
Umuvunyi Mukuru, Umuvunyi Wungirije, Minisitiri n’abandi bayobozi
Kuri uyu wa kane tariki 16 Ugushyingo 2017, Minisitiri muri Peresidansi ya Repubulika y’u Rwanda Madame Judith UWIZEYE yasuye Urwego rw’Umuvunyi.
Uru ruzinduko rwabaye muri gahunda y’akazi rwari rugamije ibiganiro hagati y’ ibiri by’Umukuru w’Igihugu n’Urwegorw’Umuvunyi.
Mu byaganiriweho harimo Imikorere n’ububasha by’Urwego, Ibyo Urwego rw’Umuvunyi rumaze kugeraho ndetse n’ingufu zikenewe kugira ngo Abanyarwanda bakomeze guhabwa ubutabera bwuzuye.
Abayobozi bombi kandi bataramara igihe kinini mu nshingano bifurizanije imirimo myiza ndetse no gukomeza imikoranire nk’uko inzego zombi zisanzwe zikorana. Kugeza ubu kimwe mu byaganiriweho byihutirwa ni ivugurura ry’amategeko azafasha Urwego rw’Umuvunyi kurushaho kuzuza inshingano zarwo neza kuko hari henshi wasangaga amategeko adasobanutseneza bigatuma zimwe mu nshinganoUrwego rw’Umuvunyirufite zidakorwa neza. Inzego zombi zemeranije gufatikanya mu kugirango ayo mategeko azavugururwe kandi afite ibikenewe byose.
Umuvunyi Mukuru yashimiyeNyakubahwa Perezida wa Repubulika, ubushake agira bwo kurwanya ruswa n’akarengane,yongeraho ko ubushakebwa politiki ari ikintu cy’ingenzi ibindi bihugu bitagira kandi kikaba ari cyo gifasha Urwego rw’Umuvunyi guhangana n’ikibazocyaruswa n’akarengane.

Umuvunyi Mukuru aganira na Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu
