Kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nzeli 2017, mu masaha y’umugoroba ni bwo ku cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi habaye ihererekanyabubasha hagati y’Umuvunyi mukuru Mushya Hon.MUREKEZI Anastase na mugenzi we Hon. CYANZAYIRE Aloysie nk’Umuvunyi mukuru ucyuye igihe.
Amaze guhabwa inshingano zo kuba Umuvunyi Mukuru, mbere yo gutangira imirimo mishya Hon.MUREKEZI Anastase, yabanje kwemezwa na Sena y’u Rwanda no kurahirira imbere y’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul KAGAME Ndetse n’inteko ishinga amategeko tariki 11 Nzeli 2017 nk’uko amategeko abiteganya.
Ahagana saa cyenda na cumi n’itanu nibwo Umuvunyi mukuru ucyuye igihe yakiriye mu biro Umuvunyi mukuru mushya. Mu byaganiriweho harimo kugaruka ku nshingano z’Urwego muri rusange, amategeko Urwego rw’Umuvunyi rukoresha, amasezerano Urwego rw’Umuvunyi rufitanye n’ibindi bigo , amashyirahamwe y’ibigo Urwego rw’Umuvunyi rubarizwamo n’ibindi.

Hon. CYANZAYIRE Aloysie yakira Umuvunyi Mukuru Hon.MUREKEZI Anastase

Umuvunyi Mukuru Ucyuye igihe hamwe n’Umujyanama w’Umuvunyi
Mukuru baha ikaze Umuvunyi Mukuru Hon. MUREKEZI Anastase.
Umuvunyi mukuru mushya yakiriwe n’abavunyi bungirije hamwe n’abayobozi b’amashami atandukanye agize Urwego rw’Umuvunyi bashimiye Umuvunyi Mukuru ucyuye igihe ndetse bakanaha ikaze Umuvunyi Mukuru mushya.

Hon.CYANZAYIRE Aloysie atangiza umuhango w’ihererekanyabubasha

Mu gihe ibiganiro byari bitangiye
Agirana ikiganiro n’abanyamakuru Umuvunyi Mukuru Hon.MUREKEZI Anastase, yijeje abanyarwanda ko agiye gukomeza kongera imbaraga mu kurwanya ruswa n’akarengane. Yavuze ko muri byinshi byakozwe hari ibikeneye imbaraga ziruseho. yagize ati: haracyari imbogamizi mu itegeko ryo gutanga amakuru aho yifuje ko harebwa uburyo utanga amakuru kuri ruswa yakoroherezwa mu gihe atanze ubusobanuro bwumvikana.
Umuvunyi mukuru yongeyeho ko, nta muntu uri hejuru y’amategeko, ko buri wese wagize umuco mubi wo kwijandika muri ruswa agomba gukurikiranwa. Yagize ati: Turifuza ko abanyarwanda bakira, bagatunga ndetse cyane, ariko rero babikore biciye mu nzira zubahirije amategeko

Umuvunyi Mukuru aganira n’abanyamakuru
Umuvunyi Mukuru, Hon. MUREKEZI Anastase, mu ijambo rye yashimiye Hon. CYANZAYIRE Aloysie, wamuhaye ikaze ndetse anamushimira ubwitange bwe n’ubuhanga yakoresheje mu mirimo itandukanye yakoreye igihugu. Yongeyeho ko cyane ashimira Nyakubahwa perezida wa repubulika wamuhaye izi nshingano kandi avugako azabikora neza.
ABAYOBOZI BOMBI BASHYIRA IMIKONO KU NYANDIKO

Hon.MUREKEZI Anastase ashyira umukono ku nyandiko

Hon.CYANZAYIRE Aloysie ahyira umukonokunyandiko
ABAYOBOZI BARI MURI UYU MUHANGO

Umuvunyi wungirije MUSANGABATWARE Clement n’Umuvunyi wungirije YANKULIJE Odette

Mr. MBARUBUKEYE Xavier (Umunyamabanga uhoraho)

Mr. NSENGIYUMVA Emmanuel (Umushinjacyaha ku urwego rw’Igihugu)

Mr. KAJANGANA Jean Aime (Umuyobozi w’ishami rishinzwe imyitwarire y’Abayobozi bakuru)

Mrs. KALINIJABO Yvone (Umuyobozi w’ishami ry’imari n’ubutegetsi)

BIRASA Jacques Fiscal (SICU)

Mrs. MWISENEZA Jeanne d’Arc (Umuyobozi w’ishami rishinzwe imenyekanishamutungo)

Mr. RUMAZIMINSI NTAGWABIRA Seraphin (Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya akarengane)

Mrs. Virginie NYIRANZEYIMANA (Umuyobozi w’ishami rishinzwe gusubirishamo imanza)