Logo

Versions: English| Français


Urwego rw’umuvunyi rwibutse abazize Jenoside ku rwibutso rwa Murambi
 

Tariki ya 12 Mata 2017, Urwego rw’ umuvunyi rwitabiriye umuhango wo kwibuka ku Rwego rw’Igihugu Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ku rwibutso rwa Murambi ruherereye mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyamagabe.

Nyakubahwa Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi wari umushyitsi mukuru yatangiye yihanganisha bikomeye abarokotse Jenoside abasaba kuba intwari, biyemeza kubaho ndetse no kugendera mu cyerekezo gishya. Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gusura inzibutso biri muri gahunda za Guverinoma kugira ngo bakomeze gusubiza icyubahiro gikwiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi kuko inzibutso ari bimwe mu bimenyetso bigaragara kuri bamwe bashaka gupfobya Jenoside.

Nyakubahwa Minisitiri w’intebe yashishikarije Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) n’indi miryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu kwihutisha imirimo yo gusana urwibutso rwa Murambi bityo rujye ku rutonde rw’umurage w’isi. Yakomeje ashishikariza abaturage gukomeza gusura inzibutso za Jenoside abasaba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza gushyigikira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Padiri Masinzo umwe mu barinzi b’igihango 17 bahawe umudari n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, yatanze ubuhamya bujyanye no kwiyubaka nyuma ya Jenoside. Avugako yagiye gukorera I Karama ahari hari ababyeyi, abana barokotse Jenoside bameze nabi abaha umwanya ,arabaganiriza, akabahumuriza abigisha ko nubwo bagiriwe inabi ariko n’ineza iracyariho kuko bo bumvagako nta neza ikibaho bari barihebye bumvako byarangiye. Hashize amezi atatu bamaze kwigarurira icyizere hagiye haza n’abandi batari bacitse ku icumu kwifatanya nabo kuko babonaga ko hari ibyo bamaze kugeraho,barenga kuri 900.

Bwana Mutangana Simon umwe mu barokokeye kuri uru rwibutso yatangiye atanga ubuhamya avuga uko abatutsi bagera ku bihumbi mirongo itanu 50 000 bari bahahungiye bishwe.Mu buhamya bwe, Mutangana avuga uko abatutsi bajyanywe I Murambi bababeshya ko bagiye gucungirwa umutekano kandi bagira ngo babashyire hamwe babone uko babica bose.

Urwego rw’Umuvunyi rwateguye ibikorwa bitandukanye byo kwibuka harimo ibiganiro ku nsanganyamatsiko zitandukanye, filime zigaragaraza uko jenoside yateguwe n’ingaruka zayo n’uburyo u Rwanda rwagiye rwiyubaka.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi rwubatse mu Mudugudu wa Murambi ,Akagali ka Remera , Umurenge wa Gasaka , Akarere ka Nyamagabe.Rushyinguyemo imibiri igera ku 50 000 y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe ahubakwaga ishuri rya Leta ry’imyuga (Ecole Technique Officialle) no mu nkengero zaho. Mbereye ya Jenoside yakorewe abatutsi Murambi ikaba yari muri Komine Nyamagabe ho muri perefegitura ya Gikongoro nyuma yo guhuza icyari uturere twa Bufundu,Nyaruguru ,Bunyambiriri na Buyenzi mumyaka ya 63. Aka gace kakaba karakunze kurangwa n’ubwicanyi ndengakamere kuva mumyaka ya 1959, cyane mu cyari Ubufundu. Muri iyo myaka nibwo uwari shefu Rwasibo J. Baptiste wayoboye Ubufundu by’agateganyo afatanije n’ubutegetsi bw’Ababirigi bacuze politike n’ igikorwa cyo guca Abatutsi babajyana mu mashyamba ya Kibungo na Bugesera isazi ya Tsetse ikaba yarahitanye abatari bake.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + “Gukunda igihugu tukagikorera ntabwo ari amahitamo ahubwo ni inshingano”: Umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane Yankulije Odette yarahiriye kuzuza inshingano ze
 + “GUKUNDA IGIHUGU TUKAGIKORERA NTABWO ARI AMAHITAMO AHUBWO NI INSHINGANO” Madame umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Mukuru yashimiye umukozi wabaye Indashyikirwa mu mwaka wa 2015-2016
 + Sena yemeje Madamu Yankulije Odette na Bwana Musangabatware Clément nk’Abavunyi Bungirije
 + "Ubushake bwa Politiki ni bwo bukenewe kugira ngo ruswa irwanywe kandi mu Rwanda burahari" Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye amarushanwa y’imikino
 + Itsinda riturutse mu Kigo cyo kurwanya ruswa rya Zanzibar ryasuye u Rwanda
 + Hakemuwe ibibazo by’akarengane 7764 muri gahunda yo kwakira ibibazo mu turere
 + Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 5315 bijyanye no gusubirishamo imanza kuva mu mwaka wa 2012
 + Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru wijihijwe ku nshuro ya mbere kw’isi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu Karere ka Gisagara tariki ya 28 na 29 Nzeri 2016
 + Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Sierra Leone yashimye u Rwanda
 + Urwego rw’Umuvunyi rwifatanije n’abafatanyabikorwa mu Kwezi kw’Imiyoborere Myiza
 + “ U Rwanda rwatweretse ko intwaro nyayo yo guhashya ruswa ari ubushake bwa Politiki.”Mr Sematha Mohlalefi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye ubukangurambaga kuri ruswa mu Gihugu
 + Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + AS Kigali yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umupira ryo kurwanya ruswa
 + Minisitiri w’ubucuruzi wa Niger yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane mu Karere ka Ngoma
 + 2013, umwaka mushya, umwaka w’ibikorwa byinshi” umuvunyi mukuru
 + Inteko ishingamateka y’igihugu cy’u burundi yasuye urwego rw’umuvunyi
 +  Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika
 + Icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka nyamagabe
 + Urwego rw’umuvunyi rwahuguye abanyamakuru 60