Logo

Versions: English| Français


Urwego rw’Umuvunyi rwagejeje raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa bya 2019-2020 imbere y’Inteko Ishingamategeko
 


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Ugushyingo mu Nteko rusange imitwe yombi Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje Raporo y’ibikorwa by’Umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa 2019-2020 by’Urwego rw’Umuvunyi.

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase yagaragarije Inteko Ishingamategeko ko mu bikorwa by’uyu mwaka urangiye abakozi 351 mu turere 10 n’Abanyamakuru 172 bahuguwe ku itegeko ryerekeye kubona amakuru naho abayobozi 62 mu gihugu bahugurwa ku itegeko Ngenga rigena imyitwarire y’abayobozi.
Hagaragajwe kandi uko imanza Urwego rwakiriye zisabirwa gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane zasesenguwe.

Imyaka zasesenguwe mu myaka itanu
Mu gukumira no kurwanya akarengane Ibibazo by’Akarengane byakiriwe byose hamwe ni 3,920 birimo; 480 byakiriwe mu nyandiko; 2,984 byakiriwe muri Gahunda yo Gukumira no Kurwanya Akarengane, n’ibindi 31 byerekeye kurangiza imanza zitarangijwe n’abandi Bahesha b’Inkiko.

Kuri ibi bibazo byose kandi iyi raporo yagaragaje ko hiyongeraho ibibazo 773 bijyanye no gusubirishamo imanza ku mpamvu z’Akarengane byari byarasigaye mu mwaka wa 2017-2018.
Uretse ibi kandi Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje Igenzura ku buryo bw’Imyishyurire mu Nzego zinyuranye zirimo Akarere ka Gicumbi, Kayonza, Muhanga, ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG, Ikigo Gishinzwe Iterambere rya Transport (RTDA), Nyarutarama Property Developers (NPD), Urugaga rw’Abaganga n’Abaganga b’Amenyo (RMDC).
Ku bijyanye no kugenzura imitungo yamenyekanishijwe hagenzuwe imitungo y’abantu 1,645

Ibibazo byakiriwe muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane

GAHUNDA Y’IBIKORWA 2019-2020
Mu bukangurambaga Urwego rw’Umuvunyi rurateganya guhugura abantu 10,652 b’ibyiciro binyuranye ku bubi bwa Ruswa n’Akarengane no ku Itegeko Ngenga rigena Imyitwarire y’Abayobozi.
Mu gukemura ibibazo by’akarengane, 80% y’ibibazo bizagezwa ku Urwego rw’Umuvunyi mu nyandiko bizakurikiranwa birangire.
Mu gukurikirana amahame y’imiyoborere myiza hazasuzumwa imikorere y’Inzego za Leta n’izigenga: hazasuzumwa kandi Inzego 4 n’Uturere 4.
Abagize Inteko Ishingamategeko barabajije barasubizwa kandi baranyurwa

- 

INCAMAKE YA RAPORO MWAYISANGA HANO


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Umuvunyi Mukuru yaganirije Abasenateri ku myitwarire y’Abayobozi
 + Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bahuguwe ku buryo bwo kubona ibimenyetso mu manza
 + Raporo y’ibikorwa 2018-2019, imigereka yayo na gahunda y’ibikorwa 2019-2020
 + Perezida Kagame yashimiye Emir wa Qatar, ku gihembo yashyizeho cyo Kurwanya Ruswa
 + Tariki 09 Ukuboza 2019,u Rwanda ruzakira umuhango wo gushimira indashyikirwa mu kurwanya ruswa ku Isi.
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Bugesera Kurwanya ruswa kuko ariyo ntandaro y’Akarengane
 + AUABC yashimye Ubufatanye bw’Urwego rw’Umuvunyi mu gutegura Ibiganiro bya 3 byo kurwanya ruswa muri Afurika biheruka kubera I Kigali.
 + Umuvunyi Mukuru yahamagariye umugabane wa Afurika ubufatanye mu guhangana n’ikibazo cya ruswa gikomeje kuwuhombya.
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasinye amasezerano y’Ubufatanye na Kaminuza y’u Rwanda na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu
 + Kigali: Inama y’Abavunyi n’Abahuza muri Afurika y’Iburasirazuba irasanga gushyira imbaraga hamwe ari uburyo bwiza bwo gukumira Akarengane mu Karere
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abashinzwe itumanaho mu bigo bya Leta n’ibyigenga ku itegeko ryo kubona amakuru
 + Abadepite mu Nteko Ishingamategeko y’Ubudage bashimye uburyo Urwego rw’Umuvunyi rwakira rukanakemura Ibibazo by’Abaturage
 + ABAGENZACYAHA N’ABASHINZWE KUGARUZA UMUTUNGO WA LETA BAKOMEJE GUHUGURWA
 + Nigeria: Perezida Kagame yavuze ko kurwanya ruswa bikwiye kumvwa mu buryo bwiza nk’urugamba rwo guharanira gukorera mu mucyo
 + Urwego rw’Umuvunyi rubona ko igihe kigeze urubyiruko rwo mu mashuri rugahabwa inyigisho kuri ruswa kuko arirwo Rwanda rw’Ejo
 + Gatsibo: Urwego rw’Umuvunyi rwasabye abaturage guharanira uburenganzira bwabo bakanubaha ubuyobozi.
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatsinze kuri 80% mu m