Logo

Versions: English| Français


Ishami rishinzwe imenyekanishamutungo
 

Iri shami rirakira kandi rigasusuzuma inyandiko z’imenyekanishamutungo w’abayobozi b’Igihugu mu nzego zose, ab’ibigo bya Leta n’abacungamutungo wa Leta hagamijwe gukumira no kurwanya ruswa mu butegetsi bwite bwa Leta, mu bigo bya Leta n’ibigo Leta ifitemo imigabane.
Buri mwaka iri shami rigeza ku barebwa n’iikorwa cy’imenyekanishamutungo agatabo gakubiyemo ibibazo bitandukanye basabwa kuzuza kugirango bagaragaze koko inkomoko y’umutungo w’abo.

Hasubizwa ibibazo bikurikira :

  • umwirondoro w’ugaragaza umutungo ;
  • irangamimerere, uwo bashakanye n’uburyo bacunga umutungo wabo ;
  • imitungo ifatika n’idafatika n’inkomoko yayo ;
  • imitungo bwite y’uwo bashakanye mu gihe batavanze umutungo, iy’abana babo cyangwa iy’abo barera batarageza ku myaka cumi n’umunani

Nyuma yo kwakira inyandiko z’imenyekanishamutungo hakurikiraho igikorwa cy’isuzuma ry’ibyagaragajwemo kuirango harebwe n’iba koko ari ukuri.
Hasuzumwa ibi bikurikira :

  • amazu yo guturamo, ay’ubucuruzi n’ay’inganda ;
  • imirima irimo ibintu by’agaciro nk’ubuhinzi bwa kijyambere ;
  • amatungo ;
  • amamodoka ;
  • amafaranga ari mu mabanki ;
  • imigabane mu ma sosiyeti.