Logo

Versions: English| Français


Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 


Umuvunyi Mukuru ari kumwe n’abandi bayobozi bakemura ibibazo by’abaturage

Kuri Uyu Kane tariki 16 Gicurasi 2019, nibwo Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyabihu gusobanukirwa n’ibyemezo bifatwa n’inkiko kuko usanga hari ababigaragaza nk’akarengane ariko wajya kureba ugasanga abaturage ntibigeze babisobanukirwa cyangwa ngo basobanuze ikiba kigomba gukurikiraho nyuma y’icyemezo cy’Urukiko uru n’uru.

Ibi Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yabigarutseho mu bukangurambaga bw’iminsi 8 bwo kurwanya akarengane burimo kubera mu ntara y’Uburengerazuba, mu karere ka Nyabihu,mu murenge wa Rambura ku Kigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Rambura y’Abahungu( Groupe Scolaire Rambura Garçons).


Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi asaba abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko

Umuvunyi Mukuru yasobanuye ko abaturage bagomba kumenya uko ibyemezo by’inkiko bifatwa, kandi bakanamenya amatariki ntarengwa yo kujuririra icyemezo kiba cyafashwe n’urukiko.

Yagize ati: “Mugomba kumenya ko iyo urukiko rufashe icyemezo ku rubanza urwo arirwo rwose waburanyemo, watsindwa utatsindwa ugomba kumenya ko iminsi yo kujuririra icyo cyemezo ari 30.”

Yanasobanuriye kandi abaturage ko igihe cyose urukiko rugiye gufata umwanzuro, ari ngombwa ko bagomba kuba bahari bakamenya icyo bakurikizaho niba ari ukwitabaza izindi Nkiko zisumbuye.

Ibi bije nyuma y’aho hari abaturage benshi bazanaga ibibazo ku rwego rw’Umuvunyi bagaragaza ko barenganyijwe, ariko byamara gusesengurwa ugasanga hari n’ibyo abaturage batubahirije, cyangwa se batarigeze bibuka ko bagomba kujuririra uwo mwanzuro igihe kikarenga.


RUMAZIMINSI Seraphin Umuyobozi ku rwego rw’Umuvunyi ushinzwe gukumira no Kurwanya akarengane asobanurira abaturage uko ibyemezo by’inkiko bishyirwa mu bikorwa

Mu bibazo byinshi abaturage bo mu murenge wa Rambura bagezaga ku Muvunyi Mukuru byiganjemo cyane, imanza zitarangirijwe igihe, ababurana amasambu, abakeneye gufashwa kubera abasenyewe n’ibiza abandi kubera ko batishoboye.


Abaturage bo mu karere ka Nyabihu bitabiriye ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane


Ibibazo abaturage babaza byiganje ahanini no kutanyurwa n’ibyemezo by’inkiko

Si muri aka karere ka Nyabihu gusa kuko Urwego rw’Umuvunyi rufite gahunda yo kuzenguruka uturere twose tw’Igihugu muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane hagamijwe kwegera abaturage, kubigisha ku burenganzira no ku nshingano byabo, ndetse no kubakangurira kwirinda ruswa, kwanga no gutunga agatoki aho bayizi. Muri iyi gahunda ninabwo hakirwa ibibazo by’abaturage no kubikemura bidatinze.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri