Logo

Versions: English| Français


u Rwanda rwatangiye Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 

Guhera tariki ya 04 kugeza tariki ya 09 Ukuboza u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa. Iki cyumweru gifite ibikorwa binyuranye bizakiranga, gifite Insanganyamatsiko igira iti: GUTSINDA URUGAMBA RWO KURWANYA RUSWA, ITERAMBERE RIRAMBYE RY’U RWANDA.

Buri mwaka Urwego rw’Umuvunyi rwifatanya n’amahanga kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kurwanya Ruswa uba ku itariki ya 9 Ukuboza. Ni muri urwo rwego hashyizweho icyumweru ngarukamwaka cyahariwe kurwanya ruswa kiba mu kwezi k’Ukuboza.
Muri uyu mwaka icyumweru cyahariwe Kurwanya Ruswa kizatangizwa ku wa 04/12/2018 gisozwe ku wa 09/12/2018 uzaba ari n’umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kurwanya Ruswa.
Ibikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru bizibanda cyane ku kwibutsa Abaturarwanda uruhare rwa buri wese mu Kurwanya Ruswa hagamijwe kurandura ruswa mu Gihugu cyacu.
Mu gushyira mu bikorwa gahunda zateguwe, Urwego rw’Umuvunyi ruzafatanya n’izindi nzego zigize Inama Ngishwanama yo Gukumira no Kurwanya Ruswa n’Akarengane.
INSANGANYAMATSIKO
Mu mwaka wa 2018, iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Gutsinda urugamba rwo kurwanya ruswa, iterambere rirambye ry’u Rwanda”.
IBIKORWA BITEGANYIJWE

Gutanga ubutumwa mu Umuganda Rusange

Buri wa Gatandatu wa nyuma y’Ukwezi, hakorwa umuganda rusange mu Gihugu hose ugakorerwa ku rwego rw’Umudugudu.
Mu Umuganda Rusange wabaye mu Kwezi k’Ugushyingo ku wa 24/11/2018, hatanzwe ubutumwa bwo kurwanya ruswa bwohererezwa Uturere bunyujijwe muri MINALOC.
Gutanga ubutumwa bwo Kurwanya Ruswa mu Nteko z’Abaturage
Buri wa kabiri wa buri cyumweru, haba Inteko z’Abaturage muri buri Kagali mu Gihugu Hose. Ku wa Kabiri tariki ya 04/12/2018, hazatangwa ubutumwa bwo Kurwanya Ruswa muri izo Nteko z’Abaturage mu Gihugu cyose.
Hazategurwa ubutumwa bwo kurwanya ruswa buzohererezwa Uturere bugatangwa muri izo Nteko z’abaturage binyujijwe kuri MINALOC.

Kutangaza ubushakashatsi kuri ALAC (Advocacy and Legal Advice Centre) ya Transparency International Rwanda

Ku wa 04/12/2018, hateganyijwe ko Transparency International Rwanda izashyira ku mugaragaro ubushakashatsi yakoze kuri ALAC (Advocacy and Legal Advice Centre). Uyu Munsi uzategurwa Transparency International Rwanda kandi Umushyitsi Mukuru azaba ari MUSANGABATWARE Clement Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa.
Umunsi w’Abagore wo Kurwanya Ruswa

Ku wa 05/12/2018, hateganyijwe umunsi w’Abagore wo Kurwanya Ruswa ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali. Insanganyamatsiko yihariye ni ‘Ingaruka za ruswa ku muryango, Uruhare rw’Umugore mu Kuyirwanya’. Uyu munsi uzategurwa ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) Intara n’Umujyi wa Kigali. Uwo munsi uzabera mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Abayobozi bo ku rwego rw’Intara bazitabira iyo gahunda.
Uturere tuzakorerwamo iyi gahunda tuzasabwa kandi gutegura Amarushanwa y’Urubyiruko mu mivugo yo kurwanya ruswa, batatu ba mbere bazahembwa ku munsi w’Abagore wo kurwanya ruswa.
Criminal Justice Chain
Ku wa 06/12/2018, hateganyijwe umunsi wa Criminal Justice Chain uzategurwa na Rwanda Investigation Bureau (RIB) ifatanyije na Transparency International Rwanda. Uyu munsi ukazitabirwa n’inzego ziri muri Justice Sector.

Gutangaza ubushakashatsi ku ishyirwa mubikorwa ry’Amasezerano ya Afurika Yunze Ubumwe yo Kurwanya Ruswa mu bihugu 10 by’Afurika

Ku wa 07/12/2018, hateganyijwe ko Transparency International Rwanda izashyira ku mugaragaro ubushakashatsi yakoze ku Bihugu icumi harimo n’u Rwanda ku ishyirwamubikorwa ry’Amasezerano ya Afurika Yunze Ubumwe yo Gukumira no Kurwanya Ruswa. Icyo gikorwa kizitabirwa n’Ibihugu 10 byakoreweho ubushakashatsi ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Transparency International ku rwego rw’Isi azaba ahari.
Uyu Munsi uzategurwa na Transparency International Rwanda kandi Umushyitsi Mukuru azaba ari MUREKEZI Anastase Umuvunyi Mukuru.
Umunsi wa Polisi y’Igihugu wo Kurwanya Ruswa/Gusoza Icyumweru ku mugaragaro

Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na Polisi y’ Igihugu ruzategura uyu munsi uzahurizwamo abantu baturuka mu Nzego zitandukanye. Hazaganirwa ku ngamba zo kurwanya ruswa. Polisi y’Igihugu izahuza ibikorwa by’uwo munsi. Ibiganiro bizatangwa bizashingira ku itegeko rishya ryo kurwanya ruswa. Iki gikorwa giteganyijwe kuba ku wa 08 Ukuboza 2018. Kuri uyu munsi kandi Umuyobozi wa Transparency International ku Rwego rw’Isi azageza ijambo ku bitabiriye uyu munsi. Kuri uwo Munsi hazatangazwa kandi Umuvugo uzaba wahize indi mu irushanwa ry’imivugo izakorerwa mu Turere 5 tugize Intara n’Umujyi wa Kigali hanahembwe Inama Ngishwanama 3 zo kurwanya Ruswa n’Akarengane ku rwego rw’Akarere zarushize izindi mu mikorere. Kuri uyu munsi kandi nibwo hazasozwa ku mugaragaro Icyumweru cyo Kurwanya Ruswa.

Ikiganiro n’Abanyamakuru (Press Conference)

Ku wa 08/12/2018, hateganyijwe ikiganiro n’Abanyamakuru kigamije gutanga ubutumwa bwo kurwanya ruswa kugira ngo Abanyamakuru bazabugeze ku Baturarwanda binyujijwe mu Itangazamakuru.
Kizaba kandi kigamije kumenyekanisha ibikorwa byose byakozwe mu Cyumweru cyo Kurwanya Ruswa Ikiganiro kizakorerwa kuri Hotel Umubano kikazitabirwa n’Urwego rw’Umuvunyi na Transparency International Rwanda (Umuyobozi wa Transparency International ku Rwego rw’Isi). Nyuma y’Ikiganiro n’Abanyamakuru hazakorwa umusangiro (dinner) kubazaba batumiwe.
Ikiganiro mpaka kuri Radiyo Rwanda

Ku wa 09 Ukuboza 2018, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ruswa hateganyijwe ikiganiro mpaka kizanyuzwa kuri Radiyo Rwanda kikibanda ku kibazo kigira kiti: “Ese Gutsinda urugamba rwo kurwanya ruswa birashoboka?” Iki kiganiro kizahuza Urwego rw’Umuvunyi, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda na Transparency International Rwanda saa mbiri n’igice za mugitondo (8H30). Muri iki Kiganiro kandi hazagarukwa ku ngamba zo kurwanya ruswa hashingiwe ku Itegeko rishya rirwanya ruswa. Abaturage bazahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo ku bizaba byaganiriwe.

