Logo

Versions: English| Français


Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 

Kuwa kane tariki 13 Nyakanga 2017, ku cyicaro cy’Urwego rw’umuvunyi habereye umuhango w’ihererekanyabubashaka hagati y’umuvunyi wungirije Madame Yankulije Odette hamwe w’uwahoze ari muri uyu mwanya Honorable Bernadette KANZAYIRE.


Umuvunyi wungirije Odette (i bumoso) aha ikaze uwahoze ari umuvunyi wungirije (i buryo)

Uyu muhango wari uyobowe n’umunyamabanga uhoraho mu Urwego rw’Umuvunyi bwana MBARUBUKEYE Xavier ndetse n’abayobozi b’amashami atandukanye waranzwe n’ibiganiro hagati y’abayobozi bombi.

Umuvunyi wungirije ucyuye igihe Honorable Bernadette KANZAYIRE yavuze ko yanejejwe n’igihe yamaze muri uyu mwanya kuko wari umwanya wo gukumira akarengane ku bana b’u Rwanda ndetse no kurushaho kurenganura abaturarwanda bahuye n’akarengane. Yahaye ikaze mugenzi we mu nshingano nshya kandi zitoroshye zo gukumira no kurwanya akarengane.


Honorable Bernadette KANZAYIRE ashyira umukono ku mpapuro z’ihererekanyabubasha

Honorable Bernadette KANZAYIRE yongeyeho ko hari byinshi byakemutse ariko nanone ko hakiri ibindi bitari bike nabyo byo gukemura na cyane ko urugamba rwo gukumira no kurwanya akarengane ari urukomeje.


Umuvunyi wungirije madame Odette YANKULIJE ashyira umukono ku mpapuro z’ihererekanyabubasha

Umuvunyi wungirije mushya Madame YANKULIJE Odette, yashimiye mugenzi we ku mirimo ikomeye yakoze n’umusanzu we utazibagirana yatanze mu gukumira no kurwanya akarengane mu bana b’u Rwanda ndetse n’abaturarwanda muri rusange. Yamwijeje ko nawe azakora ibishoboka byose agakumira akarengane aho gashobora guturuka hose.

Umunyamabanga uhoraho ndetse n’abandi bayobozi bashimiye cyane Honorable Bernadette KANZAYIRE uburyo bakoranye ndetse banagaragaza ko ubunararibonye basanzwe bazi ku muvunyi wungirije mushya, Madame Odette YANKULIJE, buzatuma intego y’Urwego rw’Umuvunyi irushaho kugerwaho abanyarwanda bakabaho mu gihugu kizira akarengane.


Bwana MBARUBUKEYE Xavier, umunyamabanga uhoraho ashyira
umukono ku mpapuro z’ihererekanyabubasha


Madame NYIRANZEYIMANA Virginie na Bwana KARAKE Afrique bashyira
umukono ku mpapuro z’ihererekanyabubasha

Uwahoze ari umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Honorable Bernadette KANZAYIRE, avuye muri uyu mwanya nyuma yo gusoza manda ebyiri ziteganywa n’itegeko naho Madame YANKULIJE Odette akaba agiye muri uyu mwanya nyuma y’igihe kinini akora muri minisiteri y’ubutabera nk’umuyobozi w’ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi. Yemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 05.04.2017 ,arahirira imbere y’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul KAGAME mu muhango wabereye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda kuwa gatanu tariki 07 Nyakanga 2017.


Abayobozi bombi basezeranaho


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri