Umunsi wa kabiri w’Ibiganiro mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 24: Ikiganiro cyibanze kuri Film: UBUMUNTU
Film UBUMUNTU
Ku wa kabiri tariki 10 Mata 2018, Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bahuriye mu kiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ikiganiro cy’uyu munsi cyibanze kuri Film yakozwe ikitwa UBUMUNTU. Iyi film igaragaza abantu banyuranye bagiye bakora ibikorwa byiza byo kurokora Abatutsi mu gihe cya Jenoside batitaye ku ngaruka mbi byari kubagira ho. Abayobozi n’Abandi bakozi bareba Film Ubumuntu Mu bo uwakoze Iyi film yabashije kuganira nabo harimo UWAMAHORO Grace wari umwana muto mu gihe cya Jenoside ariko akaba yarabashije kurokora uruhinja akarunambaho mu bihe bikomeye kugeza ubwo Imana ibarinze bagakura bose.
Hari kandi Padiri BORILE Eros Jenoside yakorewe abatutsi yasanze i Nyanza, akanga gusiga abana yabanaga nabo mu Rwanda mu gihe mu Butaliyani bamuhamagariraga gutaha ariko akabahakanira agahitamo kuguma mu Rwanda ndetse ku bana 140 yari asanganywe yakiramo n’abandi benshi agerageza kubahindurira amazina mu ma fiches kugira ngo baticwa n’Interahamwe zabaga zizi amazina yabo.
Undi Iyi Film yagarutseho ni Umubikira Felicité wahishe abantu wanze kwitandukanya n’Abatutsi bicwa mu gihe Interahamwe zamusabaga kwitandukanya n’Abatutsi ngo zimureke ariko akanga kwitandukanya nabo akemera kuhasiga ubuzima UWAMAHORO Grace wari umwana muto mu gihe cya Jenoside ariko akemera kurokora uruhinja UWASE Vanessa, warokowe ari uruhinja na UWAMAHORO Grace muri Jenoside Padiri BORILE Eros, wanze gusiga abana yari afite i Nyanza akemera kugumana nabo Dieudonné wari ufite imyaka 10 muri Jenoside, umwe mu barokowe na Padiri Eros Ababanye n’Umubikira Felicité wazize kurokora abantu ndetse bamwe muri bo akemera gupfana na bo.