Logo

Versions: English| Français


Urwego rw’umuvunyi rwakiriye itsinda ryaturutse muri somalia mu rugendoshuri rw’iminsi itanu
 

Dahir Mohamed Ismail, TENDAI Chabvuta na Abdirahman Ali Gureye Ni bo bagize itsinda ryaturutse mu kigo cyo muri Somaliya gishinzwe imiyoborere myiza no kurwanya Ruswa (Puntland state of Somalia Good Governance and Anti-Corruption Bureau) baje kwigira ku mikorere y’Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda zarwo zo kurwanya Ruswa.

Bavuga ko kuba barahise mo kuza mu u Rwanda ari ukubera ko ari igihugu kimaze gutera intambwe ikomeye mu rugamba rwo kurwanya Ruswa. Bongeye ho ko batifuje kujya mu bihugu by’ burayi kandi nabo bafite ibihugu muri Afurika bimaze gukomera nk’u Rwanda.

Mu biganiro bagiranye n’Umuvunyi mukuru harimo kubasangiza ku mpamvuz’ingenzizatumye Urwego rw’umuvunyi rujyaho, ububasha Urwego rw’Umuvunyi rufite kugeza ubu, imikoranire y’Urwego rw’umuvunyi na Sosiyete sivile ndetse n’ibindi bigobyaleta, ingamba Urwego rw’umuvunyi rwagiye rushyiraho mu guhashya Ruswa ndetse banaganira uburyo bahuzwa n’izindi nzego zifite aho zihurira no kurwanya Ruswa ndetse no guteza imbere imiyoborere myiza.


Umuvunyi mukuru aganira n’abagize itsinda ryaturutse muri Somalia

ABDRAHMAN Ali Gureye, umuyobozi wa Puntland state of Somalia Good Governance and Anti-Corruption Bureau (PGGACB) yavuze ko muri Somaliya bakeneye ubunararibonye bw’u Rwanda kugira ngo inzego zabo zishobore gukomera na cyane ko ubu abayobozi bariho ari bashya bagikeneye kwiga byinshi.

Yagize ati: ‘’Namenye Urwego rw’umuvunyi ndetse nifuza kuza mu Rwanda ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yatangaga ikiganiro mu Bwongereza, nyuma yahoo nabwo abantu bakomeje kumbaza niba ikigo nyoboye cyarigeze kiza kwigira ku Rwanda, icyo gihe nkababwira ko ntarahagera ariko ubu noneha nzajya mbabwira ko nahageze”.


Bwana ABDRAHMAN Ali Gureye, uyobora
Puntland Good Governance and Anti-Corruption Bureau

Uretse kubonana n’Umuvunyi mukuru kandi aba abagize iri tsinda banasobanuriwe byimbitse ku mategeko n’amabwiriza agenga Urwego rw’Umuvunyi.

Bwana MBARUBUKEYE Xavier, umunyamabanga
Uhoraho w’Urwego asobanurira byimbitse abashyitsi

IBINDI BIGO BASUYE

Babifashijwemo n’Urwego rw’umuvuyi, iri tsinda ryabashije gusura ibindi bigo bifite aho bihurira no kurwanya Ruswa mu Rwanda.

Mu bigo basuye harimo Transparency International Rwanda, aho MUPIGANYI Apollinaire yabaganirije ku mikorere ya sosiyete sivile mu kurwanya Ruswa ndetse n’uburyo sosiyete sivile ishobora gukoranan’inzegoza Leta hatabayeho kugongana kw’inzego zaleta n’izigenga. Banasobanuriwe kandi uburyo bwo kubona amakuru no kuyabika mu byuma by’ikoranabuhanga (Data collection and Database system) aho basobanuriwe ko ikoranabuhanga ryifashishwa kandi bigatanga umusaruro.


Nyuma y’ibiganiro na Transparency International Rwanda

Abagize iri tsinda kandi basuye Polisi y’igihugu nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo kurwanya Ruswa basobanurirwa uburyo polisi ikora ndetse n’ingamba zitandukanye zafashwe mu kurwanya Ruswa aho hifashishwa ikoranabuhanga mu kurinda ko abantu guhura mu gihe hakwa serivisi runaka, kuko iyo abantu bahuye ari ho usanga hava Ruswa.


