Logo

Versions: English| Français


Urwego rw’Umuvunyi muri Studio ya Radio 10 mu kiganiro kuri Ruswa
 


GASHUMBA Jeanne Pauline, Umuyobozi w’ishami rishinzwe
gukumira Ruswa mu Urwego rw’Umuvunyi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 07/08/2017, GASHUMBA Jeanne Pauline,Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira Ruswa yatanze ikiganiro muri Radio 10 ku ugukumira Ruswa ndetse no ku kibazo cy’abantu biyitirira inzego za Leta harimo n’Urwego rw’Umuvunyi.

Mu byagarutsweho muri iki kiganiro, harimo Ruswa muri Rusange,Ikigero cya Ruswa mu Rwanda ugereranije no mu bindi bihugu, amoko ya Ruswa,Abatekamutwe biyitirira inzego zitandukanye harimo n’Urwego rw’Umuvunyi, Ingamba zafashwe mu kurwanya Ruswa ndetse n’ibindi.

GASHUMBA Jeanne Pauline,Yagaragaje ko Ruswa iri ku kigero cyo hasi mu Rwanda ugereranije no mu bindi bihugu byo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba.
Yongeye ho ko kuba Ruswa itari nyinshi mu Rwanda bitavuze ko idahari, ko ahubwo ingamba zikomeza gufatwa uko iminsi igenda yigirayo kugeza igihe Ruswa izahashywa burundu.

Zimwe mu ngamba harimo gukoresha ikoranabuhanga muri za gahunda za leta,urugero nko mu itangwa ry’amasoko; harimo kandi gukomeza ubukangurambaga mu banyarwanda, kurushaho kwegera abaturage bakigishwa ko Ruswa ari mbi ku gihugu detse by’umwihariko no ku muturage ubwe.
mu byibajijweho harimo Ruswa ishingiye ku gitsina usanga igoranye kuyitahura, gusa Umukozi w’uwego rw’Umuvunyi yagaragaje ko mu busanzwe Ruswa ubwayo igoranye kuyitahura kuko itangirwa ahihishe, bikaba rero bisaba ingufu nyinshi.

Umuturage utashatse kwivuga izina utuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Ndera, yahamagaye kuri Radio saa 08H44 aho yavuze ko Ruswa ikigoranye kubera ko usanga abayobozi bayirimo kandi banafitanye amabanga atuma bakingirana ikibaba bigatuma inzego zibishinzwe zitinda kubimenya. Uyu muturage akaba asanga mu nzego zishinzwe kurwanya Ruswa hakwiye kujyaho uburyo hashyirwa umuvuduko mu kwihutira kujya gutabara uwatanze amakuru akarenganurwa hakiri kare atarahura n’ibibazo yaterwa na bamwe mu bayobozi bijandika muri Ruswa.

Ku kibazo kijyanye n’abatekamutwe bamaze iminsi biyitirira inzego, Umuyobozi w’iri shami mu Urwego rw’Umuvunyi yasabye abaturage kwirinda uwo ari we wese ubaka amafaranga ababwira ko hari icyo yabafasha ku bibazo bashyikirije Urwego rw’Umuvunyi kuko Urwego nta kiguzi rwaka abarugana.

Muri gahunda zirambye zo kurwanya Ruswa harimo gukorana na Minisiteri y’uburezi ku buryo mu Nteganyanyigisho z’amasomo hajyamo amasomo ajyanye n’indangagaciro zituma abana bakura bazira bakanaziririza Ruswa.


