Tariki ya 15 Nzeri 2016, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo k’igihugu Gishinzwe Imiyoborere Myiza bifatanije n’abandi bafatanyabikorwa harimo Urwego rw’Umuvunyi bateguye Ukwezi kw’Imiyoborere Myiza guhera tariki ya 14 Nzeri kugera mu mpera z’Ukwakira 2016. Insanganyamatsiko y’uku kwezi iragira iti "Imiyoborere ishingiye ku muturage, inkingi y’ iterambere rirambye.
Ukwezi kw’Imiyoborere Myiza kwatangijwe ku mugaragaro ku Rwego rw’Igihugu mu Karere ka Nyabihu. Mw’ijambo rye, Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bwa Leta Kaboneka Francis yibanze cyane ku ruhare rw’umuturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu .

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu {{}}
Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Kanzayire Bernadette yari yitabiriye gahunda yo gutangiza ukwezi kw’Imiyoborere Myiza ndetse abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakazifatanya n’izindi nzego kwakira ibibazo by’akarengane mu Kwezi kw’Imiyoborere Myiza.
Ukwezi kw’Imiyoborere Myiza kwatangijwe muri 2011, hagamijwe guhuriza hamwe ubuyobozi bukuru bwa Leta, sosiyete sivile, abikorera ndetse n’Abaturage kugira ngo hitabweho cyane cyane gukemura ibibazo by’abaturage.