
Urwego rw’Umuvunyi rwasobanuye ibyo abasenateri bibazaga kuri raporo ya 2017-2018.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Mutarama 2019, Abasenateri bagize komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza bahuye n’abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi mu urwego rwo kurushaho gusobanura bimwe mu bibazo abasenateri bibajije mu gihe basomaga raporo y’Urwego rw’Umuvunyi.

Hon. SINDIKUBWABO Jean Nepomuscene, Perezida wa Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza
Byinshi mu bibazo abasenateri babajije Urwego rw’Umuvunyi byibanze ku bukangurambaga mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane, ubwitabire bw’abagore mu mahugurwa ku bubi bwa ruswa n’ingamba zo kuyirwanya, Inzego zitagaragaje icyo zakoze mu gushyira mu bikorwa politiki y’igihugu yo gukumira no kurwanya ruswa, ibibazo bijyanye n’ubutaka ndetse n’ibyo kurangiza imanza n’ibindi.

Abayobozi b’amashami mu Urwego rw’Umuvunyi
Mu gusubiza ibi bibazo, Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko rwakoze ubushakashatsi ku kamaro k’amahugurwa habazwa bamwe mu bahuguwe. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko amahugurwa ari ingirakamaro mu gusakaza ubumenyi ku birebana n’akarengane na ruswa bityo hakaba hateganyijwe n’ubundi bushakashatsi buzakorwa muri uyu mwaka wa 2019.

Abavunyi
Ku bijyanye n’Ubwitabire bw’Abagore mu mahugurwa, abasenateri basobanuriwe ko amahugurwa yatanzwe ku bantu hashigiwe ku byiciro by’imirimo bakoramo; bityo abagore bakaba barabaye bake bitewe ni uko ibyo byiciro by’imirimo abenshi bakoramo ari abagabo.Gusa kuri iki kibazo Umuvunyi Mukuru yongeyeho ko abagore bafite uruhare rukomeye cyane mu gutoza abana uburere bwiza, bagakurana ubunyangamugayo banga ruswa, ari nayo mpamvu mu mwaka wa 2018-2019 habayeho gahunda yihariye yagenewe abagore mu cyumweru cyo kurwanya ruswa kugira ngo bongere bashishikarizwe kugira uruhare mu gukumira ruswa mu miryango.

Abasenateri bagize Komisiyo
Ku bijyanye n’Inzego zidatanga raporo y’ibyo zikora kuri politiki y’igihugu yo kurwanya ruswa Urwego rw’Umuvunyi rwasobanuye ko hari ibigo birimo PSF byagaragaje ko nta ngengo y’Imari izifasha kugera kuri ibyo bikorwa gusa Urwego rw’Umuvunyi rurateganya kugirana ibiganiro byihariye n’ubuyobozi bw’izo Nzego bagafatira hamwe imyanzuro izafasha mu kunoza imikorere ku buryo buri raporo y’ibikorwa by’umwaka yajya yerekana ibyakozwe mu gukumira no kurwanya ruswa

Ku bibazo by’Ubutaka, Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko hakiri imbogamizi zishingiye ku Itegeko rigenga ubutaka harimo ukunyuranya kw’ingingo z’amategeko gusa rwemeza ko ruzakomeza gusesengura imanza rwashyikirijwe zerekeye ubutaka hakurikijwe Amategeko ariko runasaba ubuyobozi kumvikanisha ababuranye bishingiye ku butaka mu rwego rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge no kubanisha abanyarwanda mu mahoro.

Umuvunyi Mukuru agaruka ku kibazo cy’irangizwa n’imanza
Ku manza bigaragara ko zitarangizwa, Urwego rw’Umuvunyi rwasobanuye ko zigihari gusa rwizeza komisiyo ya Sena ko rugiye kuganira na za minisiteri zibishinzwe kugira ngo habe hashyirwaho gahunda ihoraho nibura y’umunsi umwe mu kwezi yo kurangiza imanza ku rwego rwa buri Murenge kandi bigatangirwa raporo ku Karere.
Abasenateri bari bagize iyi komisiyo barimo:
- Hon.SINDIKUBWABO Jean Nepomuscene, Perezida wa Komisiyo
Hon. KAZARWA Gerturde, Vice Presidente wa Komisiyo
Hon. KALIMBA Zephirin
Hon. MUKASINE Marie Claire
Hon. RUTAREMARA Tito