Logo

Versions: English| Français


Urwego rw’Umuvunyi rukomeje kurwanya ruswa ku bufatanye n’itangazamakuru
 


Umuvunyi Wungirije mu kiganiro ari kumwe n’abanyamakuru (Jean Paul& Fille)

Mu busanzwe Urwego rw’Umuvunyi rufite ingamba nyinshi n’inzira z’ubukangurambaga mu gusobanura ububi bwa ruswa.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatatu tariki 11.10.2017, Urwego rw’Umuvunyi rwakoze ikiganiro kigamije gusobanurira abaturarwanda serivisi zitangwa n’Urwego rw’Umuvunyi ndetse no gusobanura ruswa byimbitse.

Iki kiganiro cyakozwe n’Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, Bwana Clement MUSANGABATWARE aho yari umutumirwa mu kiganiro Your Service your future kinyura kuri Isango Star TV.
Ikiganiro cyatangiye Umuvunyi wungirije agaragaza ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba bukorwa na Transparency International Rwanda (EABI 2017) cyasohotse Tariki 31.08.2017. Ku gihugu cy’u Rwanda Ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda ruhagaze neza mu kurwanya ruswa ugereranije n’ibindi bihugu biri muri uyu muryango wa EAC. Muri servisi zitandukanye zarebwe, icyegeranyo kigaragaza ko muri serivisi zitanga amazi n’umuliro ruswa iri ku kigero cya 18.1%, Polisi y’igihugu ikaba kuri 15.5% , inzego z’ibanze 5.4%, inzego z’ubutabera 5.1%, inzego z’uburezi 3.5%, imisoro 3%, ubuvuzi 0.5%. Umuvunyi mukuru yagaragaje ko aho ruswa yiyongereye hamenyekanye kandi ababigizemo uruhare bagakurikiranwa aho yatanze urugero mu bijyanye n’amazi n’amashanyarazi no mu butabera hari abantu bari gukurikiranwa.


Umuvunyi wungirije atanga ibisubizo ku bibazo

Umuvunyi Wungirije yabajijwe ingamba za Leta y’u Rwanda mu kurwanya ruswa maze agaragaza ko ingamba ari nyinshi cyane mu gihugu cy’u Rwanda; muri zo harimo ubushake bwa politiki, inzego zitandukanye zigenda zishyirwaho zifite kurwanya ruswa mu nshingano, ubufatanye bw’inzego zinyuranye mu kurwanya ruswa haba ku nzego za leta no kuri sosiyete sivile, hashyizweho imirongo itishyurwa abaturage batangaho amakuru kuri ruswa (Guhamagara 199 na SMS 1990), hari kandi udusanduku tw’ibitekerezo turi mu turere twose tw’igihugu umuturage ashyiramo amakuru ye kuko utwo dusanduku dufungurwa n’urwego rw’Umuvunyi gusa ndetse n’izindi ngamba

Mu bibazo byabajijwe harimo Uwitwa Emmanuel utuye Kacyiru aho yifuje kumenya uburyo Urwego rw’Umuvunyi rusuzuma raporo ruhabwa n’inzego z’ibanze. Ikindi kibazo Emmanuel yabajije ni uburyo Urwego rw’Umuvunyi rugera ku muturage utabasha kugera aho rukorera.
Amakuru yatanzwe kuri ruswa ni uko mu kigo ngororamuco kiri i Wawa harimo ruswa nyinshi.

Mu gusubiza Umuvunyi wungirije yavuze ko raporo zose zigezwa ku Urwego rw’Umuvunyi zisuzumwa kugira ngo harebwe ko zujuje ubuziranenge bityo abarushije abandi kurwanya ruswa mu turere bagahembwa. ku ukwegera abaturage, Umuvunyi yagaragaje ko Urwego rw’Umuvunyi rumanuka rukegera abaturage aho batuye mu kagali hagakemurwa ibibazo by’abaturage. Hari kandi za Cyber Café ziri hirya no hino mu turere zagenewe abagana Urwego rw’Umuvunyi gusa zirimo abafasha abaturage kwakira ibibazo byabo. Uretse izi cyber café kandi Umuvunyi wungirije yatangaje ko hari na Sisitemu nshya urwego rw’Umuvunyi rugiye gushyira ahagaragara vuba izafasha abaturage kugeza ikirego n’amakuru ku Urwego batiriwe bahagera.

