Logo

Versions: English| Français


Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 

Buri mwaka Urwego rw’Umuvunyi rwifatanya n’amahanga kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa uba ku itariki ya 9 Ukuboza. Uwo munsi wemejwe n’Icyemezo n°58/4 cy’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yateranye kw’itarikiya 31 Ukwakira 2003 i Merida mu Gihugu cya Mexique.
Ku ruhande rw’u Rwanda Urwego rw’Umuvunyi rutegura icyumweru ngarukamwaka cyahariwe kurwanya ruswa gitangirana n’ukwezi k’Ukuboza kigasozwa ku umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa.
Muri uyu mwaka, icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kizatangizwa ku wa 01/12/2017 gisozwe ku wa 09/12/2017.
Ibikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru bizibanda cyane cyane ku kwibutsa Abaturarwanda indangagaciro z’ubwangamugayo n’uruhare rwa buri wese mu kurwanya ruswa.