Logo

Versions: English| Français


Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye ubukangurambaga kuri ruswa mu Gihugu
 

Kigali, 24 Kanama 2016: Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye gahunda y’iminsi 9 y’ubukangurambanga mu Gihugu mu rwego rwo gukangurira abaturage ububi bwa ruswa. Gahunda y’ubukangurambaga izagera ku bantu 2,052 bo mu byiciro bitandukanye harimo abatwara za moto, abatwara imodoka zitwara abagenzi ,abagize utunama tw’amasoko n’abagenzuzi b’imbere muri za Minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho,abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari na engineers b’imirenge ,abahagarariye imiryango ishingiye ku idini n’abacuruzi .

Muri iyo gahunda hazahugurwa abamotari 350, abatwara imodoka zitwara abagenzi 150, abagenzuzi b’Imbere 216 baturutse mu bigo bitandukanye, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’abatekinisiye b’imirenge bose hamwe 1,036.

Abajijwe impamvu abamotari batoranijwe mu bahugurwa , Bwana Athanase Gatera umukozi w’Urwego rw’umuvunyi yagize ati :“ Dukeneye ko basobanukirwa na ruswa ariko cyane cyane uburyo batanga amakuru y’ahagaragaye ruswa .”

Amahugurwa yatangiye tariki ya 24 Kanama 2016 akazarangira tariki ya 1 Nzeri 2016. Urwego rw’Umuvunyi rukomeje gahunda yo gukangurira abaturage ububi bwa ruswa n’uburyo bwo gutanga amakuru kuri ruswa.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Umuvunyi Mukuru yashimiye umukozi wabaye Indashyikirwa mu mwaka wa 2015-2016
 + Sena yemeje Madamu Yankulije Odette na Bwana Musangabatware Clément nk’Abavunyi Bungirije
 + "Ubushake bwa Politiki ni bwo bukenewe kugira ngo ruswa irwanywe kandi mu Rwanda burahari" Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana
 + Urwego rw’umuvunyi rwibutse abazize Jenoside ku rwibutso rwa Murambi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye amarushanwa y’imikino
 + Itsinda riturutse mu Kigo cyo kurwanya ruswa rya Zanzibar ryasuye u Rwanda
 + Hakemuwe ibibazo by’akarengane 7764 muri gahunda yo kwakira ibibazo mu turere
 + Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 5315 bijyanye no gusubirishamo imanza kuva mu mwaka wa 2012
 + Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru wijihijwe ku nshuro ya mbere kw’isi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu Karere ka Gisagara tariki ya 28 na 29 Nzeri 2016
 + Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Sierra Leone yashimye u Rwanda
 + Urwego rw’Umuvunyi rwifatanije n’abafatanyabikorwa mu Kwezi kw’Imiyoborere Myiza
 + “ U Rwanda rwatweretse ko intwaro nyayo yo guhashya ruswa ari ubushake bwa Politiki.”Mr Sematha Mohlalefi
 + Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + AS Kigali yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umupira ryo kurwanya ruswa
 + Minisitiri w’ubucuruzi wa Niger yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane mu Karere ka Ngoma
 + 2013, umwaka mushya, umwaka w’ibikorwa byinshi” umuvunyi mukuru
 + Inteko ishingamateka y’igihugu cy’u burundi yasuye urwego rw’umuvunyi
 +  Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika
 + Icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka nyamagabe
 + Urwego rw’umuvunyi rwahuguye abanyamakuru 60