Nyuma y’ibiganiro na Polisi y’igihugu

Mu kigo cya RPPA (Rwanda Public Procurement Authority) Bwana SEMINEGA Augustus, yabasobanuriye uburyo ikigo ayobora cyagiyeho ndetse n’umumaro wacyo ku kurwanya ruswa cyane cyane mu masoko ya Leta,ndetse n’ingamba zagiye zifatwa uko imyaka yagiye itambuka kugira ngo u Rwanda rubashe kugera aho rugeze ubu.

SEMINEGA Augustus,umuyobozi wa RPPA
Aganira n’abashyitsi

Mu Bushinjacyaha bukuru, Bwana NTETE Marius, yibanze ku mategeko afasha u Rwanda gukumira no kurwanya Ruswa ndetse no kugaruza imitungo y’igihugu


Nyuma y’ibiganiro mu Bushinjacyaha bukuru

Mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB) aba bashyitsi baturutse muri Somaliya babwiwe uko inzego z’igihugu zikora ndetse by’umwihariko bagaruka cyane ku uburyo bwo kugenzura imiyoborere imbere mu gihugu bibanze kuri Rwanda Governance Score Card nka kimwe mu byifashishwa mu kumenya urugero rw’imiyoborere myiza mu Rwanda.


Dr USENGUMUKIZA Felicien aganira n’abashyitsi

Uretse kugera mu bigo bitandukanye, aba bashyitsi basuye Urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi aho beretswe amateka y’ibyabaye mu Rwanda.


Abashyitsi basuye Urwibutso rwa Genocide yakorewe
Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi


Abashyitsi basuye Urwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi
rwa Kigali ruri ku Gisozi

Dahir MOHAMED Ismail, Umujyanama wa Puntland Good Governance and Anti- corruption Burreau, yavuze ko amahano yagwiririye u Rwanda ari ndengakamere, gusa akongera ho ko abona ari ibitangaza kuba u Rwanda rugeze aho rugeze ubu. Yongeyeho ko ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME ku ntabwe amaze kugeza ku banyarwanda.


DAHIR Mohamed Ismail

TENDAI Chabvuta, ni umukozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere muri Somalia (UNDP-Somalia) yavuze ko kuri bo nk’abaterankunga ba Leta ya Somlia bifuza gukorana n’ibihugu nk’u Rwanda kugira ngo bifashe Somaliya gutera intambwe mu rwego rwo kugira ngo iki gihugu cyazahajwe n’intambara gisubire ku Murongo ndetse kigire n’inzego za leta zikomeye.


TENDAI Chabvuta

Muri gahunda yo gusezera abashyitsi yabereye muri Lemigo Hotel, Umuvunyi mukuru yavuze ko yishimiye uru rugendoshuri ndetse ko Urwego rw’umuvunyi ndetse n’u Rwanda by’umwihariko, amarembo afunguye kuri buri wese wifuza gusangira n’u Rwanda ubunararibonye rufite.


Urwego rw’Umuvunyi rutanga impano


Impano y’urwunge rw’amategeko n’amabwiriza
yazafasha iri tsinda mu gihe bageze iwabo

