
Abari mu mahugurwa
Kuri uyu wa Kabiri tariki 12.09.2017, Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye na BASEL Institute of Governance ruri guhugura abakozi b’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda.
Aya mahugurwa yabereye kuri Lemigo Hotel ari guhabwa abakozi baturutse mu turere twose tw’u Rwanda aho buri karere kahagarariwe n’Umuntu umwe.
mu byagarutsweho harimo icyitwa ishimwe benshi bafata nk’aho ari umuco kuruta kubona iri shimwe mu ndorerwamo ya ruswa. kuri iki kibazo Gatera Athanase , umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi mu ishami rishinzwe kurwanya ruswa, yavuze ko ishimwe n’ubwo rihuye n’umuco nyarwanda rinashobora kuba icyuho cya ruswa.

GATERA Athanase, umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi

NYIRAKANYANA Christine, Umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi
Yongeye ho ko iyo umuntu atanze ishimwe kubera ko yakorewe service runaka kandi nyamara ayemerewe n’amategeko, ibi bihanirwa kuko ari bimwe mu bigize icyaha cya ruswa.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rwemera mo mu bikorera hakigaragara ingeso mbi zirimo na ruswa gusa Madame ABATONI Betty, umukozi wa PSF, ushinzwe guhuza ibikorwa mu turere no mu Ntara, yasabye yavuze ko bagira inama abikorera yo kwanga umugayo bakarwanya ruswa kuko uretse guhombya igihugunabo ubwabo baba bihombya kuko ayo mafaranga usanga baba batanga mo ruswa akenshi aba ari inguzanyo ya banki.

ABATONI Betty, umukozi wa PSF

ABATONI Betty, atanga inyunganizi
biteganijwe ko aya mahugurwa y’umunsi umwe narangira abahuguwe bazasubira aho bakora bakazahugura bagenzi babo.
Urwego rw’Umuvunyi rukomeje urugamba rwo kurwanya ruswa n’akarengane binyuze mu nzira zose zishoboka kandi rugashimira ubufatanye abikorera bakomeje kugaragaza mu urwego rwo kurandura burundu ruswa.

GEMMA Aiolfi, Basel Institute

MIRNA Adjami,Basel Institute

GATERA Athanase,Atunganya inyigisho