Logo

Versions: English| Français


Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 


Umuvunyi Mukuru asobanurira baturage imiterere n’inshingano by’Urwego rw’Umuvunyi

Ubwo Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yasuraga abatuye mu kagari k’ Akabuga kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kamena mu bukangurambaga bw’Iminsi 8 bwo kurwanya no gukumira akarengane mu baturage, abaturage basobanuriwe amategeko ndetse n’ imiterere n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi.
Nyuma y’izi nyigisho, abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo. Mu bibazo byabajijwe ibyinshi byiganjemo ibishingiye ku butaka ndetse n’abaturage batanyuzwe n’ibyemezo by’inkiko.


Abaturage ba Kiramuruzi bageza ibibazo byabo ku Muvunyi Mukuru

Bamwe mu baturage bagejeje ibibazo byabo ku Muvunyi Mukuru birebana n’imanza zaciwe ariko ntibanyurwe n’ibyemezo byazo bakabifata nk’akarengane bamusaba ko yabarenganura.


RUMAZIMINSI Seraphin, Umuyobozi ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane ku Rwego rw’Umuvunyi agira inama abanze Kwemera ibyemezo by’inkiko

Umuvunyi Mukuru yasuzumye ibyo bibazo abiha umurongo, icyakora hari aho yasangaga nta karengane karimo ahubwo ari uko abaturage baba bataremera ibyemezo by’inkiko abasaba kujya baha agaciro icyo inkiko ziba zategetse kuko bibarinda no gusiragira.

Yagize ati: “baturage muri hano murasabwa kubaha ubuyobozi bwanyu bubegereye kandi mukubaha n’ibyemezo by’inkiko biba byarafashwe kuko bibarinda gusiragira mu nkiko.”

Guverineri w’Intara y’iburasirazuba Mufulukye Fred yabwiye abaturage b’umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo ko gusiragira mu nkiko bibabuza kwikorera ibikorwa byabo bigatuma basubira inyuma mu iterambere n’imibereho myiza yabo.


Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi n’abandi bayobozi basubiza ibibazo by’Abaturage

Umuvunyi Mukuru yanavuze ko Urwego rw’Umuvunyi ruzakomeza gukurikirana ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage asaba abaturage kujya bahamagara 199 telefoni itishyurwa bagaragaza ahari ruswa n’Akarengane.

Si muri aka karere ka Gatsibo gusa ubukangurambaga nk’ubu bukorerwa kuko Urwego rw’Umuvunyi rufite gahunda yo kuzenguruka uturere twose tw’Igihugu muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane hagamijwe kwegera abaturage, kubigisha ku burenganzira no ku nshingano byabo, ndetse no kubakangurira kwirinda ruswa, kwanga no gutunga agatoki aho bayizi. Muri iyi gahunda ninabwo hakirwa ibibazo by’abaturage no kubikemura bidatinze.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 + Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri