Logo

Versions: English| Français


Amakuru
 
Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri
Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2014 , irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ryateguwe n’urwego rw’Umuvunyi ryabaye ku rwego rw’Igihugu hagamijwe gutanga ubutumwa bwo kurwanya ruswa. Iryo rushanwa ryegukanwe na Muhitira Felicien mu bagabo na Nyirarukundo Salume mu bagore, buri wese yahembwe 250,000rwf . Buri ntara yahagarariwe n’abakobwa 20 n’abahungu 40 n’aho mu mujyi wa Kigali 250, bakaba barirutse ibirometero 15. Nyuma yo (...)  Lire..
 
"Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
  Lire..
 
New article No81
  Lire..
 
Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
Tariki ya 2 Ukuboza 2015: Urwego rw’Umuvunyi rwateguye ibiganiro n’abafatanyabikorwa bigamije kungurana ibitekerezo mu kurwanya ruswa ku rwego rw’Intara. Ibyo biganiro byateguwe mu rwego rw’Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyatangiye tariki ya 09 Ukuboza 2015 kikazasozwa ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa ku nsanganyamatsiko igira iti “ Sigasira ubukungu bw’Igihugu cyawe wamagana ruswa.” Ikiganiro cyayobowe n’Umunyamabanga Uhoraho (...)  Lire..
 
Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
Tariki ya 10 Ukwakira 2016:Urwego rw’umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane mu Karere ka Kamonyi. Kuva umwaka w’ingengo y’Imari watangira,. Akarere ka Kamonyi ni Akarere ka gatatu gasuwe n’Urwego r’umuvunyi gakurikiye Akarere ka Ngororero na Gisagara.Muri gahunda yo kwakira ibibazo by’Akarengane, Urwego rw’Umuvunyi rukora n’ubukangurambaga ku bubi bwa ruswa n’akarengane. Urwego rw’umuvunyi ruzakira ibibazo by’akarengane guhera tariki ya 26 kugera (...)  Lire..
 
Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
  Lire..
 
Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
Ku wa 19 Gicurasi 2017, Mu mwaka wa 2013, U Rwanda rwabaye igihugu cya cumi na rimwe muri Afurika gushyiraho itegeko ryo kubona amakuru. Inshingano zishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko ryahawe Urwego rw’Umuvunyi. Nk’uko byatangajwe na Bwana Kajangana Aimé tariki ya 18 Gicurasi 2017, mu mahugurwa y’umunsi umwe yo guhugura abashinzwe itangazamakuru mu bigo bya Leta n’ibyigenga kw’itegeko ro kubona amakuru yagize ati " Kuva itegeko ryo kubona (...)  Lire..
 
Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
31/05/2017: Mu gihe hakomeje icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, kuwa kabiri tariki ya 30 Gicurasi, kuri sitade nto ya Remera mu karere ka Gasabo, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo harimo Urwego rw’Umuvunyi, bagejeje ubutumwa ku baturage bubakangurira gukumira no kurwanya ruswa iyo iva ikagera mu nsanganyamatsiko igira iti:” Kurwanya ruswa ni inkingi y’umutekano n’iterambere birambye”. Iki kiganiro cyayobowe n’umuvunyi (...)  Lire..
 
Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
Madame KAMANA Majune Noella hamwe na Bwana GASHEMA Janvier , ni bo barahiye kuri uyu wa 13 Nyakanga 2017, izi ndahiro bakaba bazikoreye imbere y’Umuvunyi mukuru, Abavunyi bungirije, Umunyamabanga uhoraho ndetse n’abayobozi b’amashami mu Rwego rw’umuvunyi. Madame KAMANA Majune Noella arahirira kuzakora neza imirimo ye Bitandukanye na benshi mu bakozi ba Leta, abakozi bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi, barahira indahiro (...)  Lire..
 
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
Kuwa kane tariki 13 Nyakanga 2017, ku cyicaro cy’Urwego rw’umuvunyi habereye umuhango w’ihererekanyabubashaka hagati y’umuvunyi wungirije Madame Yankulije Odette hamwe w’uwahoze ari muri uyu mwanya Honorable Bernadette KANZAYIRE. Umuvunyi wungirije Odette (i bumoso) aha ikaze uwahoze ari umuvunyi wungirije (i buryo) Uyu muhango wari uyobowe n’umunyamabanga uhoraho mu Urwego rw’Umuvunyi bwana MBARUBUKEYE Xavier ndetse n’abayobozi b’amashami (...)  Lire..
 
Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
Buri mwaka Urwego rw’Umuvunyi rwifatanya n’amahanga kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa uba ku itariki ya 9 Ukuboza. Uwo munsi wemejwe n’Icyemezo n°58/4 cy’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yateranye kw’itarikiya 31 Ukwakira 2003 i Merida mu Gihugu cya Mexique. Ku ruhande rw’u Rwanda Urwego rw’Umuvunyi rutegura icyumweru ngarukamwaka cyahariwe kurwanya ruswa gitangirana n’ukwezi k’Ukuboza kigasozwa ku umunsi Mpuzamahanga (...)  Lire..
 
Abayobozi n’Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bashyikirije Inyandiko z’Imenyekanishamutungo Biro ya Sena
Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi Bungirije hamwe n’Umunyamabanga Uhoraho ku Rwego rw’Umuvunyi mu muhango wo gutanga Inyandiko z’Imyenyekanishamutungo muri Sena y’u Rwanda Kuri uyu Wambere tariki 29 Kamena 2020, Biro ya Sena y’u Rwanda yayoboye Umuhango wo kwakira Inyandiko z’Imenyekanishamutungo y’Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi Bungirije n’iy’abandi bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi, Watangiye saa tanu za mugitondo (11h00) wayobowe na Perezida wa Sena. Perezida wa (...)  Lire..
 
Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
Umuvunyi Mukuru ari kumwe na Guverineri ndetse n’Umuyobozi w’akarere 18 Mutarama 2018 Guhera tariki ya 16 kugeza tariki ya 18 Mutarama 2018 ni icyumweru Urwego rw’Umuvunyi rwahariye kurwanya akarengane mu Karere ka Ruhango ho mu ntara y’Amajyepfo. Abayobozi bakira ibibazo by’abaturage Ubwo yageraga ku biro by’akarere, Umuvunyi Mukuru yasabye abakozi bakora muri ako karere guterwa ishema no gukorera abaturage kandi bagatanga serivisi ku (...)  Lire..
 
Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
  Lire..
 
Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
Ikimenyetso cy’Urwibutso kiriho amazina y’abahoze bakorera Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Ni mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, abari abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera, abo mu Nkiko n’ab’Ubushinjacyaha bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubutabera tariki 12 Mata 2019. Akimara gushyira Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso kiriho (...)  Lire..
 
Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
Nyakubahwa Perezida Kagame Paul arahiza abayobozi bashya baherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri Perezida w’ u Rwanda Paul Kageme yakiriye indahiro z’ abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya bigatangazwa n’ imyanzuro y’ inama y’ abaminisitiri abasaba gukorana umurava no kwitangira akazi igihe bibaye ngombwa. Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya barimo abacamanza kutavugirwamo mu kazi kabo no gukora ibishoboka byose ngo abanyarwanda (...)  Lire..
 
Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi ashyira Indabo ku Rwibutso rwiswe Commune Rouge Mu Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abakozi n’abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage b’akarere ka Rubavu mu Kwibuka Inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 bashyinguye mu Rwibutso rwa Gisenyi/Commune Rouge. Aba bakozi n’Abayobozi baboneyeho no gushyira indabo kuri uru rwibutso mu rwego rwo guha (...)  Lire..
 
Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Anastase Murekezi agaragaza ubunararibonye bw’u Rwanda mu kurwanya ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta Mu nama ya Kenda ihuza abahagarariye inzego zo kurwanya Ruswa mu bihugu bihurira mu Muryango w’Ibikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth irimo kubera I Kampala muri Uganda kuva tariki 6 kugeza tariki 10 muri uku Kwezi kwa Gicurasi, kuri uyu wakabiri tariki 8/05/2019, Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Anastase (...)  Lire..
 
BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
Abakozi n’Abayobozi b"Urwego rw’Umuvunyi bitegura gutangira kwiruka muri iri siganwa "20KM DE BUGESERA" Isiganwa ryo gusiganwa ibilometero 20 rizwi ku izina rya 20 KM de Bugesera ribaye ku nshuro yaryo ya Kane. Irushanwa ribera mu Karere ka Bugesera rimaze kumenyekana ku izina rya “20KM de Bugesera” iry’uyu mwaka ryabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019. Rifite insanganyamatsiko igira iti ” turwanye Ruswa, ibiyobyabwenge tunirinda (...)  Lire..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
Bamwe mu banyamakuru barimo guhugurwa ku itegeko ryerekeye kubona amakuru Nyuma y’aho Urwego rw’Umuvunyi ruhawe inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko ryerekeye kubona amakuru, Urwego rwahuguye abantu benshi barebwa n’iri tegeko. Ikiciro cy’Abanyamakuru nacyo kiri mu by’ibanze birebwa n’iri tegeko dore ko hari abanyamakuru bagiye bimwa amakuru ntibasobanukirwe ikindi bakurikizaho kandi iri tegeko ribiteganya. Ni (...)  Lire..
 
Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
Umuvunyi Mukuru ari kumwe n’abandi bayobozi bakemura ibibazo by’abaturage Kuri Uyu Kane tariki 16 Gicurasi 2019, nibwo Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyabihu gusobanukirwa n’ibyemezo bifatwa n’inkiko kuko usanga hari ababigaragaza nk’akarengane ariko wajya kureba ugasanga abaturage ntibigeze babisobanukirwa cyangwa ngo basobanuze ikiba kigomba gukurikiraho nyuma y’icyemezo cy’Urukiko uru n’uru. Ibi Umuvunyi (...)  Lire..
 
Dr. Ron Adam, ambasaderi wa Leta ya Isiraheli yashimye imikorere y’ Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda
Kuwa Kane tariki ya 5 Werurwe 2020, Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Anastase Murekezi, Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Bwana MUSANGABATWARE Clément, hamwe n’abandi bayobozi ku Rwego rw’Umuvunyi, bakiriye Ambasaderi wa Leta ya Isiraheli mu Rwanda, Dr. Ron Adam. Ambasaderi Ron yasuye Urwego rw’Umuvunyi agamije kumenya imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda n’inshingano rufite mu gukemura ibibazo by’akarengane no kurwanya no (...)  Lire..
 
Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
Appolinaire Mupiganyi, Umunyamabanga nshingwabikorwa muri Transparency International Ishami ry’u Rwanda( Ibumoso),Lilian Zawedde, Umuhuzabikorwa w’Imishinga mu Muryango Mpuzamahanga Urwanya ruswa n’akarengane Ishami rya Uganda, MUSANGABATWARE Clement Umuvunyi Mukuru Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya ruswa(Hagati), Peter WANDERA, Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Muryango Mpuzamahanga Urwanya ruswa n’akarengane Ishami rya Uganda Abayobozi (...)  Lire..
 
Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
Umuvunyi Mukuru asobanurira baturage imiterere n’inshingano by’Urwego rw’Umuvunyi Ubwo Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yasuraga abatuye mu kagari k’ Akabuga kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kamena mu bukangurambaga bw’Iminsi 8 bwo kurwanya no gukumira akarengane mu baturage, abaturage basobanuriwe amategeko ndetse n’ imiterere n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi. Nyuma y’izi nyigisho, abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo. Mu bibazo byabajijwe (...)  Lire..
 
Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
Umuvunyi Wungirije Musangabatware Clement mu ifoto y’urwibutso n’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga nyuma y’Ibiganiro bigamije kurwanya no gukumira ruswa Kuri uyu wa kane saa tariki 13/06/2019 Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye ibiganiro n’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bigamije gukumira no kurwanya ruswa. Ibi biganiro byatangijwe n’Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa, Bwana MUSANGABATWARE Clement. Umuvunyi Wungirije yavuze ko ntakiza cyaturuka (...)  Lire..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi ashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kamena 2019, Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’igihugu ifite ubushobozi bwo gusuzuma ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda). Ni amasezerano agamije gukomeza gushyira imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha binyuze mu bimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera. ACP Dr (...)  Lire..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
NIWEMFURA Vestine, Umukozi ku Urwego rw’Umuvunyi( Ibumoso) ari kumwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo batangiza amahugurwa y’Abanyamakuru Nyuma y’aho Urwego rw’Umuvunyi ruhawe inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko ryerekeye kubona amakuru, Urwego rwahuguye abantu benshi barebwa n’iri tegeko. Ikiciro cy’Abanyamakuru nacyo kiri mu by’ibanze birebwa n’iri tegeko (...)  Lire..
 
Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.
Umuvunyi Mukuru Anasatse Murekezi akemura ikibazo cy’abakomoka kuri Vuningoma bari bafitanye n’abakomoka kuri Lazarre Nyuma yo gusesengura no kwifashisha inteko y’Abaturage, Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza RC 0012/014/TGI/HYE rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane. Inteko y’Abaturage b’akagari ka Gahana mu gukemura ikibazo kiri hagati y’abakomoka kuri Vuningoma na Rugemandinzi Mu (...)  Lire..
 
Ibyifuzo byo gusubirishamo imanza ibyinshi nta karengane karimo – Umuvunyi Mukuru Murekezi
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yabanje gusobanurira abaturage ba Nyamagabe imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, atangaza ko 94% by’abavuga ko barenganyijwe n’inkiko bagasaba ko imanza zabo zisubirishwamo, ibyo bavuga iyo bisuzumwe basanga nta karengane kabirimo. Umuvunyi Mukuru arikumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe kuri site ya Cyanika Umuvunyi Mukuru yabigarutseho mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa (...)  Lire..
 
Nyamagabe: ABATURAGE BARASABWA KUNYURWA N’IMYANZURO IFATWA KU BIBAZO BYABO
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi agaragaza ingaruka za Ruswa Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2019, nibwo mu Rwanda hizihijwe Umunsi Nyafurika wo kurwanya ruswa. Ibi birori byabereye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo. Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda yasabye abaturage muri rusange kujya batanga amakuru kuri ruswa no kunyurwa n’ibyemezo biba byafashwe n’inzego ku bibazo byabo. Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti: “Dufatanye Kugaruza umutungo (...)  Lire..
 
Kigali: Itsinda ry’Abanyatogo ryaje kwigira k’u Rwanda uburyo buhamye bwo kurwanya Ruswa
Umuvunyi Mukuru yasobanuriye iri Tsinda Imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi n’Inshingano zarwo Itsinda ry’abayobozi baturutse mu gihugu cya Togo mu Kigo Gishinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha biyishamikiyeho (La Haute Autorite de Prevention et de Lutte Contre la Corruption et Les Infractions Assimilees Au Togo,bari mu rugendoshuri mu Rwanda kuva tariki 15 kugeza 19 Nyakanga 2019, aho basura Inzego z’Ubutabera zitandukanye. Iri tsinda ryaje riyobowe na (...)  Lire..
 
Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na APNAC –RWANDA
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi na Senator Dr.Jean Népomuscène SINDIKUBWABO,Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rishinzwe Kurwanya Ruswa APNAC –RWANDA bamaze gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Nyakanga 2019, Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye n’Ihuriro Nyafurika ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rishinzwe Kurwanya Ruswa APNAC –RWANDA. Ni amasezerano (...)  Lire..
 
Abagize Itsinda ry’Ishyirahamwe Rishinzwe Kurwanya Ibyaha by’Iyezandonke mu Bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo basuye Urwego rw’Umuvunyi
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi( iburyo),Simon AGWAL KAJURA, uyoboye itsinda rya ESAAMLG(ibumoso) Abagize Itsinda ry’Ishyirahamwe rishinzwe kurwanya ibyaha by’Iyezandonke mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo rizwi nka The Eastern and Southern Africa Anti Money Laundering Group( ESAAMLG) basuye Urwego rw’Umuvunyi mu rwego rwo kurebera hamwe aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro y’Urugaga rwitwa Financial Action Task (...)  Lire..
 
Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda Madamu Jenny Ohlsson yasuye Urwego rw’Umuvunyi
Umuvunyi Wungirije na Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda Kuri uyu wagatatu tariki 7 Kanama 2019, Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda Madamu Jenny Ohlsson yasuye Urwego rw’Umuvunyi. Mu byo yaganiriye n’Umuvunyi Wungirije, Odette YANKULIJE harimo gahunda y’imibanire isanzwe hagati y’Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’Igihugu cya Suwede byumwihariko Urwego rw’Umuvunyi rwa Suwede. Mu bindi byaganiriweho harimo n’imikoranire Urwego rw’Umuvunyi rusanzwe rufitanye (...)  Lire..
 
Nyamasheke: Umuvunyi Mukuru yakemuye ibibazo by’akarengane gashingiye ku bushoreke
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi akemura ibibazo by’Akarengane mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 kugera ku wa 19 Kanama 2019, mu karere ka Nyamasheke hari itsinda ry’abakozi bo ku Rwego rw’Umuvunyi bayobowe n’ Umuvunyi Mukuru Honorable Anasatase Murekezi, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Bwana MUSANGABATWARE Clement ndetse n’Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe kurwanya no (...)  Lire..
 
Umuvunyi Mukuru wa Togo yanyuzwe na Politiki u Rwanda rwimakaje yo Kurwanya Ruswa hagenzurwa Imitungo y’Abayobozi yamenyekanishijwe.
Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Anastase Murekezi ari kumwe na Madamu Hadja Awa NANA-DABOYA,Umuvunyi Mukuru wa Togo n’abandi bayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi mu gusobanura uko imenyekanishamutungo rikorwa Kuva kuri uyu Wakabiri tariki 3 na 4 Nzeri 2019, Umuvunyi Mukuru wa Togo Madamu Hadja Awa NANA-DABOYA n’Itsinda bari kumwe basuye Urwego rw’Umuvunyi baganirizwa ku miterere n’Inshingano by’Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda. Uruzinduko rwabo mu Rwanda ahanini (...)  Lire..
 