Umupira wo Kurwanya Ruswa
Ku wa 09 Ukuboza 2018 saa yine (10H00) hateganyijwe umupira uzahuza Ikipe y’Abanyamakuru bakina n’Ikipe ya Vision 2020 uzabera kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo. Muri uwo Mupira hazatangwa ubutumwa bwo kurwanya ruswa. Kuri uyu munsi hazashakwa Umugore w’Icyitegererezo (role model) uzatanga ubutumwa bwo kurwanya ruswa.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa: Irushanwa ry’Umupira w’Amaguru
 + Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa: RIB
 + icyumweru cyahariwe Kurwanya Ruswa: Umunsi w’Abagore mu cyumweru cyo kurwanya ruswa
 + icyumweru cyahariwe Kurwanya Ruswa: Umunsi wa Polisi wokurwanya ruswa
 + Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa 2018: Inama ku ngamba za Afurika mu kurwanya ruswa
 + Umuvunyi Mukuru muri Guinea yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + AOMA:Inama rusange y’Abayobozi bakuru b’Ihuriro ry’Abavunyi bo muri Afurika
 + Inama rusange ya 6 y’Ihuriro ry’Abavunyi bo muri Afurika : Umunsi wo Gusura Urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi rwa Kigali
 + Inama rusange ya 6 y’Ihuriro ry’Abavunyi bo muri Afurika: Umunsi w’Amahugurwa
 + Amafoto y’ibirori byo kwakira Abavunyi bo muri Afurika bateraniye mu Rwanda
 + i Kigali hateraniye Inama rusange yahuje Abavunyi bose bo muri Afurika
 + Inama y’Abavunyi bo muri Afurika yatangiye
 + u Rwanda rugiye kwakira Inama rusange ya 6 y’Abavunyi bo muri Afurika
 + Umuhango wo gusoza Inama ya 12 ya EAAACA
 + Gala Dinner Photos
 + AMAFOTO Y’INAMA NGARUKAMWAKA YA 12 YA EAAACA
 + Inama ya 4 y’Ihuriro rifasha mu kugaruza umutungo (ARINEA) yateraniye i Kigali
 + Muri uku kwezi k’Ugushyingo u Rwanda rurakira Inteko rusange ya 12 y’Umuryango w’Inzego zishinzwe kurwanya ruswa zo muri Afurika y’Uburasirazuba
 + RAPORO Y’IBIKORWA BY’URWEGO RW’UMUVUNYI UMWAKA WA 2017 - 2018
 + Ikiganiro kuri Televisiyo Umuvunyi Wungirije asobanura itegeko rishya Nomero 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi rwifatanyije n’abatuye Gatsibo mu muganda wakozwe n’inzego zihuriye mu urwego rw’Ubutabera
 + Urwego rw’Umuvunyi rukomeje gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu karere ka Karongi
 + Gahunda yo Gukumira no Kurwanya Akarengane mu karere ka Huye
 + Umuvunyi Mukuru yahaye abadepite ikiganiro ku myitwarire y’Abayobozi ndetse n’ Imenyekanishamutungo
 + ITEGEKO RISHYA RYO KURWANYA RUSWA
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye Inama idasanzwe ya 2018 y’ishyirahamwe ry’ibigo bishinzwe kurwanya ruswa mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba
 + URWEGO RW’UMUVUNYI MU BUFATANYE NA OSIEA MU KURWANYA RUSWA
 + AMBASADERI WA SUWEDE MU RWANDA YASUYE URWEGO RW’UMUVUNYI
 + VIDEWO: UBUKANGURAMBAGA KU UBUTABERA
 + Umuganda Nyakanga 2018: Umuvunyi Wungirije yifatanyije n’abatuye Akarere ka Nyabihu mu Umuganda
 + UBUKANGURAMBAGA KU BUTABERA BUKOMEJE KUBYARA UMUSARURO
 + ABAVUNYI BAKIRIYE INDAHIRO Z’ABAKOZI BASHYASHYA MU URWEGO RW’UMUVUNYI
 + IKIGANIRO KU MUNSI NYAFURIKA WAHARIWE KURWANYA RUSWA
 + Umuvunyi Mukuru wa Afurika Yepfo yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Tariki 11 Nyakanga: u Rwanda rwizihije Umunsi Nyafurika Wahariwe Kurwanya Ruswa
 + ITEGEKO RIGENA UBUBASHA BW’INKIKO RYAHINDUYE IMITANGIRE YA SERIVISI YO GUSUBIRISHAMO IMANZA KU MPAMVU Z’AKARENGANE
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abashinzwe itumanaho mu bigo bya Leta n’ibyigenga ku itegeko ryo kubona amakuru
 + Umuvunyi Mukuru yatangije ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa muri Polisi y’Igihugu
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasinye amasezerano y’Ubufatanye na Transparency International -Rwanda Chapter
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasinye Amasezerano y’Ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere
 + URWEGO RW’UMUVUNYI RWAHUGUYE ABAKORERABUSHAKE BAFASHA ABATURAGE KUBONA SERIVISI MU BURYO BW’IKORANABUHANGA
 + Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi baganiriye n’Ubugenzuzi bw’Inkiko ku Isubirishwamo ry’Imanza
 + Abofisiye bakuru ba Polisi baturutse mu bihugu 8 bya Afurika baje kwigira ku Urwego rw’Umuvunyi
 + Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo
 + Afurika y’epfo yohereje itsinda rigomba kwigira ku u Rwanda
 + Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abatuye i Kibeho kwibuka ku nshuro ya 24
 + Umunsi wa gatanu w’Ibiganiro mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 24: Ikiganiro cyibanze kuri Film zigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
 + Umunsi wa kane w’Ibiganiro mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 24: Ikiganiro cyibanze ku ubudasa bw’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi
 + Umunsi wa gatatu w’Ibiganiro mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 24: Ikiganiro cyibanze ku biranga Jenoside yakorewe Abatutsi n’akamaro ko kubungabunga ibimenyetso byayo
 + Umunsi wa kabiri w’Ibiganiro mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 24: Ikiganiro cyibanze kuri Film: UBUMUNTU
 + Umunsi wa mbere w’Ibiganiro mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 24: Ikiganiro cyibanze ku UMWIHARIKO WA JENOSIDE N’AHO ITANDUKANIRA N’UBUNDI BWICANYI
 + KWIBUKA 24
 + Urwego rw’Umuvunyi: Hakwiye gufatwa ingamba ku makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
 + u Rwanda ruribuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
 + Umuvunyi Mukuru yasabye Abayobozi b’Inzego z’Ibanze bayobora mu Umujyi wa Kigali Gukemura Ibibazo by’Abaturage
 + Gukumira imitungo inyerezwa ikambutswa imipaka ni kimwe mu byo Urwego rw’Umuvunyi rwahagurukiye
 + Umuvunyi Mukuru yahaye Impanuro abayobozi b’inzego z’ibanze
 + ABACUNGAGEREZA BARI GUHABWA AMAHUGURWA YO KURWANYA RUSWA
 + Abanyeshuri biga Amategeko mu gihugu cya Tanzaniya bari kwigira ku u Rwanda uko rukoresha Amategeko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye icyumweru cyo Kurwanya akarengane mu karere ka Rulindo
 + Abayobozi bo muri Burkina Faso Baje kwigira ku u Rwanda muri gahunda yo kubaka inzego za Leta
 + Imyanzuro y’Umwiherero wa 15 w’Abayobozi
 + Itsinda ry’Abanyeshuri biga Amasomo ajyanye n’Uburenganzira bwa Muntu baje Kwigira ku Urwego rw’Umuvunyi
 + Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bitabiriye Umwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’Igihugu
 + u Rwanda rwazamutseho Imyanya 2 ku urwego rw’Isi mu kurwanya ruswa mu mwaka wa 2017
 + Umuvunyi Mukuru yitabiriye inama ya 11 ya EAAACA (Itsinda ry’Inzego nkuru zishinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Uburasirazuba
 + Icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko
 + Mu nkiko ntawahakana ko ruswa ihari – Prof Rugege
 + Ruswa ishingiye ku gitsina iracyagaragara mu bigo bya Leta mu Rwanda - Transparency International Rwanda
 + IBISABWA KUGIRA NGO DOSIYE ISABA GUSUBIRISHAMO URUBANZA KU MPAMVU Z’AKARENGANE YAKIRWE KU RWEGO RW’UMUVUNYI
 + Amateka ya Perezida ashyiraho Abavunyi bungirije yasohotse mu igazeti ya Leta Nº 02 ya tariki 08/01/2018
 + Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi basangiye ubunani bwa 2018
 + Urwego rw’Umuvunyi mu bukangurambaga ku itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + Abashyitsi bibumbiye mu rugaga rw’abagore b’abanyamategeko b’abafaransa basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwiyemeje guhangana n’ibirarane by’ama dosiye asaba gusubirishamo imanza
 + China Global Television Network iri gukora Inkuru ku ngamba z’ u Rwanda mu ukurwanya Ruswa
 + Abaturarwanda 74.3% bishimiye serivisi z’ubutabera muri 2017
 + GAHUNDA YO GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE MU KARERE KA RUHANGO
 + Umunsi wa 9: UMUPIRA W’AMAGURU KU UKURWANYA RUSWA
 + UMUNSI WA 8: Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa 2017
 + UMUNSI WA 7: Uruhare rw’Abikorera mu kurwanya ruswa
 + Umunsi wa 6: Ikiganiro n’abanyamakuru ba siporo
 + Umunsi wa 5: URUHARE RW’AMADINI N’AMATORERO MU KURANDURA RUSWA
 + Umuvunyi Mukuru yitabiriye inama ya APNAC-Rwanda
 + Umunsi wa 4: INZEGO Z’UBUTABERA MU GUKUMIRA NO KURWANYA RUSWA
 + UMUNSI WA 3 W’ICYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA WABAYE UWA SIPORO RUSANGE YO KURANDURA RUSWA
 + UMUNSI WA KABIRI W’ICYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA WAHARIWE IKIGANIRO KURI TELEVISIYO NA RADIO ZINYURANYE
 + UMUNSI WA MBERE W’ICYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA WAHARIWE ABANA BATO. UKU NIKO BYARI BYIFASHE HIRYA NO HINOMU GIHUGU
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye ubutumire bwa Sena bwari bugamije kurushaho gusobanura raporo y’umwaka wa 2016-2017
 + Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na MIGEPROF n’abanyarwanda bose kwamagana Ihohoterwa rikorerwa Abagore n’Abakobwa
 + Urwego rw’Umuvunyi mu gikorwa cyo kurwanya no gukumira akarengane mu karere ka Rubavu guhera tariki 21 UKUBOZA
 + Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasobanuriye Komisiyo politiki y’Inteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu Umushinga w’ibibazo byagaragaye muri raporo ya 2016-2017
 + HUYE: Umuvunyi Mukuru yasabye Urubyiruko kurwanya ruswa abakuru bagatungurwa
 + Umuvunyi Mukuru Yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko Raporo y’ibikorwa y’Umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2017-2018
 + Amashyirahamwe yo kurwanya ruswa akomeje gutanga umusaruro
 + Urwego rw’Umuvunyi rukomeje kurwanya ruswa ku bufatanye n’itangazamakuru
 + Igihugu cya Mali cyirifuza kwigira ku u Rwanda uburyo bwo kurwanya ruswa binyuze ku Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru ucyuye igihe yakoze ihererekanyabubasha n’Umuvunyi Mukuru mushya
 + Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na Basel Institute hahuguwe abakozi ba PSF ku ukwirinda ruswa
 + Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena yemeje Anastase MUREKEZI, nk’Umuvunyi Mukuru akazatangira imirimo mu minsi ya vuba
 + Urwego rw’Umuvunyi rwasohoye icyegeranyo cya mbere cy’imyanzuro rwafashe
 + Urwego rw’Umuvunyi mu gutanga umusanzu warwo mu itegurwa ry’ igenamigambi ry’imyaka 7 rizakoreshwa mu butabera
 + Urwego rw’Umuvunyi rurashimira abakoze neza Imenyekanishamutungo mu mwaka wa 2017
 + GUSUBIRISHAMO KU MPAMVU Z’AKARENGANE URUBANZA RWACIWE KU RWEGO RWA NYUMA
 + Uwari wiyitiriye Urwego rw’Umuvunyi yakatiwe n’urukiko imyaka 10
 + Urwego rw’Umuvunyi muri Studio ya Radio 10 mu kiganiro kuri Ruswa
 + Itsinda ryaturutse muri OIF ryasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi mu Ndorerezi z’amatora y’Umukuru w’igihugu 2017
 + Muhanga: Undi muntu ukekwaho Ruswa yafashwe
 + Urwego rw’umuvunyi rwakiriye itsinda ryaturutse muri somalia mu rugendoshuri rw’iminsi itanu
 + “Gukunda igihugu tukagikorera ntabwo ari amahitamo ahubwo ni inshingano”: Umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarengane Yankulije Odette yarahiriye kuzuza inshingano ze
 + “GUKUNDA IGIHUGU TUKAGIKORERA NTABWO ARI AMAHITAMO AHUBWO NI INSHINGANO” Madame umuvunyi mukuru.
 + Umuvunyi Mukuru yashimiye umukozi wabaye Indashyikirwa mu mwaka wa 2015-2016
 + Sena yemeje Madamu Yankulije Odette na Bwana Musangabatware Clément nk’Abavunyi Bungirije
 + "Ubushake bwa Politiki ni bwo bukenewe kugira ngo ruswa irwanywe kandi mu Rwanda burahari" Umuyobozi w’Ikigo cyo kurwanya ruswa muri Botswana
 + Urwego rw’umuvunyi rwibutse abazize Jenoside ku rwibutso rwa Murambi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye amarushanwa y’imikino
 + Itsinda riturutse mu Kigo cyo kurwanya ruswa rya Zanzibar ryasuye u Rwanda
 + Hakemuwe ibibazo by’akarengane 7764 muri gahunda yo kwakira ibibazo mu turere
 + Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 5315 bijyanye no gusubirishamo imanza kuva mu mwaka wa 2012
 + Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru wijihijwe ku nshuro ya mbere kw’isi
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu Karere ka Gisagara tariki ya 28 na 29 Nzeri 2016
 + Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Sierra Leone yashimye u Rwanda
 + Urwego rw’Umuvunyi rwifatanije n’abafatanyabikorwa mu Kwezi kw’Imiyoborere Myiza
 + “ U Rwanda rwatweretse ko intwaro nyayo yo guhashya ruswa ari ubushake bwa Politiki.”Mr Sematha Mohlalefi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye ubukangurambaga kuri ruswa mu Gihugu
 + Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + AS Kigali yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umupira ryo kurwanya ruswa
 + Minisitiri w’ubucuruzi wa Niger yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane mu Karere ka Ngoma
 + 2013, umwaka mushya, umwaka w’ibikorwa byinshi” umuvunyi mukuru
 + Inteko ishingamateka y’igihugu cy’u burundi yasuye urwego rw’umuvunyi
 +  Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika
 + Icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka nyamagabe
 + Urwego rw’umuvunyi rwahuguye abanyamakuru 60