Logo

Versions: English| Français


Uko watanga amakuru kuri ruswa
 

Kurwanya ruswa ni uruhare rwa buri muturarwanda kandi ingaruka za ruswa zigera kuri buri wese.

Niba ufite amakuru kuri ruswa , dore uburyo wakoresha ukageza amakuru ku rwego rw’Umuvunyi. Ushobora kutubwira amazina yawe cyangwa ugatangaza amakuru gusa. Mu gihe utubwiye amazina yawe, izina ryawe ntiritangazwa.

Uburyo bwo gutanga amakuru ni ubu bukurikira:

1. Ushobora gukoresha iyi website, kanda hano
2. Ushobora guhamagara kuri 199, umurongo utishyuzwa iyo ukoresheje umurongo wa MTN cyangwa TIGO. Ushobora kutwandikira kuri email ombudsinfo@ombudsman.gov.rw
3. Ushobora gukoresha agasanduku k’iposita 6269
4. Ushobora kuzana ibaruwa ku biro by’Urwego rw’Umuvunyi, Kimihurura ku Kabindi i Kigali
5. Ushobora gukoresha twitter: @rwandaombudsman
6. Ushobora gukoresha Facebook : Office of the Ombudsman of Rwanda


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Garagaza ruswa
 + Amarushanwa
 + Abahamwe na ruswa