Umuvunyi Mukuru wa Kenya yasuye Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda
Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Anastase Murekezi yakira abashyitsi bayobowe n’Umuvunyi Mukuru wa Kenya Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2019, Umuvunyi Mukuru w’Igihugu cya Kenya Madamu Florence KAJUJU yasuye Urwego rw’Umuvunyi abonana n’Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi Umuvunyi Wungirije ushinzwe kurwanya no gukumira akarengane Yankulije Odette ( Iburyo) Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Anastase Murekezi (Hagati) n’Umuvunyi Mukuru wa Kenya Madamu (...)  Lire..
 
URWEGO RW’UMUVUNYI RWASUYE AKARERE KA BURERA MU BUKANGURAMBAGA BWO GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi asubiza bimwe mu bibazo by’Abaturage mu Murenge wa Kinyababa Guhera kuri uyu wa kabiri 24/09/2019 Urwego rw’umuvunyi ruri mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru aho ruri kumva no gukemura ibibazo by’abaturage mu mirenge yose igize Akarere ka Burera. Abaturage bageza ibibazo byabo ku Muvunyi Mukuru Iki gikorwa cyatangijwe ku mugarararo n’Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi mu murenge wa Kinyababa tariki (...)  Lire..
 
Abayobozi mu nzego za Leta baravuga ko Kwigisha Itegeko ryerekeye kubona amakuru ari Ingenzi kandi rikwiye kwigishwa ibyiciro byose
Abayobozi mu nzego za Leta baravuga ko Kwigisha Itegeko ryerekeye kubona amakuru ari Ingenzi kandi rikwiye kwigishwa ibyiciro byose. Ibi babitangaje kuri uyu wagatanu tariki 27/09/2019, ubwo uRwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wo kubona amakuru, ni mu gihe uyu munsi wizihizwa ku rwego rw’Isi tariki 28/09/2019. U Rwanda rwahisemo insnganyamatsiko igira iti “ Kubona Amakuru nta numwe uhejwe” ( Access to Information No One Behind). (...)  Lire..
 
Ku nshuro ya Mbere Urwego rw’Umuvunyi rwahembye abanyamakuru bahize abandi mu gukora inkuru zicukumbuye kuri Ruswa n’Akarengane.
Umuvunyi Wungirije MUSANGABATWARE Clement afungura ibiganiro mpaka byahuje abanyamakuru n’inzego zibakuriye ku ruhare rwabo mu kurwanya ruswa Mu biganiro mpaka byahuriyemo Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda, kuri Uyu Wagatatu tariki 20 Ugushyingo 2019, abanyamakuru 15 nibo bahembwe n’Urwego rw’Umuvunyi kubera uruhare bagaragaje mu kugaragaza ibyuho bya Ruswa hifashishijwe inkuru bakoze zicukumbuye zigaruka (...)  Lire..
 
Abagize Urwego rw’Ubutabera bagaragaje ibyuho bya Ruswa n’Ingamba zo kuyirwanya
Abagize Urwego rw’Ubutabera bagaragaje ibyuho bya Ruswa n’Ingamba zo kuyirwanya Mu kiganiro nyunguranabitekerezo Cyateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi cyahuje inzego z’ubutabera mu Rwanda kuri uyu Wakane tariki 13/02/2020, baganiraga ku byuho bya ruswa n’ingamba zo kuyikemura, mu ijambo ry’ikaze Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yavuze ko ari ingenzi gufatanya mu kurandura ibyuho bya ruswa. (...)  Lire..
 
Ngororero: Umuvunyi Mukuru yavuze ko bari gukora ubuvugizi ku kibazo cy’ ababerewemo imyenda y’ingurane
Umuvunyi Mukuru kuri Stade ya Rususa mu murenge wa Ngororero asaba abaturage gukemurira ibibazo byabo mu muryango Mu Murenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero, Intara y’Uburengerazuba, atangiza ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ruswa n’Akarengane mu karere ka Ngororero tariki 25 Gashyantare 2020, Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, yaganiriye n’abaturage ku bibazo by’akarengane na ruswa. Ubu bukanguramabaga bwateguwe n’Urwego (...)  Lire..