i Kigali hateraniye Inama rusange yahuje Abavunyi bose bo muri Afurika
Kuva kuwa 27 kugeza kuwa 30 Ugushyingo 2018 muri Kigali Marriott Hotel harabera Inama Rusange ya 6 y’Ihuriro ry’Abavunyi bo muri Afurika (The African Ombudsman and Mediators Association, AOMA).
Iyi nama ni igihe cyiza ku banyamuryango 40 ba AOMA cyo gusangira no kongera gutekereza ku buryo bwo guteza imbere imiyoborere myiza no gukorera mu mucyo muri Afurika.
Insanganyamatsiko y’Iyi Nama ya 6 ni: “Uruhare rw’Umuvunyi mu Guteza Imbere Imiyoborere ishingiye ku gukorera mu mucyo no kugaragariza abaturage ibibakorerwa” (The Role of the Ombudsman in Promoting Transparent and Accountable Governance in Africa).
Intego nyamukuru y’iyi Nama ni ukungurana ibitekerezo ku buryo bwo guteza imbere imiyoborere ishingiye ku iyubahirizwa ry’amategeko, gukorera mu mucyo, ubunyangamugayo, kugaragariza abaturage ibibakorerwa no kurwanya ruswa muri Afrika. Iyi nama kandi igamije gusuzuma uruhare rw’Abanyamuryango ba AOMA mu guteza imbere imiyoborere myiza muri Afurika.
Imiyoborere myiza nk’ibanze mu iterambere rirambye muri Afurika
Kwegereza Ubuyoboz i abaturage no kubamurikira ibyo ukora
Uruhare rw’Imiryango y’ubukungu yo mu karere mu miyoborere muri Afurika
Ubunyangamugayo no kurwanya Ruswa muri Africa
Uruhare rw’Urwego rw’Umuvunyi mu kurwanya Ruswa muri Afurika
Uruhare rwa Afurika yunze Ubumwe mu kurwanya Ruswa: uko bimeze kuri ubu, inzitizi n’icyakorwa.
Ubunyangamugayo, Gukorera mu mucyo no kugaragaza ibyo ukora mu bigo bya Leta, Ibigo bitari ibya Leta ndetse n’Ibyigenga.
Mu mikorere ya buri munsi, Inzego z’Umuvunyi mu Bihugu bya Afrika muri Rusange zihura na zimwe mu mbogamizi zikurikira:
Kuba inzego bireba zitinda gukemura ibibazo by’abaturage bigatuma Urwego rw’Umuvunyi rwakira ibibazo byinshi by’akarengane;
Kuba hari inzego zidashyira mu bikorwa inama zatanzwe n’Urwego rw’Umuvunyi ku kibazo cy’Umuturage
Imyanzuro ifatwa n’Inama ya AOMA ariko ishyirwa mu bikorwa ryayo rikagorana bitewe n’imiterere y’Amategeko ariho mu Bihugu bimwe na bimwe.
Hitezwe ko iyi nama izasoza ifashe ingamba zizafasha Afrika kugera ku miyoborere myiza yifuzwa.