Umuvunyi wungirije, yasoje ikiganiro asaba abaturarwanda gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ruswa kuko uruhare rwabo rukenewe.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Urwego rw’Umuvunyi mu gikorwa cyo kurwanya no gukumira akarengane mu karere ka Rubavu guhera tariki 21 UKUBOZA
 + Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasobanuriye Komisiyo politiki y’Inteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu Umushinga w’ibibazo byagaragaye muri raporo ya 2016-2017
 + HUYE: Umuvunyi Mukuru yasabye Urubyiruko kurwanya ruswa abakuru bagatungurwa
 + Umuvunyi Mukuru Yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko Raporo y’ibikorwa y’Umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2017-2018
 + Amashyirahamwe yo kurwanya ruswa akomeje gutanga umusaruro
 + Igihugu cya Mali cyirifuza kwigira ku u Rwanda uburyo bwo kurwanya ruswa binyuze ku Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru ucyuye igihe yakoze ihererekanyabubasha n’Umuvunyi Mukuru mushya
 + Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na Basel Institute hahuguwe abakozi ba PSF ku ukwirinda ruswa
 + Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena yemeje Anastase MUREKEZI, nk’Umuvunyi Mukuru akazatangira imirimo mu minsi ya vuba
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasohoye icyegeranyo cya mbere cy’imyanzuro rwafashe
 + Urwego rw’Umuvunyi mu gutanga umusanzu warwo mu itegurwa ry’ igenamigambi ry’imyaka 7 rizakoreshwa mu butabera
 + Urwego rw’Umuvunyi rurashimira abakoze neza Imenyekanishamutungo mu mwaka wa 2017
 + GUSUBIRISHAMO KU MPAMVU Z’AKARENGANE URUBANZA RWACIWE KU RWEGO RWA NYUMA
 + Uwari wiyitiriye Urwego rw’Umuvunyi yakatiwe n’urukiko imyaka 10
 + Urwego rw’Umuvunyi muri Studio ya Radio 10 mu kiganiro kuri Ruswa
 + Itsinda ryaturutse muri OIF ryasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi mu Ndorerezi z’amatora y’Umukuru w’igihugu 2017
 + Muhanga: Undi muntu ukekwaho Ruswa yafashwe
 + Urwego rw’umuvunyi rwakiriye itsinda ryaturutse muri somalia mu rugendoshuri rw’iminsi itanu
 + “Gukunda igihugu tukagikorera ntabwo ari amahitamo ahubwo ni inshingano”: Umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane Yankulije Odette yarahiriye kuzuza inshingano ze
 + “GUKUNDA IGIHUGU TUKAGIKORERA NTABWO ARI AMAHITAMO AHUBWO NI INSHINGANO” Madame umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Mukuru yashimiye umukozi wabaye Indashyikirwa mu mwaka wa 2015-2016
 + Sena yemeje Madamu Yankulije Odette na Bwana Musangabatware Clément nk’Abavunyi Bungirije
 + "Ubushake bwa Politiki ni bwo bukenewe kugira ngo ruswa irwanywe kandi mu Rwanda burahari" Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana
 + Urwego rw’umuvunyi rwibutse abazize Jenoside ku rwibutso rwa Murambi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye amarushanwa y’imikino
 + Itsinda riturutse mu Kigo cyo kurwanya ruswa rya Zanzibar ryasuye u Rwanda
 + Hakemuwe ibibazo by’akarengane 7764 muri gahunda yo kwakira ibibazo mu turere
 + Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 5315 bijyanye no gusubirishamo imanza kuva mu mwaka wa 2012
 + Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru wijihijwe ku nshuro ya mbere kw’isi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu Karere ka Gisagara tariki ya 28 na 29 Nzeri 2016
 + Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Sierra Leone yashimye u Rwanda
 + Urwego rw’Umuvunyi rwifatanije n’abafatanyabikorwa mu Kwezi kw’Imiyoborere Myiza
 + “ U Rwanda rwatweretse ko intwaro nyayo yo guhashya ruswa ari ubushake bwa Politiki.”Mr Sematha Mohlalefi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye ubukangurambaga kuri ruswa mu Gihugu
 + Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + AS Kigali yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umupira ryo kurwanya ruswa
 + Minisitiri w’ubucuruzi wa Niger yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane mu Karere ka Ngoma
 + 2013, umwaka mushya, umwaka w’ibikorwa byinshi” umuvunyi mukuru
 + Inteko ishingamateka y’igihugu cy’u burundi yasuye urwego rw’umuvunyi
 +  Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika
 + Icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka nyamagabe
 + Urwego rw’umuvunyi rwahuguye abanyamakuru 60