Logo

Versions: English| Français


Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 


Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi ashyira Indabo ku Rwibutso rwiswe Commune Rouge

Mu Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abakozi n’abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage b’akarere ka Rubavu mu Kwibuka Inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 bashyinguye mu Rwibutso rwa Gisenyi/Commune Rouge. Aba bakozi n’Abayobozi baboneyeho no gushyira indabo kuri uru rwibutso mu rwego rwo guha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside bashyinguye muri uru Rwibutso bangana n’ 4,613.

Nyuma yo gushyira Indabo kuri uru rwibutso, Abayobozi batandukanye barimo n’Umuvunyi mukuru binjiye mu Rwibutso berekwa amafoto y’abarushyinguyemo.


Umuvunyi Mukuru n’Umujyanama wa Perezida berekwa amafoto y’Abashyinguye mu Rwibutso

Impamvu yo gusura uru rwibutso rwa Gisenyi ni ugufatanya nabandi gusubiza icyubahiro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kubwira Abarokotse ko Urwego rw’Umuvunyi rwifatanyije nabo mu kwibuka twiyubaka.


Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanya n’abaturage ba Rubavu mu Kwibuka25

Mu buhamya butangwa n’abarokotse Jenoside mu mujyi wa Gisenyi, bavuga ko ku itariki ya 30 Mata 1994 aribwo hatangajwe itangazo rihumuriza Abatutsi bihishe kugirango bigaragaze maze interahamwe zibice. Benshi mu bishwe bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gisenyi ruzwi nka Komine rouge, ahantu Abatutsi bajyanwaga babwirwa ko bajyanwe kuri komini kandi bajyanwe kwicwa
Abatanze ibiganiro bose bagiye bagaruka ku ruhare rw’ingabo zahoze ari iza FPR- Inkotanyi zabohoye abatutsi bicwaga zikanahagarika Jenoside.

Generali James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

Umujyanama wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Generali James KABAREBE yatanze ikiganiro agaruka ku bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bihishe mu mashyamba ya Kongo kimwe n’abandi baba hanze ariko yizeza abarokotse n’abanyarwanda muri rusange ko Ingabo z’u Rwanda zifite ubushake n’imbaraga zo kurinda igihugu.

Minisitiri w’Ingabo wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Major Gen Albert Murasira yasabye buri Munyarwanda wese kwitandukanya n’ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Urubyiruko ruvuga ko uwabigerageza bitamushobokera kubera ubuyobozi bwiza burangaje imbere ubumwe bw’abanyarwanda.

Major General MURASIRA Albert, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda

Minisitiri w’ingabo Major General MURASIRA Albert, akaba n’imboni y’akarere ka Rubavu yijeje Abanyarwanda ko intambwe u Rwanda rumaze gutera itazasubira inyuma.


Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Commune Rouge

Urwego rw’Umuvunyi rwemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingaruka z’akarengane k’indengakamere Ubutegetsi bw’icyo gihe bwagiriye Abaturage, akaba ari yo mpamvu Urwego rw’Umuvunyi rwifatanya n’izindi Nzego kwibuka, kugira ngo rushimangire intego yo guca akarengane mu Rwanda.


Mu rugendo rwo Kwibuka Abatutsi biciwe mu Cyahoze ari Perefegitura Gisenyi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Commune Rouge-Gisenyi

Iyi Nkuru yanditswe na Jean Paul MBARUSHIMANA


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri