Logo

Versions: English| Français


Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 


Umuvunyi Mukuru ari kumwe na Guverineri ndetse n’Umuyobozi w’akarere

18 Mutarama 2018

Guhera tariki ya 16 kugeza tariki ya 18 Mutarama 2018 ni icyumweru Urwego rw’Umuvunyi rwahariye kurwanya akarengane mu Karere ka Ruhango ho mu ntara y’Amajyepfo.

Abayobozi bakira ibibazo by’abaturage

Ubwo yageraga ku biro by’akarere, Umuvunyi Mukuru yasabye abakozi bakora muri ako karere guterwa ishema no gukorera abaturage kandi bagatanga serivisi ku gihe mu rwego rwo kurwanya ruswa.
Umuvunyi Mukuru yagize ati: ’’ Hari igihe murebera ku bantu bakize cyera mugashaka gukira nka bo kandi nyamara barakize kubera za ruswa. abo rero si abo kubahwa kandi kubareberaho sibyo. turashaka ko mwese abakozi mukira ariko binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.’’

Iyi gahunda yo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage mu karere ka ruhango kandi yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame MURESHYANKWANO Marie Rose wafatanije n’Umuvunyi Mukuru ndetse n’Umuyobozi w’Akarere kumva no gukemura ibibazo by’abaturage.

Mu bibazo byakiriwe higanjemo ibijyanye n’amakimbirane yo mu miryango ndetse n’imanza abaturage bavuga ko zabayemo kubogama kw’abacamanza.

Iyi gahunda ni gahunda iba mu turere tunyuranye buri mwaka, muri uyu mwaka Umuvunyi Mukuru akaba amaze kujya mu turere twa Nyagatare, Rubavu na Ruhango, utundi turere natwo tukazakurikiraho mu minsi iri imbere.

ABATURAGE BATANGA IBIBAZO

- 

Abahagarariye Inzego z’Umutekano bari bahari
- 

Umukozi w’Urwego rw’umuvunyi asobanuza umuturage ikibazo cye neza
- 

- 

- 

- 

- 

- 
Ubusanzwe Urwego rw’Umuvunyi ntirusimbura izindi nzego ahubwo rufatanya n’inzego zibishinzwe, ibibazo by’abaturage bigakemurwa kandi vuba ibibazo bidashoboze guhita bikemuka Umuvunyi Mukuru akabiha umurongo ndetse akanabishinga ugomba kubikemura akazatanga raporo y’uko byakemutse.
Umuvunyi Mukuru kandiasubira inyuma akajya gusuzuma aho yagiye anyura ko ibibazo yasize mu maboko y’abayobozi byakemutse koko.

- 

Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Madame MURESHYANKWANO Marie Rose
- 

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Bwana MBABAZI Francois Xavier


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 + Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 +  Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri