Logo

Versions: English| Français


Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 


Ikimenyetso cy’Urwibutso kiriho amazina y’abahoze bakorera Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Ni mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, abari abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera, abo mu Nkiko n’ab’Ubushinjacyaha bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubutabera tariki 12 Mata 2019. Akimara gushyira Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso kiriho amazina y’abahoze bakorera izo nzego bishwe bazira uko baremwe, Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yununamiye izo nzirakarengane. Nyuma y’aho hakomeje umuhango wo Kwibuka no guhabwa amateka y’uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.


Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi

Mukabatsinda Anatholie umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera yatanze ubuhamya bw’ubuzima yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko ababyeyi bishwe akaza kurokoka mu cyahoze ari perefegitura ya Butare nuko aza kwambuka ajya i Burundi.


Mukabatsinda Anatholie umukozi Minisiteri y’Ubutabera

Minisitiri w’Ubutabera Businjye Jonshston yavuze ko ingengabitekerezo iyo ari yo yose igeraho ikagucengere ugahinduka umuyoboke wayo. Ati “Uruhare rwacu tujye twumva ko rukomeye mu kuyirwanya. Ingengabitekerezo ya Jenoside ni ikintu gikomeye tugomba kwibuka ku munsi nk’uyu, tubifate ku buryo buremereye.”


Minisitiri w’Ubutabera Businjye Jonshston

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam RUGEGE wari uyoboye uyu muhango yacanye urumuri rw’Ikizere mu muhango wo Kwibuka abahoze bakorera inzego z’ubutabera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.


Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege acana urumuri rw’ikizere

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye abitabiriye umuhango ko bakwiye gukomera, bakibuka biyubaka. Yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikimenyetso ntakuka ko umuntu afite uburenganzira ntavogerwa bwo kubaho. Yasabye kandi inzego zose guhaguruka zikarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Uretse CNLG isanzwe ifite mu nshingano zayo kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside, ni ninshingano zacu twebwe twese nk’abagize inzego z’Ubutabera kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.”


Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam RUGEGE

Uyu muhango wo kwibuka abahoze bakorera inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, witabiriwe kandi n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubutabera zavutse nyuma ya Jenoside nk’Urwego rw’Umuvunyi, Urwego rw’Ubugenzacyaha, Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko.