Logo

Versions: English| Français


Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena yemeje Anastase MUREKEZI, nk’Umuvunyi Mukuru akazatangira imirimo mu minsi ya vuba
 


Anastase MUREKEZI, Umuvunyi Mukuru

Kuri uyu wa kane tariki ya 07 Nzeli 2017, Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena yemeje Anastase MUREKEZI nk’Umuvunyi Mukuru.

UKO UMUVUNYI MUKURUN’ABAVUNYI BUNGIRIJE BASHYIRWAHO

Kuri buri mwanya w’abagize Inama y’Abavunyi, Guverinoma ishyikiriza Sena amazina y’umukandida wumvikanyweho mu Nama y’Abaminisitiri kugira ngo imwemeze. Abemejwe bashyirwaho n’iteka rya Perezida.

MANDA

Umuvunyi Mukuru afite manda y’imyaka itanu (5), Abavunyi Bungirije bafite manda y’imyaka ine (4). Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi Bungirije bashobora kongererwa manda rimwe (1) gusa binyuze mu nzira byanyuzemo kuri manda ya mbere.

Tariki ya 30/08/2017 nibwo Anastase MUREKEZI wahoze ari Minisitiri w’Intebe yatangajwe nk’uwifuzwa ku Umwanya w’Umuvunyi Mukuru akaba yari ategereje kwemezwa na Sena nk’uko itegeko ribiteganya .
Anastase MUREKEZI agiye kuri uyu mwanya asimbuye Hon. CYANZAYIRE Aloysie wari umaze manda y’imyaka 5 muri izi nshingano, bikaba biteganyijwe ko azatangira imirimo mishya mu minsi ya vuba.

Ubusanzwe itegeko rivuga ko mbere yo gutangira imirimo bashinzwe, Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi Bungirije barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, hari Inteko Ishinga Amategeko n’Urukiko rw’Ikirenga indahiro iteganywa mu ngingo ya 63 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015

Hon. CYANZAYIRE Aloysie usoje manda yo kuba Umuvunyi mukuru

ABAVUNYI:

Kugeza ubu Urwego rw’Umuvunyi rufite abavunyi batatu ari bo:

1. MUREKEZI Anastase,Umuvunyi Mukuru
2. MUSANGABATWARE Clemént, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no
kurwanya ruswa.
3. YANKULIJE Odette, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya
akarengane.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Umuvunyi Mukuru ucyuye igihe yakoze ihererekanyabubasha n’Umuvunyi Mukuru mushya
 + Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na Basel Institute hahuguwe abakozi ba PSF ku ukwirinda ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasohoye icyegeranyo cya mbere cy’imyanzuro rwafashe
 + Urwego rw’Umuvunyi mu gutanga umusanzu warwo mu itegurwa ry’ igenamigambi ry’imyaka 7 rizakoreshwa mu butabera
 + Urwego rw’Umuvunyi rurashimira abakoze neza Imenyekanishamutungo mu mwaka wa 2017
 + GUSUBIRISHAMO KU MPAMVU Z’AKARENGANE URUBANZA RWACIWE KU RWEGO RWA NYUMA
 + Uwari wiyitiriye Urwego rw’Umuvunyi yakatiwe n’urukiko imyaka 10
 + Urwego rw’Umuvunyi muri Studio ya Radio 10 mu kiganiro kuri Ruswa
 + Itsinda ryaturutse muri OIF ryasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi mu Ndorerezi z’amatora y’Umukuru w’igihugu 2017
 + Muhanga: Undi muntu ukekwaho Ruswa yafashwe
 + Urwego rw’umuvunyi rwakiriye itsinda ryaturutse muri somalia mu rugendoshuri rw’iminsi itanu
 + “Gukunda igihugu tukagikorera ntabwo ari amahitamo ahubwo ni inshingano”: Umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane Yankulije Odette yarahiriye kuzuza inshingano ze
 + “GUKUNDA IGIHUGU TUKAGIKORERA NTABWO ARI AMAHITAMO AHUBWO NI INSHINGANO” Madame umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Mukuru yashimiye umukozi wabaye Indashyikirwa mu mwaka wa 2015-2016
 + Sena yemeje Madamu Yankulije Odette na Bwana Musangabatware Clément nk’Abavunyi Bungirije
 + "Ubushake bwa Politiki ni bwo bukenewe kugira ngo ruswa irwanywe kandi mu Rwanda burahari" Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana
 + Urwego rw’umuvunyi rwibutse abazize Jenoside ku rwibutso rwa Murambi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye amarushanwa y’imikino
 + Itsinda riturutse mu Kigo cyo kurwanya ruswa rya Zanzibar ryasuye u Rwanda
 + Hakemuwe ibibazo by’akarengane 7764 muri gahunda yo kwakira ibibazo mu turere
 + Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 5315 bijyanye no gusubirishamo imanza kuva mu mwaka wa 2012
 + Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru wijihijwe ku nshuro ya mbere kw’isi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu Karere ka Gisagara tariki ya 28 na 29 Nzeri 2016
 + Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Sierra Leone yashimye u Rwanda
 + Urwego rw’Umuvunyi rwifatanije n’abafatanyabikorwa mu Kwezi kw’Imiyoborere Myiza
 + “ U Rwanda rwatweretse ko intwaro nyayo yo guhashya ruswa ari ubushake bwa Politiki.”Mr Sematha Mohlalefi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye ubukangurambaga kuri ruswa mu Gihugu
 + Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + AS Kigali yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umupira ryo kurwanya ruswa
 + Minisitiri w’ubucuruzi wa Niger yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane mu Karere ka Ngoma
 + 2013, umwaka mushya, umwaka w’ibikorwa byinshi” umuvunyi mukuru
 + Inteko ishingamateka y’igihugu cy’u burundi yasuye urwego rw’umuvunyi
 +  Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika
 + Icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka nyamagabe
 + Urwego rw’umuvunyi rwahuguye abanyamakuru 60