
Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi
Kuri uyu wa mbere tariki ya 04.06.2018, Umuvunyi Mukuru yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa muri Polisi y’Igihugu. Uyu muhango witabiriwe n’inzego zinyuranye zihurira ku mirimo yo gutanga ubutabera zirimo Urwego rw’Umuvunyi, Polisi y’Igihugu, Ubushinjyacyaha bukuru, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Urwego rw’Igihugu rw’iperereza, Umuryango Transparency Rwanda, ndetse n’izindi.
Atangiza ku mugaragaro iki cyumweru, Umuvunyi Mukuru yavuze ko ruswa n’akarengane ari bimwe mu bimenyetso bigaragaza imiyoborere mibi, ibyo kandi bikaba bitandukanye cyane na gahunda Igihugu cy’u Rwanda gifite kuko politiki yacyo ishingiye ku miyoborere myiza. Yashimiye cyane Polisi y’Igihugu ku kuba yarahisemo gukora ibikorwa byo kurwanya ruswa mu gihe cy’icyumweru cyose. Yijeje ko Urwego rw’Umuvunyi ruzakomeza gutanga inkunga ya ngombwa aho izaba ikenewe hose muri gahunda yo kurwanya ruswa n’akarengane.

IGP Emmanuel K. Gasana,Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, Johnston Busingye,Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Anastase Murekezi, Umuvunyi Mukuru, Jean Bosco Mutangana, Umushinjacyaha Mukuru
Umuvunyi Mukuru yasoje ahamagarira izindi nzego zose kwinjira mu bufatanye bw’inzego kugirango habeho guhanahana amakuru y’aho ruswa ikekwa cyangwa igaragara kugira ngo habeho gukumira no guhana ruswa n’ibyaha byo kunyereza umutungo bityo u Rwanda rube ruzira ruswa.
Iki cyumweru cya polisi y’igihugu kijyanye n’isabukuru y’imyaka 18 polisi y’u Rwanda imaze ibayeho ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umudugudu utagira icyaha”
