisagara tariki ya 28 na 29 Nzeri 2016
 + Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Sierra Leone yashimye u Rwanda
 + Urwego rw’Umuvunyi rwifatanije n’abafatanyabikorwa mu Kwezi kw’Imiyoborere Myiza
 + “ U Rwanda rwatweretse ko intwaro nyayo yo guhashya ruswa ari ubushake bwa Politiki.”Mr Sematha Mohlalefi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye ubukangurambaga kuri ruswa mu Gihugu
 + Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + AS Kigali yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umupira ryo kurwanya ruswa
 + Minisitiri w’ubucuruzi wa Niger yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane mu Karere ka Ngoma
 + 2013, umwaka mushya, umwaka w’ibikorwa byinshi” umuvunyi mukuru
 + Inteko ishingamateka y’igihugu cy’u burundi yasuye urwego rw’umuvunyi
 + Icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka nyamagabe
 + Urwego rw’umuvunyi rwahuguye abanyamakuru 60