GASHUMBA Jeanne Pauline, muri Studio ya Radio 10

Abaturage bongeye gukangurirwa guhamagara kuri numero itishyurwa ya 199 cyangwa se bakanohereza ubutumwa bugufi kuri numero 1900 mu gihe hari icyo bashaka kumenyesha Urwego rw’Umuvunyi


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Umuvunyi Mukuru Yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko Raporo y’ibikorwa y’Umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2017-2018
 + Amashyirahamwe yo kurwanya ruswa akomeje gutanga umusaruro
 + Urwego rw’Umuvunyi rukomeje kurwanya ruswa ku bufatanye n’itangazamakuru
 + Igihugu cya Mali cyirifuza kwigira ku u Rwanda uburyo bwo kurwanya ruswa binyuze ku Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru ucyuye igihe yakoze ihererekanyabubasha n’Umuvunyi Mukuru mushya
 + Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na Basel Institute hahuguwe abakozi ba PSF ku ukwirinda ruswa
 + Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena yemeje Anastase MUREKEZI, nk’Umuvunyi Mukuru akazatangira imirimo mu minsi ya vuba
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasohoye icyegeranyo cya mbere cy’imyanzuro rwafashe
 + Urwego rw’Umuvunyi mu gutanga umusanzu warwo mu itegurwa ry’ igenamigambi ry’imyaka 7 rizakoreshwa mu butabera
 + Urwego rw’Umuvunyi rurashimira abakoze neza Imenyekanishamutungo mu mwaka wa 2017
 + GUSUBIRISHAMO KU MPAMVU Z’AKARENGANE URUBANZA RWACIWE KU RWEGO RWA NYUMA
 + Uwari wiyitiriye Urwego rw’Umuvunyi yakatiwe n’urukiko imyaka 10
 + Itsinda ryaturutse muri OIF ryasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi mu Ndorerezi z’amatora y’Umukuru w’igihugu 2017
 + Muhanga: Undi muntu ukekwaho Ruswa yafashwe
 + Urwego rw’umuvunyi rwakiriye itsinda ryaturutse muri somalia mu rugendoshuri rw’iminsi itanu
 + “Gukunda igihugu tukagikorera ntabwo ari amahitamo ahubwo ni inshingano”: Umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane Yankulije Odette yarahiriye kuzuza inshingano ze
 + “GUKUNDA IGIHUGU TUKAGIKORERA NTABWO ARI AMAHITAMO AHUBWO NI INSHINGANO” Madame umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Mukuru yashimiye umukozi wabaye Indashyikirwa mu mwaka wa 2015-2016
 + Sena yemeje Madamu Yankulije Odette na Bwana Musangabatware Clément nk’Abavunyi Bungirije
 + "Ubushake bwa Politiki ni bwo bukenewe kugira ngo ruswa irwanywe kandi mu Rwanda burahari" Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana
 + Urwego rw’umuvunyi rwibutse abazize Jenoside ku rwibutso rwa Murambi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye amarushanwa y’imikino
 + Itsinda riturutse mu Kigo cyo kurwanya ruswa rya Zanzibar ryasuye u Rwanda
 + Hakemuwe ibibazo by’akarengane 7764 muri gahunda yo kwakira ibibazo mu turere
 + Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 5315 bijyanye no gusubirishamo imanza kuva mu mwaka wa 2012
 + Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru wijihijwe ku nshuro ya mbere kw’isi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu Karere ka Gisagara tariki ya 28 na 29 Nzeri 2016
 + Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Sierra Leone yashimye u Rwanda
 + Urwego rw’Umuvunyi rwifatanije n’abafatanyabikorwa mu Kwezi kw’Imiyoborere Myiza
 + “ U Rwanda rwatweretse ko intwaro nyayo yo guhashya ruswa ari ubushake bwa Politiki.”Mr Sematha Mohlalefi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye ubukangurambaga kuri ruswa mu Gihugu
 + Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + AS Kigali yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umupira ryo kurwanya ruswa
 + Minisitiri w’ubucuruzi wa Niger yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane mu Karere ka Ngoma
 + 2013, umwaka mushya, umwaka w’ibikorwa byinshi” umuvunyi mukuru
 + Inteko ishingamateka y’igihugu cy’u burundi yasuye urwego rw’umuvunyi
 +  Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika
 + Icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka nyamagabe
 + Urwego rw’umuvunyi rwahuguye abanyamakuru 60