Logo

Versions: English| Français


Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 


Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi ashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kamena 2019, Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’igihugu ifite ubushobozi bwo gusuzuma ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda). Ni amasezerano agamije gukomeza gushyira imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha binyuze mu bimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.


ACP Dr Sinayobye François, Umuyobozi Mukuru wa Forensic Laboratory of Rwanda

Umuyobozi Mukuru w’iyi laboratwari, ACP Dr Sinayobye François washyize umukono kuri aya masezerano y’Ubufatanye yavuze ko iyi raboratwari mu nshingano zayo harimo no kunganira ubutabera itanga ibimenyetso bishingiye ku buhanga.

Dr Sinayobye yagize ati “Intego y’iyi Laboratwari ni ukunganira ubutabera itanga ibimenyetso bishingiye ku buhanga, bidashidikanywaho. Iyi laboratwari ifite abakozi bafite ubumenyi buhagije kandi biteguye gutanga umusanzu ufatika mu gutanga ubutabera bushingiye ku bimenyetso by’ukuri kandi bikoranye ubuhanga, ubunyamwuga ndetse no kutabogama, ni ncyo kiciro namwe Urwego rw’Umuvunyi tuzakoramo”

Umuvunyi Mukuru Anasatase Murekezi yashimye cyane ubuyobozi bw’iyi Laboratwari ashimangira ko ifite ubuhanga kandi buzafasha mu gukemura ibibazo by’akarengane bishingiye cyane cyane ku baterwaga inda ntihamenyekane abazibateye kubera kubura ibimenyetso simusiga.

Yagize ati “ Iyi Laboratwari irafasha cyane kumenya ibimenyetso cyane cyane mu manza z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse ubu kumenya Se w’umwana ntibikigoye, ubu buryo rero burafasha umwana akagira se uzwi kandi akamurera.”

Umuvunyi Mukuru yavuze ko iyi Laboratwari izakemura iki kibazo kandi yizeza imikoranire myiza nkuko bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wambere tariki 17 Kamena 2019.

Aya masezerano azamara imyaka 5 agaragaza ko Laboratwari y’Igihugu izajya iha serivisi zitandukanye Urwego rw’Umuvunyi rukenera mu kazi kajyanye n’Ubutabera narwo rwishyure serivisi rwahawe nkuko bikubiye muri aya masezerano.

Iyi laboratwari yahawe imiterere y’ikigo cy’ubucuruzi, ku buryo serivisi zihatangirwa zishyurwa.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
 + Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 +  Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri