Logo

Versions: English| Français


Hakemuwe ibibazo by’akarengane 7764 muri gahunda yo kwakira ibibazo mu turere
 

Tariki ya 07 Ukwakira 2016: Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda rwo gukemura ibibazo by’akarengane rwakira ibibazo by’akarengane mu turere aho abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bagera mu mirenge igize akarere gateganijwe. Muri iyo gahunda haba ubukangurambaga ku buryo bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa ndetse n’uburyo bwo gutanga amakuru mu gihe hari ahabonetse ruswa cyangwa akarengane. Mu bibazo 11,343 byakiriwe guhera mu mwaka wa 2011, ibibazo 7764 byahise bikemuka muri iyo gahunda ibindi bikemuka nyuma y’uko bikorewe iperereza ryimbitse ndetse no ku bufatanye bw’inzego bireba.


Abaturage b’Akarere ka Ngororero bakurikirana gahunda yo kwakira ibibazo

Gahunda yo kwakira ibibazo by’akarengane mu turere igira umumaro kuko ibibazo byinshi bihita bikemuka kubera ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Muri iyo gahunda, rwego rw’Umuvunyi rukangurira abaturage gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane. " Ruswa imunga ubukungu bw’Igihugu, ababakomoka bagomba kumenya ko ruswa itari mu ndangagaziro z’ubunyarwanda, mwirinde kuba urugero rubi." Byatangajwe n’Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane igihe hakirwaga ibibazo by’akarengane mu Karere ka Gisagara.


umuturage w’Akarere ka Gakenke ageza ikibazo cye ku Muvunyi Wungirije

Ibibazo by’akarengane byerekeye ubutaka ni byo byiganje mu byiciro by’ibibazo byakirwa n’ Urwego rw’Umuvunyi. Uretse gahunda yo kwakira ibibazo mu Turere, Urwego rw’Umuvunyi rwakira ibibazo ku biro byarwo, binyujijwe kuri interineti ndetse mu gasanduku k’iposita.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016-2017, Urwego rw’Umuvunyi rumaze kugera mu Karere ka Ngororero, Akarere ka Gisagara. Akarere ka Muhanga ni ko kazakurikira.