Logo

Versions: English| Français


Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru wijihijwe ku nshuro ya mbere kw’isi
 

Tariki ya 29 Nzeri 2016, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryafashe umwanzuro ko buri mwaka tari ya 28 Nzeri hazajya hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kubona amakuru. Uwo mwanzuro wafashwe tariki ya 17 Ugushyingo 2015 ukaba warashyizwe mu bikorwa tariki ya 29 Nzeri 2016 aho isi yose yizihije uwo munsi.

Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 2013 yashyizeho itegeko ryerekeye kubona amakuru, U Rwanda rukaba rwarabaye igihugu cya 11 muri Afurika gushyiraho iryo tegeko. Inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iryo regeko no gukemura ibibazo bishingiye kuri iryo tegeko byahawe Urwego rw’Umuvunyi .

Uburenganzira bwo kubona amakuru bigizwe no kugira uburenganzira bwo gushaka no kubona amakuru , ibyo bikaba bikubiye mu burenganzira bugaragara mu ngingo ya 19 y’uburenganzira mpuzamahanga.