Logo

Versions: English| Français


Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 

Tariki ya 10 Ukwakira 2016:Urwego rw’umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu Karere ka Kamonyi. Kuva umwaka w’ingengo y’Imari watangira,. Akarere ka Kamonyi ni Akarere ka gatatu gasuwe n’Urwego r’umuvunyi gakurikiye Akarere ka Ngororero na Gisagara.Muri gahunda yo kwakira ibibazo by’Akarengane, Urwego rw’Umuvunyi rukora n’ubukangurambaga ku bubi bwa ruswa n’akarengane. Urwego rw’umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane guhera tariki ya 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016. (Kanda hano urebe gahunda).


Umuvunyi Wungirije muri gahunda yo kwakira ibibazo mu Karere ka Gisagara

Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu mirenge 11 igize Akarere ka Kamonyi ndetse n’abaturage bazagezwaho ubutumwa bubahamagarira gukumira no kurwanya akarengane .

Mu bibazo 11,343 byakiriwe guhera mu mwaka wa 2011, ibibazo 7764 byahise bikemuka muri iyo gahunda ibindi bikemuka nyuma y’uko bikorewe iperereza ryimbitse ndetse no ku bufatanye bw’inzego bireba.