ABDRAHMAN Ali Gureye, waje ayoboye iri tsinda, yavuze ko yishimiye uburyo yakiriwe n’Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’abandi banyarwanda muri rusange. Yongeyeho ko bize byinshi kandi ko nta gihindutse ABDNASRI Sofe, umuyobozi w’aba minister muri Somalia yazaza mu Rwanda vuba akazabonana na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Umunsi wa 5: URUHARE RW’AMADINI N’AMATORERO MU KURANDURA RUSWA
 + Umuvunyi Mukuru yitabiriye inama ya APNAC-Rwanda
 + Umunsi wa 4: INZEGO Z’UBUTABERA MU GUKUMIRA NO KURWANYA RUSWA
 + UMUNSI WA 3 W’ICYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA WABAYE UWA SIPORO RUSANGE YO KURANDURA RUSWA
 + UMUNSI WA KABIRI W’ICYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA WAHARIWE IKIGANIRO KURI TELEVISIYO NA RADIO ZINYURANYE
 + UMUNSI WA MBERE W’ICYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA WAHARIWE ABANA BATO. UKU NIKO BYARI BYIFASHE HIRYA NO HINOMU GIHUGU
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye ubutumire bwa Sena bwari bugamije kurushaho gusobanura raporo y’umwaka wa 2016-2017
 + Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na MIGEPROF n’abanyarwanda bose kwamagana Ihohoterwa rikorerwa Abagore n’Abakobwa
 + Urwego rw’Umuvunyi mu gikorwa cyo kurwanya no gukumira akarengane mu karere ka Rubavu guhera tariki 21 UKUBOZA
 + Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasobanuriye Komisiyo politiki y’Inteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu Umushinga w’ibibazo byagaragaye muri raporo ya 2016-2017
 + HUYE: Umuvunyi Mukuru yasabye Urubyiruko kurwanya ruswa abakuru bagatungurwa
 + Umuvunyi Mukuru Yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko Raporo y’ibikorwa y’Umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2017-2018
 + Amashyirahamwe yo kurwanya ruswa akomeje gutanga umusaruro
 + Urwego rw’Umuvunyi rukomeje kurwanya ruswa ku bufatanye n’itangazamakuru
 + Igihugu cya Mali cyirifuza kwigira ku u Rwanda uburyo bwo kurwanya ruswa binyuze ku Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru ucyuye igihe yakoze ihererekanyabubasha n’Umuvunyi Mukuru mushya
 + Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na Basel Institute hahuguwe abakozi ba PSF ku ukwirinda ruswa
 + Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena yemeje Anastase MUREKEZI, nk’Umuvunyi Mukuru akazatangira imirimo mu minsi ya vuba
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasohoye icyegeranyo cya mbere cy’imyanzuro rwafashe
 + Urwego rw’Umuvunyi mu gutanga umusanzu warwo mu itegurwa ry’ igenamigambi ry’imyaka 7 rizakoreshwa mu butabera
 + Urwego rw’Umuvunyi rurashimira abakoze neza Imenyekanishamutungo mu mwaka wa 2017
 + GUSUBIRISHAMO KU MPAMVU Z’AKARENGANE URUBANZA RWACIWE KU RWEGO RWA NYUMA
 + Uwari wiyitiriye Urwego rw’Umuvunyi yakatiwe n’urukiko imyaka 10
 + Urwego rw’Umuvunyi muri Studio ya Radio 10 mu kiganiro kuri Ruswa
 + Itsinda ryaturutse muri OIF ryasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi mu Ndorerezi z’amatora y’Umukuru w’igihugu 2017
 + Muhanga: Undi muntu ukekwaho Ruswa yafashwe
 + “Gukunda igihugu tukagikorera ntabwo ari amahitamo ahubwo ni inshingano”: Umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane Yankulije Odette yarahiriye kuzuza inshingano ze
 + “GUKUNDA IGIHUGU TUKAGIKORERA NTABWO ARI AMAHITAMO AHUBWO NI INSHINGANO” Madame umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Mukuru yashimiye umukozi wabaye Indashyikirwa mu mwaka wa 2015-2016
 + Sena yemeje Madamu Yankulije Odette na Bwana Musangabatware Clément nk’Abavunyi Bungirije
 + "Ubushake bwa Politiki ni bwo bukenewe kugira ngo ruswa irwanywe kandi mu Rwanda burahari" Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana
 + Urwego rw’umuvunyi rwibutse abazize Jenoside ku rwibutso rwa Murambi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye amarushanwa y’imikino
 + Itsinda riturutse mu Kigo cyo kurwanya ruswa rya Zanzibar ryasuye u Rwanda
 + Hakemuwe ibibazo by’akarengane 7764 muri gahunda yo kwakira ibibazo mu turere
 + Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 5315 bijyanye no gusubirishamo imanza kuva mu mwaka wa 2012
 + Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru wijihijwe ku nshuro ya mbere kw’isi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu Karere ka Gisagara tariki ya 28 na 29 Nzeri 2016
 + Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Sierra Leone yashimye u Rwanda
 + Urwego rw’Umuvunyi rwifatanije n’abafatanyabikorwa mu Kwezi kw’Imiyoborere Myiza
 + “ U Rwanda rwatweretse ko intwaro nyayo yo guhashya ruswa ari ubushake bwa Politiki.”Mr Sematha Mohlalefi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye ubukangurambaga kuri ruswa mu Gihugu
 + Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + AS Kigali yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umupira ryo kurwanya ruswa
 + Minisitiri w’ubucuruzi wa Niger yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane mu Karere ka Ngoma
 + 2013, umwaka mushya, umwaka w’ibikorwa byinshi” umuvunyi mukuru
 + Inteko ishingamateka y’igihugu cy’u burundi yasuye urwego rw’umuvunyi
 +  Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika
 + Icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka nyamagabe
 + Urwego rw’umuvunyi rwahuguye abanyamakuru 60