Logo

Versions: English| Français


Amakuru
 
Hakemuwe ibibazo by’akarengane 7764 muri gahunda yo kwakira ibibazo mu turere
Tariki ya 07 Ukwakira 2016: Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda rwo gukemura ibibazo by’akarengane rwakira ibibazo by’akarengane mu turere aho abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bagera mu mirenge igize akarere gateganijwe. Muri iyo gahunda haba ubukangurambaga ku buryo bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa ndetse n’uburyo bwo gutanga amakuru mu gihe hari ahabonetse ruswa cyangwa akarengane. Mu bibazo 11,343 byakiriwe guhera mu mwaka wa 2011, (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo 5315 bijyanye no gusubirishamo imanza kuva mu mwaka wa 2012
Mu kwezi kwa Nyakanga 2012, Urwego rw’Umuvunyi rwongerewe inshingano yo gusaba Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma no gusubiramo urubanza rwaciwe n’inkiko zisanzwe, inkiko z’ubucuruzi cyangwa iza gisirikare ku rwego rwa nyuma, mu gihe hakigaragaramo akarengane. Iryo suzuma n’isubiramo bikorwa hakurikijwe ibiteganywa mw’ Itegeko Ngenga rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga, hashingiwe kandi ku ngingo ya 16 y’Itegeko rigena (...)  Ibikurikira..
 
Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru wijihijwe ku nshuro ya mbere kw’isi
Tariki ya 29 Nzeri 2016, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryafashe umwanzuro ko buri mwaka tari ya 28 Nzeri hazajya hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru. Uwo mwanzuro wafashwe tariki ya 17 Ugushyingo 2015 ukaba warashyizwe mu bikorwa tariki ya 29 Nzeri 2016 aho isi yose yizihije uwo munsi. Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 2013 yashyizeho itegeko ryerekeye kubona amakuru, U Rwanda (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu Karere ka Gisagara tariki ya 28 na 29 Nzeri 2016
Kigali ku wa 27 Nzeri 2016: Guhera mu mwaka wa 2011, Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye gahunda y’ubukangurambaga no kwakira ibibazo by’abaturage mu Karere. Muri iyo gahunda abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bagera mu mirenge yose igize akarere.Ni muri urwo rwego tariki ya 28 na 29 Nzeri Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu mirenge yose igize Akarere ka Gisagara. Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane muri gahunda (...)  Ibikurikira..
 
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Sierra Leone yashimye u Rwanda
Kigali ku 23 Nzeri 2016, Uyu Munsi Umuvunyi Mukuru Cyanzayire Aloysie yakiriye Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere y’icyaro Nyakubahwa Moiwo Kaikai hamwe n’itsinda bazanye mu Rwanda guhera tariki ya 19 Nzeri 2016 mu rwego rwo kwigira ku Rwanda gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage no kwiteza imbere mu bijyanye n’ubukungu. Mw’ijambo rye, Nyakubahwa Minisitiri yashimye uburyo U Rwanda rwateye imbere ndetse na Gahunda y’Ubumwe (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwifatanije n’abafatanyabikorwa mu Kwezi kw’Imiyoborere Myiza
Tariki ya 15 Nzeri 2016, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo k’igihugu Gishinzwe Imiyoborere Myiza bifatanije n’abandi bafatanyabikorwa harimo Urwego rw’Umuvunyi bateguye Ukwezi kw’Imiyoborere Myiza guhera tariki ya 14 Nzeri kugera mu mpera z’Ukwakira 2016. Insanganyamatsiko y’uku kwezi iragira iti "Imiyoborere ishingiye ku muturage, inkingi y’ iterambere rirambye. Ukwezi kw’Imiyoborere Myiza kwatangijwe ku mugaragaro ku Rwego rw’Igihugu mu (...)  Ibikurikira..
 
“ U Rwanda rwatweretse ko intwaro nyayo yo guhashya ruswa ari ubushake bwa Politiki.”Mr Sematha Mohlalefi
31/08/2016, Kigali: Itsinda riturutse muri Lesotho mu Kigo gishinzwe gukumira ruswa n’ibyaha bijyanye n’ubukungu riri mu rugendoshuri rw’iminsi ine mu Rwanda. Iryo tsinda riri mu Rwanda guhera tariki ya 28 Kanama 2016 mu rwego rwo kwigira ku ngamba z’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ruswa by’umwihariko mu masoko ya Leta n’uburyo hamenyekanishwa umutungo hifashishijwe ikoranabuhanga. Itsinda ryaturutse Lesotho rigizwe n’abantu batatu riyobowe na (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye ubukangurambaga kuri ruswa mu Gihugu
Kigali, 24 Kanama 2016: Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye gahunda y’iminsi 9 y’ubukangurambanga mu Gihugu mu rwego rwo gukangurira abaturage ububi bwa ruswa. Gahunda y’ubukangurambaga izagera ku bantu 2,052 bo mu byiciro bitandukanye harimo abatwara za moto, abatwara imodoka zitwara abagenzi ,abagize utunama tw’amasoko n’abagenzuzi b’imbere muri za Minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho,abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari na engineers b’imirenge (...)  Ibikurikira..
 
Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
Kigali ku wa 30 Ugushyingo 2015: Mu rwego wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa, U Rwanda,guhera mu mwaka wa 2006 rutegura icyumweru ngarukamwaka cyahariwe kurwanya ruswa gisozwa ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa tariki ya 9 Ukuboza.Uyu mwaka icyo cyumweru cyatangiye tariki ya 29 Ugushyingo 2015 n’insanganyamatsiko igira iti " Sigasira iterambere ry’Igihugu cyawe wamagana ruswa. Icyumweru cyatangijwe (...)  Ibikurikira..
 
AS Kigali yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umupira ryo kurwanya ruswa
  Ibikurikira..
 
Minisitiri w’ubucuruzi wa Niger yasuye Urwego rw’Umuvunyi
  Ibikurikira..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane mu Karere ka Ngoma
  Ibikurikira..
 
2013, umwaka mushya, umwaka w’ibikorwa byinshi” umuvunyi mukuru
Ku wa gatanu, tariki ya 5 Mutarama 2013, Urwego rw’Umuvunyi rwizihije umwaka mushya , uwo muhango ukaba waratangijwe n’inama yahuje abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi n’Abavunyi , bakaba bararebeye hamwe ibyagezweho muri 2012 banashyiraho ingamba za 2013. Umuvunyi Mukuru, Cyanzayire Aloysie mw’ijambo rye akaba yaribukije abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi gukomeza kurangwa n’ubunyangamugayo ndetse n’ukuri mu kazi kabo ka buri munsi ndetse akaba yaranabashimiye (...)  Ibikurikira..
 
Inteko ishingamateka y’igihugu cy’u burundi yasuye urwego rw’umuvunyi
Intumwa 9 ziturutse mu Nteko Ishinga Amateka y’Igihugu cy’u Burundi ziyobowe na Hon. Bararufise Marcelline ziri mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda. Tariki ya 24 Nzeri 2012 bakaba barasuye Urwego rw’Umuvunyi. Intego y’uru rugendo ikaba ari gusobanukirwa na politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage. Umuvunyi Mukuru w’umusigire Bwana Nzindukiyimana Augustin akaba yarabasobanuriye imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi cyane cyane uburyo rukoresha bwo (...)  Ibikurikira..
 
Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika
Tariki ya 9 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa. Muri uyu mwaka wa 2012, uwo munsi wizihirijwe mu Rwanda ku rwego rw’Afurika ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti «Guharanira Afurika itarangwamo ruswa». Uwo munsi nibwo hasojwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu Rwanda cyatangiye tariki 05 Ukuboza 2012. U Rwanda rwatoranijwe kubera intambwe rwateye mu gukumira no kurwanya ruswa. Niyo mpamvu, mu bitabiriye ibirori by’uwo (...)  Ibikurikira..
 
Icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka nyamagabe
Ku wa mbere tariki ya 6/8/2012, Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye icyumweru cyo kurwanya akarenganye mu Karere ka Nyamagabe. Iyi gahunda ikaba yarafunguwe ku mugaragaro n’Umuvunyi Mukuru w’Umusigire Bwana Augustin NZINDUKIYIMANA mu Murenge wa Gasaka muri ako Karere ka Nyamagabe. Ibi bikaba bijyanye na gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo kwegera abaturage aho batuye kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo by’ibibazo bafite batiriwe bakora ingendo baza ku (...)  Ibikurikira..
 
Urwego rw’umuvunyi rwahuguye abanyamakuru 60
“Abanyamakuru bafite uruhare runini mu gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane.” Ubu butumwa bukaba bwagejejwe ku banyamakuru 60 n’Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Hon. Kanzayire Bernadette mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi tariki ya 16 Kamena 2012. Afungura ayo mahugurwa ku mugaragaro, Hon. Kanzayire Bernadette yahamagariye abanyamakuru kumenya ko bafite uruhare runini muri gahunda y’Igihugu mu (...)  Ibikurikira..